Dukwiye gukoresha imibare nk’itara ritumurikira, aho kuyibona nk’igihu kidutwikiriye – Dr Sabin NSANZIMANA
3 min read
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasabye Abanyarwanda guhindura imyumvire ku mibare igaragaza impinduka mu muryango nyarwanda, abasaba kutayitiranya n’intwaro ibatera ubwoba ahubwo bakayifata nk’itara ribamurikira mu cyerekezo cy’ejo hazaza.
Mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’umuryango yabereye kuri Sainte Famille Hotel i Kigali, ku wa 18 kamena 2025, yateguwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda binyuze muri Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo, Dr Sabin yagize ati “Imibare ntikwiye kuduhuma amaso. Ahubwo ni itara riducanira, rikadufasha kureba kure. Tugomba kwibaza uko dufatanya kugira ngo idufashe, aho kuyifata nk’igihu kidutwikiriye.” Ibi akaba yabivuze atanga ibitekerezo bye ku bintu bibiri bihabanye ariko bifitanye isano rikomeye bigaragara mu muryango ari byo igabanuka ry’ingano y’abagize umuryango n’izamuka ry’inda zitateganyijwe ku bana b’abakobwa.
Imibare ivuga byinshi ku muryango nyarwanda
Dr Sabin yasobanuye ko, nk’uko ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage, DHS 2020 (Demographic and Health Survey) bubigaragaza, impuzandengo y’abagize umuryango nyarwanda igeze kuri 3,6. Uyu mubare ngo ukaba waragabanutse cyane ugereranyije n’imyaka 30 ishize, aho wari hagati y’abantu 6 na 8, ku gihe habagaho ikigo cya leta cyitwaga ONAPO cyahuzaga ibikorwa byo kuboneza urubyaro.
Dr Sabin ati“ Muri za 1980 mu gihe cya ONAPO, umuryango umwe wari ugizwe n’abantu batandatu kugeza ku munani. Ariko muri 2020, impuzandengo yaramanutse igera kuri 3.6, bivuze ko mu muryango harimo hagati y’abana batatu na bane. Ibi bifite ibisobanuro bikomeye mu miterere y’igihugu n’imibereho yacyo. Niba imibare ikomeje kumanuka, tuzaba dufite abaturage bake cyane mu myaka iri imbere. Turasabwa gutekereza ku hazaza heza, hakubiyemo n’abazadusimbura.”
Yasobanuye ko ibi bimaze kugaragara mu bihugu bikize nk’u Buyapani, Koreya y’Epfo n’u Budage, aho abaturage bakuze basigaye baruta kure abakiri bato, bigatera ibibazo bikomeye by’ubukungu, kwishyura ubwisungane no kuguma ku isoko ry’umurimo.
Inda zitateganyijwe ziriyongera
Ku rundi ruhande, hari ikibazo cy’imibare y’inda zitateganyijwe ziterwa abana b’abakobwa bakiri bato. Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuvuzi,RBC (Rwanda Biomedical Centre) cyagaragaje ko abana b’abakobwa barenga 8,000 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda mu mezi 12 ashize. Mu bana babyawe, benshi bagira ikibazo cy’igwingira cyangwa babura amahirwe yo gukomeza amashuri.
Eugène Karangwa , umukozi wo muri RBC ati“Inda zitateganyijwe zirakurura igwingira ry’abana, impfu z’ababyeyi bakiri bato, n’ubukene mu miryango. Iyo umwana abyaye undi mwana, haba habaye ikibazo mu iterambere ry’igihugu.”
Imibare ya DHS 2020 yerekana ko abakobwa batigeze bagera mu mashuri yisumbuye bafite ibyago byo gutwita imburagihe inshuro eshanu kurusha abamaze kuyageramo. Ibi bivuze ko uburezi ari urufunguzo rwo kurinda abana kugwa mu bibazo by’ubuzima n’ubukene.
Uko abaturage babibona
Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa Family Magazine bagaragaje ko ikibazo cy’uburemere bw’ubuzima n’ubumenyi ku myororokere gikunze kuba nyirabayazana w’ibi bibazo.
Uwamahoro Claudine, umubyeyi w’abana babiri utuye i Gikondo, muri Kigali, yagize ati“Ababyeyi benshi ntibagishaka abana benshi, kubera ubuzima buhenze. Ariko na none abana bacu ntibahabwa ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere, birangira batwise batariteguye.”
Hategekimana Jean de Dieu, umusore wo mu murenge wa Rwempasha, mu karere ka Nyagatare ati“Twebwe dukeneye serivisi z’ubuzima hafi, ariko hari aho kuboneza urubyaro bifatwa nk’ibizira cyangwa bikagirwa ibanga. Ubumenyi buhagije ni bwo bukenewe.”
Mukamana Alphonsine, umujyanama w’ubuzima i Nyamata mu karere ka Bugesera, yagize ati“Iyo ugiye mu cyaro usanga umuryango ugizwe n’abantu 7 cyangwa 8. Ariko nta buryo bafite bwo kuboneza urubyaro bunoze. Twese turasabwa kwegera abaturage no kubigisha mu buryo bworoheje.Guhuza imibare n’icyerekezo ntibyoroshye.”
Minisitiri w’Ubuzima yashimye Kiliziya Gatolika ku bufatanye mu gukemura ibi bibazo, cyane cyane binyuze mu bikorwa bya serivisi y’Ubusugire bw’Ingo.
Cyakora ashimangira ko ibisubizo nyakuri by’ibi bibazo biri mu muryango ubwawo, asaba ko ibiganiro bishingiye ku mibare byimakazwa mu midugudu, mu mashuri, no mu nsengero, ariko byubakiye ku kwizerana, ubufatanye n’icyerekezo cy’ahazaza.Ati “Dukwiye gukoresha imibare tukayishingiraho muri byinshi dukora, aho kuyibona nk’igihu kidutwikiriye.”
Yungamo ati “Iyo umwana yagiye mu ishuri, amahirwe yo gutwita imburagihe agabanuka inshuro eshanu. Gushyira imbaraga mu biganiro no gukorera hafi y’imiryango ni byo bizadufasha guhangana n’ibi bibazo.”

Mu gutangiza iriya nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’umuryango, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yibukije ko umuryango ari ishingiro ry’iterambere n’iyubakwa ry’igihugu, bityo ukaba ugomba kwitabwaho cyane mbere ya byose.
UWAMALIYA Mariette