Nyagatare: RAB irakangurira aborozi gufata ubwishingizi bw’inka hakiri kare
3 min read
Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare gikomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza aborozi kwitabira gufata ubwishingizi bw’amatungo mu rwego rwo kwirinda igihombo gituruka ku byago bitunguranye. Nubwo mu karere ka Nyagatare habarurwa inka zirenga ibihumbi 220, iziri mu bwishingizi ziracyari nke cyane, aho zibarirwa muri 5,200 gusa zingana na 2,3%, mu gihe intego ari uko zagera kuri 35% mu gihe cya vuba.
Ibi biri mu byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa 21 Ugushyingo 2025, yabereye ku Kigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Nyagatare, yahuje RAB n’aborozi bo mu makoperative atandukanye mu rwego rwo kumva imbogamizi zihari no gushakira hamwe ibisubizo byafasha kongera umubare w’aborozi bafata ubwishingizi bw’inka zabo hakiri kare.
Mu murenge wa Karangazi, Mugabowakigeli Elias ni umwe mu borozi bitabiriye inama bafite ubunararibonye mu bworozi bw’inka. Muri 2021 yari yaragiye mu bwishingizi ariko abonye umwaka urangiye nta tungo rigize ikibazo, ahitamo kubuvamo. Yaje guhura n’ibihombo byinshi byo gupfusha inyana, bituma yicuza kuba yararetse ubwishingizi. Ubu asaba bagenzi be kudasuzugura iyi gahunda kuko ibyago bitunguranye bishobora guhombya buri mworozi. Avuga kandi ko hakenewe ivugururwa ry’amategeko agenga ubwishingizi, cyane cyane mu buryo bwemerera umworozi kwita ku nka irwaye igihe veterineri atabashije kuboneka ako kanya.
Munyanziza John Bosco, ukorana na BK Insurance Company, asobanura ko mbere yapfushaga inka kenshi bimuviramo guhagarika umutima. Nyuma yo gufata ubwishingizi, avuga ko yisanzuye kuko iyo inka ipfuye cyangwa igize ikibazo bahita bayimwishyura cyangwa bakayisimbuza. Araburira aborozi ko kudafata ubwishingizi ari nko “gukina n’amahirwe”, kuko ibyago biza igihe utabiteganyije. Gusa anagaragaza ko igiciro cy’inka gishyirwaho n’abishingizi kikiri hasi ugereranyije n’isoko, kandi ingaruka zituruka ku biryo byo mu nganda zitishingirwa.
Mu rwego rwo guteza imbere ubwishingizi mu gihugu hose, Leta yashyizeho gahunda ya “NAIS” (National Agriculture Insurance Scheme). Uyu mushinga ugenera umworozi inkunga ya 40% mu mafaranga y’ubwishingizi, mu gihe we yishyura 60% byasigaye. Ubwishingizi bureba inka, ingurube, inkoko n’ibindi. Hakoreshwa kandi ikoranabuhanga rya “RFID chips” rifasha kumenya neza amatungo yishingiwe no kuyarinda ubujura. Ku rwego rw’igihugu, abahinzi n’aborozi bamaze kwitabira NAIS barenga 189,000 ndetse na miliyari z’amafaranga zimaze kwishyurwa mu bihombo byagaragajwe kandi bidaturutse ku borozi. Nubwo bimeze bityo, inzego z’ubuhinzi zisobanura ko imbogamizi zigihari zirimo imyumvire ikiri hasi n’ubumenyi bucye ku masezerano y’ubwishingizi.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare, Kayumba John, avuga ko ikibazo cy’ubuke bw’abaveterineri bemewe mu bwishingizi cyagaragajwe n’aborozi kitakiri imbogamizi kuko ubu buri karere gafite kampani (company) yigenga y’abaveterineri bafite ibyangombwa byemewe. Asaba aborozi kureka kwivurira kuko bishobora gutuma batishyurwa igihe habaye igihombo. Yongeraho ko ibyago nk’inzoka zo mu gasozi zidoma inka, imiyaga cyangwa inkuba biza bitunguranye, bityo ubwishingizi bukaba ingenzi mu kurinda umutungo w’umworozi.
Mu bindi bice by’igihugu nko mu Bugesera, aborozi bamaze kubona indishyi bashimangira ko ubwishingizi bwababereye nk’agakiza. Ibi bitanga icyizere ko ubwo NAIS ikomeje kwaguka, n’aborozi bo muri Nyagatare bazagenda biyongera mu bwishingizi igihe imbogamizi zizakemurwa binyuze mu bukangurambaga, serivisi zisobanutse n’amasezerano avuguruye.
Nk’uko aborozi babivuga, “umworozi udafite ubwishingizi aba yishingikirije amahirwe gusa”, ari yo mpamvu RAB ikomeje gushishikariza buri mworozi gufata ubwishingizi hakiri kare.
UWAMALIYA Mariette