June 1, 2025

Kagitumba: Baratabariza ubuhinzi bw’urusenda bwabakuye mu bukene

3 min read

Abahinzi b’urusenda bibumbiye muri Koperative KABOKU, bakorera mu kagari ka Kagitumba, umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, baravuga ko nubwo ubuhinzi bwabo bwababereye isoko y’amajyambere, ubu bahanganye n’imbogamizi zirimo kubonera imiti ku gihe, ikiguzi gito ku isoko, ikibazo cy’ubwanikiro ndetse n’ihindagurika ry’ibihe, bityo bagasaba ko inzego bireba zababa hafi mu gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye iterambere ryabo.

Mutuyimana Hilariya, umwe mu bahinzi b’urusenda bo muri koperative  ya KABOKU, avuga ko guhinga urusenda byamugiriye akamaro gakomeye. Ati “Hashize imyaka itanu duhinga urusenda. Rwatumye mbasha kwigurira ikibanza cy’amafaranga ibihumbi 500, nubaka inzu y’amabati 27. Ruduha ubushobozi bwo kwishyura mituweli ku gihe, ndetse no kwishyurira abana amashuri.” Akomeza avuga ko bakorana n’umuguzi witwa Herimani ubaha imbuto, imiti n’inama, bakamwishyura ku musaruro.

Nubwo Hilariya avuga ko nta mbogamizi nyinshi ahura na zo, si ko bimeze ku bandi bahinzi benshi bo muri ako gace. Mukamurenzi Yozofina, umuhinzi w’inararibonye muri koperative ya KABOKU, avuga ko bagiye bagira impinduka nziza mu mibereho yabo kubera urusenda, ariko ko ubu ibintu byatangiye kugorana. Ati “Ni byo koko twabashije kwigurira inzu n’amatungo, twishyura mituweli ku gihe, abana bacu bariga. Ariko ikibazo gihari ni uko imiti iboneka ihenze ndetse rimwe na rimwe itinze, kandi hari igihe urusenda rufatwa na kirabiranya rukaba nk’urutwitswe.”

Uwingabire Roza na we ashimangira ko urusenda rwamukuye mu bukene bukabije. Ati“Nari ncumbitse ariko ubu ndatuye. Gusa imiti duhabwa n’abagoronome ntituyibona ku gihe, kandi irahenze.Iyo bigenze bityo,imiteja irapfa, urusenda rukangirika. Iyo imiteja yakunjamye, nta musaruro tubona.”

Yongeraho ko ubusanzwe yashoboraga gusarura miliyoni 12 kuri hegitari, ariko uyu mwaka, urusenda ruri gupfa ku buryo n’amafaranga yashoye ashobora kuzayahomba.

Karekezi Tomasi, umuhinzi wo mu kagari ka Kagitumba, na we agaragaza ikibazo ku kiguzi cy’urusenda. Aragira ati “Nahinze kuri hegitari eshatu, nsaruramo toni 17 nzitanzeho menshi. Ubu ikiro kigura amafaranga 500, kandi urusenda ruravuna kuva ukirutera kugeza urusaruye. Twifuza ko cyagera nibura ku mafaranga 1,000.”

Aba bahinzi b’urusenda bo muri iki gishanga cya Kagitumba benshi bahuriza ku kuba ibiciro bidahinduka, kandi ntibahabwe nkunganire ihagije nk’uko byahoze. Umwe muri bo avuga ko yashoye miliyoni 3.4 kuri hegitari n’igice, ariko akuramo miliyoni hafi eshanu gusa. “Nungutse miliyoni imwe gusa kandi mbere narungukaga arenze ayo,urusenda rwarapfuye n’ikiguzi cyarwo kiri hafi. Ibi byose bituma dushidikanya ku hazaza h’uyu mushinga wadukuye mu bukene.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko burimo gukora ibishoboka byose ngo ibisubizo biboneke.

Meya Gasana Stephen yavuze ko hari imishinga iri gutegurwa yo kuvugurura imiyoboro y’amazi yuhira ibishanga birimo n’icy’i Kagitumba binyuze muri gahunda yiswe CDT.  Ati“Ibyo bizafasha kuhira imyaka, kuko twabonye ko ikibazo cy’amazi kiri mu bituma urusenda rupfa.”

Yongeyeho ko hari n’umushinga bari gukorana na NAEB n’abafatanyabikorwa bo muri Koreya wo kubaka inyubako zizifashishwa mu kumisha urusenda. “Ibi bizatuma abahinzi batagurisha umusaruro wabo w’urusenda ku gitutu, ahubwo bazajya barwumisha, barutunganye kandi barugurishe ku giciro cyiza.”

Ku kibazo cy’imiti, Meya Gasana avuga ko imiti ihari.  Ati “Iyo umuti umwe udakoze, dushaka undi. Turakorana n’inzego zitandukanye ngo turebe umuti w’iki kibazo.”

Uretse ibyo bibazo byose, abahinzi bifuza kandi ko  inkunga ya Leta yongera kugaruka mu mitangire y’imbuto, ifumbire n’imiti. Basaba kandi ko ibiciro by’urusenda byakwitabwaho kuko, nubwo uru rubuto rwabakuye mu bukene, barimo kubona ko rushobora no kubasubiza inyuma mu gihe nta gikozwe vuba.

Igenzura riheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye na NAEB, rigaragaza ko urusenda ruri mu bihingwa ngandurarugo bifite akamaro kanini mu bukungu, ariko rukaba rukunze guhura n’ibibazo bikomoka ku myumvire y’abahinzi, ibura ry’ubumenyi bujyanye n’imikoreshereze y’imiti n’ifumbire, ndetse no ku mihindagurikire y’ibihe.

Iyo raporo yagaragaje ko nubwo hari intambwe yatewe mu gutunganya imbuto, kugaburira isoko ryo mu gihugu no hanze yacyo bigikomeje kuba hasi, kubera ibibazo by’igenamigambi ridahagije, kuhira bitaranozwa neza, n’igiciro kitaratunganywa.

Uburyo bwo kuhira bugezweho

Ikindi, raporo igaragaza ko 65% by’abahinzi b’urusenda mu Rwanda bakoresha uburyo bwo kuhira budafite ireme, ibi bikaba bigira ingaruka ku musaruro wabo, cyane cyane mu bihe by’izuba rikabije.

Urusenda ruhinze mu gishanga cya Kagitumba ku buso bwa hegitari zirindwi, hakaba hari gahunda yo kuruhinga kuri hegari zigera ku ijana.

UWAMARIYA Mariette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.