June 16, 2025

Papa Fransisiko ari gusezerwaho i Vatikani. Yaranzwe no guhumuriza abababaye

3 min read

I Vatikani – Tariki 25 Mata 2025: ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma, Papa Fransisiko ari gusezerwaho mu muhango ukomeye uhurije hamwe abayobozi b’amahanga, abaherezabitambo b’icyubahiro, n’abantu benshi baturutse imihanda yose. Iki ni igikorwa cyaranzwe no kurira kuri bamwe mu bari bitabiriye uwo muhango.

Urupfu rwe rwabaye tariki ya 21 Mata 2025. Papa Fransisiko yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko, nyuma y’imyaka 12 ayobora Kiliziya Gatolika.

Umuhango wo kumusezera uhuje abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’isi, aho abakristu n’abayobozi b’icyubahiro, abepisikopi, abasenyeri, abapadiri n’abandi bantu batandukanye bagaragaje ko bakunze umutima w’impuhwe yagaragaje mu myaka yose yari ayoboye Kiliziya.

Cardinal Peter Turkson wo muri Ghana agira ati: “Twabuze umubyeyi, twabuze ijwi ry’abatagira kivurira. Yari Papa, ariko kuruta byose yari umuntu w’abantu.”

Papa Fransisiko yavukiye i Buenos Aires, Argentine ku itariki ya 17 Ukuboza 1936. Yabaye Papa wa mbere ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo, wa mbere kandi w’Abajesuite, ndetse n’uwa mbere wahisemo izina “Francis” mu rwego rwo guha icyubahiro Mutagatifu Fransisiko wa Asizi, umwigisha w’ihame ry’amahoro, kwita ku bakene no kubungabunga isi.

Kuva aho yatorewe kuba Papa ku itariki ya 13 Werurwe 2013, yagaragaje imikorere itandukanye cyane n’abandi bapapa. Papa Fransisiko yanze kuba mu nzu y’icyubahiro yitwa Apostolic Palace, ahubwo ahitamo gutura mu nyubako isanzwe ya Vatican Guesthouse. Yagize ati: “Kiliziya ni nk’ivuriro ryo ku rugamba, aho dukira ibikomere by’abahuye n’akarengane.”

Papa Fransisiko yagaragaje guhangana n’ibibazo bitandukanye by’uburenganzira bwa muntu, ivangura, guhangana n’ubukene no kurengera ibidukikije. Yashimangiye ko “Kiliziya ikwiye kuba nk’ivuriro ku bagizweho ingaruka n’ibibazo biri mu isi.”

Mu ijambo yavuze mu 2015 ubwo yari mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, yagize ati: “Twese tugomba guhagarara, dukorera hamwe ku ngamba zishobora gukiza abantu. Ntitugomba gusinzira mu gihe abandi barira.”

Mu gihe abakristu batunguwe n’urupfu rwe, Cardinal José Tolentino Mendonça wo muri Portugal yavuze ati: “Yari Papa w’icyerekezo, w’impuhwe, w’ukuri n’umutima w’ubuntu.”

Urugendo rwa Papa Fransisiko rwabaye mu buryo bwihariye. Papa Benedigito XVI, wari Papa mbere ya Fransisiko, yatanze umwanzuro udasanzwe mu 2013, ubwo yeguraga, avuga ko ubushobozi bwe bwo gukora inshingano bwari bwabaye buke. Ibi byatumye habaho amatora y’umusimbura we, maze Papa Fransisiko atorerwa kuyobora Kiliziya.

Papa Benedigito XVI, wavukiye mu Budage, yamenyekanye nk’umuhanga w’ubwenge n’ubushakashatsi, yasize umurage mu nyigisho z’iyobokamana. Nyuma yo kwegura, yabaye Papa Emeritus (Izina ry’icyubahiro nyuma yo kwegura), abaho mu buzima bw’isi n’amasengesho kugeza apfuye ku itariki ya 31 Ukuboza 2022.

Karidinali Antoine Kambanda, agira ati: “Twabuze intwari z’abakristu. Ariko izo ntwari zadusigiye urumuri rutuyobora.”

Ubu rero, Papa Fransisiko ari gusezererwaho muri Basilika ya St. Peter ahashyinguye Papa basimburanye, inteko y’Abakaridinali izaterana mu minsi mike kugira ngo hatorwe Papa mushya, uzakomereza ku murage w’impinduka n’impuhwe Papa Fransisiko yatangiye.

Ubu, abakristu b’isi yose barize mu mutima, bakavuga ko Papa Fransisiko asize umurage wo kubungabunga abakene, uburenganzira bwa muntu n’amahoro mu gihe cye.

Biteganyijwe ko Papa Fransisko azashyingurwa ku munsi w’ejo kuwa gatandatu. Mu muhango utegerejwemo abayobozi batandukanye barimo na Perezida wa Amerika Donald Trump.

Peace Hillary

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.