November 21, 2024

Huye: Urubyiruko rwigiye byinshi ku mateka yaranze urugamba rwo kwibohora

3 min read

Mu rwego kurushaho kumenya, gusobanukirwa, no kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, urubyiruko ruhagarariye abandi rwo mu karere ka Huye rwakoze urugendoshuri aho rwasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenocide n’Urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Kigali.

Bamwe mu bitabiriye uru rugendoshuri, bagaruka ku mateka bahigiye aho bamwe bavuga ko hari amakuru menshi basanze atandukanye n’ukuri guhari.

 Umuhuza Chantal uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake wo mu murenge wa Mbazi yagize ati “Njye nagiye mfite amatsiko menshi yo kumenya ibintu byinshi bigeye bitandukanye ariko mu by’ukuri ibyo nari nzi n’ibyo nabonye birahabanye. Nabonye ari byiza cyane, nahakuye icyigisho kimbwira ngo kunda mugenzi wawe, kunda umuvandimwe, kunda uwariwe wese. Nabonye ingabo zitangiye u Rwanda mbona uburyo bari bato ibyo binyereka urukundo bari bafitiye u Rwanda rwabo bitumye numva nkanjye nk’urubyiruka hagize ikinsaba kwitangira u Rwanda rwanjye narwitangira nk’uko abatubanjirije babigenje.”

Niyonzima Narcisse uhagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi agaruka ku mbaraga z’urubyiruko ndetse n’ububasha bwo guhindura amateka.

Yagize ati “urubyiruko rufite imbaraga kandi rushobora guhindura byinshi ruramutse rubishatse, ugendeye ku mateka y’ibyo rwakoze mu kubohora igihugu numva n’urundi ruri inyuma rushobora kubyigiraho. Ubu turi kwibohora ubukene tunashaka iterambbere ry’urubyiruko, rero dushingiye ku mateka y’ibyo twagiye tubona urubyiruko rwakoze, ntekereza n’urubyiruko ruriho uyu munsi ubushobozi urwabanjye rwari rufite n’uyu munsi buhari ikirushijeho turufite turi mu gihugu gifite umutekano n’ iterambere, bivuze ko noneho ibyo dufite birushijeho, bisobanuye ko twebwe ibyo twakora byikubye incuro nyinshi ibyo bakoze turamutse tubishatse.”

Niyonzima Narcisse uhagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi

Naho Iraguha Blaise Patience ushinzwe imiyoborere n’amategeko mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Huye avuga ko urubyiruko rwinshi rwagaragaje amatsiko n’ubushake bwo kumenya amateka yaranze urugendo rwo kwibora ari naho havuye igitekerezo cyo gutegura uru rugendoshuri.

Yagize ati “Urubyiruko rwinshi rwatugejejeho icyifuzo cy’uko bashaka kwiga amateka bakamenya uko igihugui cyabohowe, uko cyari kibayeho mbere ndetse n’uko igihugu cyitwaye nyuma ya Jenoside. N’ubwo abitabiriye Atari benshi ugereranyije n’ababyifuzaga, abari aha turabasaba bagende bigishe n’abari mu mirenge yacu kandi hari ikizere ko bazafasha benshi gusobanukirwa.”

Iraguha Blaise Patience ushinzwe imiyoborere n’amategeko mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Huye

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, agaruka ku mubare mu nini w’urubyiruko aho asanga ari uburyo bwiza bwo kumenya amateka y’igihugu.

Yagize ati “umubare w’abaturage ubu dufite ni urubyiruko kandi urubyiruko rwinshi dufite ni urwabavutse nyuma y’urugamba rwo kubohoza igihu cyacu, birumvikana ko abenshi bari mu nshingano cyangwa baritegura kujya munshingano,ni uburyo bwiza rero bwo kumenya amateka bakamenya u Rwanda ubu turimo n’amateka y’igihugu cyabo. Ni uburyo rero bwo kumenya ariko kumenya ariko bigamije mu kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w’akarere yashimye umufatanyabikorwa Never Again Rwanda wateye inkunga iki gikorwa, akomeza avuga ko iyi gahunda yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenocide izakomeza aho bifuza ko bikunze urubyiruko rwose rwakwitabira ariko banashishikariza abahasuye gukomeza gusangiza bagenzi babo ibyo bahavanye.  

Ku nsanganyamatsiko igira iti “Twigire ku butwari bw’ababohoye igihugu twubaka u Rwanda twifuza.”, urubyiruko rwiyemeje gukomeza gukangurira bagenzi babo kwigira ku mateka no kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu. 

Mukantwali Magnifique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.