September 13, 2025

Kigali: RIB yerekanye abakekwaho ibyaha by’ubushukanyi kuri telefone inabisobanuraho byinshi

4 min read

Kuri uyu wa 08 Nzeri 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwerekanye abagabo 25 n’inkumi imwe bakekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bafatiwe mu bikorwa bitandukanye by’ubwambuzi bushukana  kuri telefone bahamagara abantu bakoresha amayeri atandukanye agamije kubiba, bababwira ibintu by’uburiganya bagamije kubatwara amafaranga yabo.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya RIB mu murenge wa Kimihurura, muri gahunda RIB isanganwe, igamije kumenyesha abaturarwanda uburyo bakwirida ibyaha bitandukanye, amayeri agenda yaduka mu bantu yo gukora ibyaha, kugira ngo barusheho kubyirinda. Muri iyi gahunda, RIB ifatanya n’itangazamakuru nk’abafatanyabikorwa bayo mu kumenyesha amakuru.

Dr. Murangira B Thierry, umuvugizi wa RIB, yavuze ko kuva mu ntangiro y’umwaka wa 2025, abantu b’ingeri zitandukanye nk’abakozi ba Leta, abikorera, abize, abatarize, abihayimana n’abandi, bagiye batanga ibirego bavuga ko bibwe amafaranga bakavuga ko bashutswe. Akomeza avuga ko iperereza  ryagaragaje ko mu birego RIB yakiriye muri iki gihe, basanze abantu baribwe miliyoni zigera kuri 30 z’amafaranga y’u Rwanda, ko agera kuri miliyoni 15 yagarujwe agasubizwa ba nyirayo, ko imitungo ifite agaciro ka miliyoni 10 yafatiriwe izagurishwa amafaranga agasubizwa abibwe, kandi ko muri make muri miliyoni 30 zibwe, hejuru ya 25 zagarujwe mu mafaranga no mu mitungo izagurishwa.

Dr. Murangira yagize ati “Bariya bashutse/bibye abaturage, ni agatsiko k’abantu biyise ‘ABAMENI’ abafashwe ni abagabo 25 n’umugore umwe, bari hagati y’imyaka 18 na 54 bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu ariko bakaba bahuriye ku kuba bose bakomoka mu kerere ka Rusizi, mu mirenge ibiri ya Nkungu na Nyakarenzo. Hagenda hafatwa abaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko biratangaje kubona hejuru ya 80% bakomoka muri biriyani bice bya Rusizi.”

Umuvugizi wa RIB yavuze ku mayeri akoreshwa mu bwambuzi

Mu mayeri bakoresha atandukanye yasobanuwe n’umuvugozi wa RIB, yavuze ko  bakoherereza ubutumwa bakubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefone yawe, bakagusaba kuyabasubiza, bakakwoherereza n’indi y’igicupuri ivuga ko wohererejwe amafaranga umubare runaka, utagira amakenga ukaboherereza amafaranga yawe.

Yakomeje avuga ko andi mayeri ari ukukubeshya ko konti yawe ya Mobile Money yafunzwe, utagira amakenga ugakanda za kode bakubwiye, ugashiduka uboherereje amafaranga yawe. Amayeri ya gatatu, ngo bakubeshya ko bagiye kukongerera amafaranga y’inguzanyo ya mo Kashi, wabyemera bakakubwira kode ukanda, wabikora ugashiduka ubahaye amafaranga yawe. Andi mayeri, bakubeshya ko nomero yawe y’indangamuntu ibaruyeho nomero za telefone  nyinshi, by’umwihariko babikora nomero zitangirwa 078830, bakakubeshya ko izo simu Kandi hakoreshejwe mu manyanga, wakwemera gikand kode bakubwiye ngo bagufashe bikarangira bagutuburiye.

Dr. Thierry yongeyeho ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko muri bariya batekamutwe harimo n’aba agenti ba MTN nabo bafashwe bakorana nabo, ati “Amafaranga bohererejwe muri ubwo buriganya barayohererezanya bagahita bayabikuza kuri uwo mu agenti bakorana”.

Yakomeje avuga ko ibyaha bakurikiranweho bigera muri bitanu, harimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa se kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakorashejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke.

Dr Murangira yasobanuye ibyaha byakozwe n’ibihano byabyo mu buryo bukurikira:

Biriya byaha igito kirimo gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri, naho ikinini kirimo kigahanishwa igifungo cy’imyaka icumi. Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ubihamijwe n’urubyiruko ahabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10, naho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri kugera ku myaka itatu, hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga arihagati ya miliyoni eshatu kugera kuri miliyoni ashanu.

Kwiyitirira umwirondoro, icyaha giteganywa n’ingingo ya 40 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu.

Kudasobanura inkomoko y’umutungo ni icyaha giteganywa n’ingingo ya cyenda y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ashatu kugera kuri eshanu y’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Naho icyaha cy’iyezandonke gihanwa n’ingingo ya 23 y’itegeko rihana iyezandonke. Igihano ubihamijwe n’urukiko ahabwa, ni igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza kuri 10, n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu y’umubara w’amafaranga y’iyezandonke.

Umuvugizi wa RIB avuga ko isesengura RIB ikora, rigaragaza ko ibi byaha byakwirindwa, kandi ko aba bantu babyishoramo nta buhanga bundi budasanzwe bafite, icyo bakoresha ari ubucakura bwo kubeshya abantu, bareba icyuho hagati y’ubumenyi buke abantu bafite ku ikoranabuhanga, ariho bahera bababeshya bakabatwara amafaranga. Akaba yashishikarije abantu ko bagomba gufatanya n’inzego za Leta , inzego z’umutekano n’inzego zishinzwe kurwanya ibyaha bagakuraho ibi byaha.

Byendangabo Jean Damascene

Ikiganiro cyose Dr. Thierry Murangira yagiranye n’abanyamakuru: https://youtu.be/3n4XlNTh0vk?si=Jn-bnE9VM07iMZeH

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.