NCDA irasaba ababyeyi kwita ku ndyo abana babo bafata kuko abana 37% mu Rwanda bari mu kaga ko kugira amaraso make
2 min read
Mu Rwanda, abana bagera kuri 37% bari mu byago byo kugira ikibazo cyo kubura amaraso (anémie), nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA. Ibi bibazo bikomoka ahanini ku kutitabwaho bihagije mu mirire, cyane cyane mu myaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana.
Machara Faustin, ushinzwe iby’imirire muri NCDA, avuga ko ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima by’abaturage mu Rwanda( Demographic and Health Survey (DHS) bwakozwe mu wa 2020, bwerekanye neza ko abana batari bake barimo kwibasirwa n’amaraso make, biturutse ku mirire ituzuye. Ati“Ababyeyi bagomba gufata iya mbere mu kwita ku mafunguro y’abana babo. Uretse amafunguro asanzwe, hari n’inyunganiramirire nka ‘Ongera‘, ikungahaye ku butare bwongera amaraso, ishobora gufatanya mu kugabanya iki kibazo.”
Iyo nyunganiramirire ishyirwa mu mafunguro y’umwana isanzwe, igamije kongeramo intungamubiri zifasha umubiri gukora amaraso. Ni imwe mu ngamba NCDA ishyize imbere kugira ngo hagabanywe igipimo cy’abana bafite amaraso make kikagera kuri 20% bitarenze umwaka wa 2029.
Uretse ikibazo cy’amaraso make, hari n’intego yo kugabanya igwingira. Mu ntego ya NST2 (National Strategy for Transformation: Gahunda yo kwihutisha iterambere ry’igihugu), u Rwanda rwihaye kugabanya igipimo cy’abana bagwingira kikava kuri 33% kikagera kuri 15% muri 2029.
Nyiramana Agata, umwe mu babyeyi wo mu murenge wa Karangazi, akarere ka Nyagatare waganiriye n’umunyamakuru wa Family Magazine yavuze ko kuva yatangira guha umwana we inyunganiramirire, imikurire ye yahindutse cyane. Ati“Ubu umwana wanjye amaze gukura neza, afite ibiro bihagije kandi arasobanutse mu bwenge.”
Abahanga mu mirire bemeza ko kugira ngo umwana akure neza mu gihagararo no mu bwenge, bisaba kumuha indyo yuzuye irimo ibikomoka ku matungo nk’amata, amagi, inyama n’indagara, ndetse n’imboga, imbuto n’ibinyamafufu bitanga imbaraga.
KABERUKA Telesphore