August 30, 2025

Kigali: Umuryango Impanuro Girls Initiative urishimira ibikorwa wagezeho mu myaka 5 ishize

2 min read

Mu birori byo kwizihiza ibikorwa umuryango Impanuro Girls Initiative (IGI) wagezeho mu myaka itanu ishize byabereye i Kigali muri Hoteli Sainte Famille kuri uyu wa 27 kanama 2025, hagaragajwe uburyo uyu muryango umaze gufasha abagore n’abakobwa kurwanya uruhurirane rw’ibibazo bishingiye ku buzima bw’imyororokere no ku bumuga. Uyu muryango ukaba warabifashijwemo n’umuryango Akina Mama wa Africa wo muri Uganda ubarizwa mu Ihuriro “Make Way‘.

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bafashijwe n’uyu muryango IGI, bakaba baranishyize mu itsinda aho bitwa ba Mpinganzima; bavuga ko bisobanura ko bagomba guhindura impinga y’iwabo nziza kurushaho,  batanze ubuhamya basobanura uburyo uwo muryango wabateje imbere mu buryo butandukanye.

Uwitwa (Icyuki) Eugénie Nyiranzafashwanande avuga ko mu muryango IMPANURO yahigiye ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’imyuga itandukanye. Agira ati “Mu Mpanuro Girls Initiative nahigiye byinshi cyane, ibijyanye n’imyororokere; ubu nzi kubara ukwezi kwange kw’umugore”.

Eugénie akomeza agira ati “Banatwigishije ibijyanye n’imyuga, ubu nabashije kwiteza imbere, nkora udusakoshi nkagemurira amasoko, n’ubwo nabyaye nkiri muto, ubu mbasha kwishyurira umwana mituweli, nkanamwishyurira ishuri, ubuzima bumeze neza.”

Mu ijambo ry’ umuyobozi wa Impanuro Girls Initiative, Raissa Marie Ange, yashimiye abafatanyabikorwa nka Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), RBC, Akina Mama wa Africa na NUDOR anabashyikiriza ibihembo by’ishimwe babageneye ku bw’ imikorranire myiza.

Marie Ange yagize ati “Biragoye ko twari kugera aho tugeze twikorana, umutwe umwe wifasha gusara ntiwigira inama. Turashimira abafatanyabikorwa batandukanye batubaye hafi, hari byishi twagezeho kubera bo.”

Umuyobozi w’Ihuriro ‘Make Way‘ mu Rwanda, Dusenge Ariane, avuga ko umuryango IGI ari umwe mu miryango yaje mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Make Way, akaba ari umuryango ugizwe n’urubyiruko byabafashije kubona  uburyo iyo urubyiruko ruhawe agaciro, na rwo rushobora gutanga umusaruro.

Dusenge Ariane akomeza avuga ko umuryango IGI wakoze ikintu gikomeye mu mushinga Make Way, cyo guha ijambo urubyiruko rufite uruhurirane rw’ibibazo, kurusobanuira ko rufire uburenganzira bwo kubona amakuru kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, n’aho  bajya kuyabariza n’uburyo baharanira uburenganzira bwabo.

Uyu muryango washinzwe n’urubyiruko rw’abanyarwandakazi, nk’umuryango utegamiye kuri Leta (NGO), ugamije guharanira iterambere ry’abagore n’abakobwa binyuze mu burezi, kubongerera ubushobozi, kubakorera ubuvugizi no kubaka imibereho myiza, by’umwihariko mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya imbogamizi zishingiye ku bumuga, hagamijwe ko bagira ejo heza n’ubuzima buboneye.

Byendangabo Jean Damascene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.