June 26, 2025

“Learning Pathways”: Uburyo bushya bwo kwigisha, hagamijwe guteza imbere ubushobozi bw’umunyeshuri ku giti cye.

3 min read

Mu nama nyunguranabitekerezo ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), n’abafatanyabikorwa bayo bigira hamwe  ishusho rusange y’uburezi mu Rwanda, yabereye i Kigali ku wa 20 kamena 2025, bibanze ku cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ndetse n’amashuri y’ubumenyingiro n’imyuga (TVET), aho batinze cyane ku bibazo bikigaragara muri ibi byiciro byombi, birimo, icy’abanyeshuri benshi basibira, ibura ry’ibikoresho by’ibanze mu mashuri ya TVET n’ umubare muto w’abakobwa bitabira amashuri y’imyuga.

Minisitiri w’Uburezi, Hon. Nsengimana Joseph, yavuze ko kugira ngo ibi bibazo bikemuke, hari impinduka nshya zatangiye gushyirwa mu bikorwa, harimo n’ivugururwa ry’imyigishirize ku banyeshuri barangije icyiciro rusange, (O level).

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko guhera ubu, abanyeshuri barangije O’Level bazajya bagabanywa mu byiciro bitatu byiswe “Learning Pathways”, aho buri munyeshuri ahitamo icyiciro kijyanye n’ubushobozi n’icyo yifuza kuzakora mu buzima.

Yagize ati “Mu rwego rwo gutanga impamyabushobozi zihamya koko ubwo bushobozi, ndetse no kwirinda abanyeshuri bagera muri kaminuza badafite ubumenyi buhagije bitewe n’uburyo bizemo O’ level, ni yo mpanvu twahisemo izi mpinduka, aho abanyeshuri barangije icyiciro rusange (O’Level) bazajya bahitamo amasomo yo mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye,  A’Level hashingiwe ku byiciro bitatu by’ingenzi  ari byo Imibare n’Ubumenyi bw’Ibinyabuzima (Science), Ubumenyamuntu (Humanities), ndetse n’Indimi (Languages), bikaba bikubiyemo ya ma combinations yari asanzwe, ndetse bizajya bituma n’abanyeshuri babona amahitamo abanogeye kurushaho.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari abanyeshuri bashobora kugira impungenge ku bijyanye n’izi mpinduka, ko zitagamije kubangamira uburyo busanzwe bwo guhuza amasomo (combinations), ahubwo zigamije koroshya inzira banyuramo bategura ejo hazaza habo. Ati “Izi ‘learning pathways’ ntizije guhungabanya abari kwiga mu buryo bwa ‘combinations’, kuko bo bazaziga bazirangize, natwe dukomeze tumenya ngo amashuri yiteguye kwakira izi ‘learning pathways’ ni ayahe, abarimu ni abahe n,ibindi.”

MURERAMANZI Abdalah, uwahoze ari umurezi mu karere ka Muhanga, yavuze ko gahunda nshya ya ‘Learning Pathways’ izafasha abanyeshuri kurushaho kumenya aho bagana, ugereranyije n’uburyo bwa ‘combinations’ bwahoze bukorwa.

Yagize ati “Iyi gahunda ya Learning Pathways izarushaho gufasha umunyeshuri kwiga ibyo ashoboye, ibyo akunda, kandi bijyanye n’inzozi ze. Bitandukanye na combinations aho wasangaga hari abiga ibyo batazi neza cyangwa batazi aho bibaganisha.”

Yakomeje avuga ko nubwo ari impinduka nshya, bizafasha kugabanya ubwinshi bw’abarangiza icyiciro cyakabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level) badafite icyerekezo, kandi bigaha umunyeshuri umurongo uhamye w’ubuzima bwe bwo ku ishuri na nyuma yaryo.

Ubusanzwe abanyeshuri bajyaga biga amasomo yo ku rwego rwa ‘A’Level’ bifashishije uburyo bwa “combinations”, ariko ubu buryo bushya buzabafasha gutegura neza amahitamo yabo ya kaminuza, cyangwa gutangira umurimo nyuma yo kurangiza ‘A’Level’.

Kugeza ubu, mu Rwanda hari amashuri ya TVET agera kuri 542. Gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) yihaye intego yo kongera umubare w’abanyeshuri biga TVET, ukava kuri 38.7% ukagera kuri 60%.

Iriya nama nyunguranabitekerezo, yasize ishusho rusange y’uburezi mu Rwanda isesenguwe mu buryo bufatika, hagaragazwa ibibazo bihari n’ingamba nshya zigamije kubikemura. Impinduka zavuzwe, zirimo gahunda ya “Learning Pathways” n’ivugururwa ry’imyigishirize muri TVET, zigamije gutuma uburezi burushaho guhuza umunyeshuri n’isoko ry’umurimo, mu rugendo rwo kugera ku cyerekezo 2050.

KWIZERA NSHUTI Pontien

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.