June 15, 2025

Kutipimisha kanseri y’ibere hakiri kare bishyira ubuzima bw’abagore mu kaga

2 min read

Nubwo kanseri y’ibere ari imwe mu ndwara zihitana abagore benshi, haracyari icyuho gikomeye mu bumenyi n’ubushake bwo kwisuzumisha, cyane cyane mu byaro. Ibi bituma abagore benshi basanga barwaye iyi ndwara igeze kure, aho kuyivura biba bigoye kandi bihenda.

Abaganga mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, barimo n’abo mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), bavuga ko mu byumweru bibiri bahura n’abagore 1-3 barwaye kanseri y’ibere, nyamara bavuga ko iyo uyirwaye avuwe kare, aba afite amahirwe yo gukira agera kuri 80%.

Dr Mutabazi Jean de La Croix, umuganga w’indwara z’abagore muri CHUB, aganira na  Radiyo Rwanda yatanze inama  ati “Abagore benshi baramutse biyemeje kwisuzumisha hakiri kare, abapfa bagabanuka cyane. Ariko turacyasanga benshi batarumva uburemere bw’iki kibazo.”

Bamwe mu bagore batuye mu bice by’icyaro bavuga ko batinya kwisuzumisha kubera ko batazi neza uko bikorwa, abandi bakagira ipfunwe cyangwa bakagira ubwoba ko babasangamo kanseri, bikabaca intege. Hari n’abavuga ko batekereza ko kanseri ari indwara idakira, bakaba bumva nta mpamvu yo kujya kwisuzumisha.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu  mwaka wa2024, abagore ibihumbi 5,500 basanzwemo kanseri, abarenga 3,000 muri bo irabahitana. Muri izo kanseri, iy’ibere iza ku isonga, igakurikirwa n’iy’inkondo y’umura.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko Leta yashyizeho uburyo bwo korohereza abaturage kwisuzumisha, aho ukoresha mituweli yemerewe gusuzumwa kanseri nk’uko asuzumwa izindi ndwara zisanzwe.

Nubwo hari icyizere ko kanseri y’ibere ivurwa igakira iyo ivuwe kare, haracyari imbogamizi mu myumvire. Dr Mutabazi ashimangira ko hakenewe ubukangurambaga buhoraho bugera no mu byaro, cyane cyane hifashishijwe abaforomo bo ku bigo nderabuzima, amadini, n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Dr Mutabazi ati“Umugore wese akwiye kumva ko kumenya hakiri kare ko arwaye kanseri y’ibere bishobora kumurokorera ubuzima. Guhitamo guhunga kumenya ukuri si  wo muti.”

Ku rwego mpuzamahanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko mu mwaka wa 2022 kanseri y’ibere yibasiye abantu miliyoni 20, aho miliyoni 10 ari bo yahitanye. Muri Afurika y’Iburasirazuba, harimo n’u Rwanda, abagera kuri 146,130 basuzumwe bwa mbere, 71,662 muri bo kanseri ibahitana.

Abahanga mu buzima basaba ko ubuvugizi bukomeza gukorwa, cyane cyane bugamije guhugura abagore ku kamaro ko kwisuzumisha ndetse no gukuraho imyumvire itari yo. Ni mu gihe u Rwanda rwiyemeje kugabanya impfu ziterwa na kanseri binyuze mu bikorwa byo kuyirinda no kuyisuzuma hakiri kare.

Dr Sinzinkayo Bernard, inzobere mu buzima rusange  ati“Uko u Rwanda rushyira imbere serivisi z’ubuvuzi zinoze n’izigera ku baturage, ni ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gushishikariza abagore kwisuzumisha, kuko ubuzima bw’umubyeyi ni ishingiro ry’umuryango n’igihugu muri rusange”.

Telesphore KABERUKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.