Kirehe: Abo mu madini atandukanye barahamya ko bahinduye imyumvire ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere
4 min read
Abashumba, abayobozi ba korali n’abakiristu bo mu matorero ya pantekoti bo mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Gahara, barahamya ko bahinduye imyumvire ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nyuma y’amahugurwa bahawe na Impanuro Girls Initiative.
Mu mwaka wa 2023, Umuryango uharanira inyungu rusange, Impanuro Girls Initiative, watangije gahunda ya “Imenye Wikunde” ku bufatanye n’Umuryango Kvinna Till Kvinna.

Intego y’iyi gahunda ni ukurwanya inda ziterwa abangavu. Muri iyi gahunda, abangavu n’ingimbi bahabwa amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere, bigakuraho amakuru y’ibihuha atuma bishora mu mibonano mpuzabitsina batazi ingaruka biri bubagireho harimo no gutwara inda zitateganyijwe.
Ni muri urwo rwego Umushumba w’Itorero Revival Fellowship Church mu murenge wa Gahara, akaba anahagarariye amadini n’amatorero akorera muri uwo murenge, Pst Jirani Didier, avuga ko nyuma y’amahugurwa yahawe na Impanuro Girls Initiative ku buzima bw’imyororokere, byatumye atekereza ku bibazo biri mu itorero ndetse no mu murenge atuyemo, by’abangavu batwara inda, bituma yiyambaza uyu muryango ngo bamufashe gutanga amahugurwa ku bakiristu bo mu matorero atandukanye muri uyu murenge, kugira ngo basobanukirwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi babone uko bazajya bafasha abahuye no guterwa inda zidateganyijwe aho kubaca mu nsengero.
Aragira ati: “Maze guhugurwa, byamfashije guhindura imyumvire. Mbere numvaga ko umuntu wese watwaye inda aba yakoze icyaha. Ariko maze gusobanukirwa, byatumye mbona ibibazo biri mu murenge wacu ndetse no mu matorero yacu, by’abangavu batwara inda, mbona ko hakenewe amahugurwa, n’uko nsaba Impanuro Girls Initiative ngo bamfashe. Ni muri urwo rwego twahuguye aba bakiristu”
Ashimangira ko imyumvire yahindutse. “Twari dufite imyumvire iri hasi ku buzima bw’imyororokere kuko hari amakuru twabaga dufite ariko ntituyavuge dushingiye ku myemerere kandi ayo makuru turimo guhisha hari abo yakiza.”

Ikibazo cy’imyumvire agihuriraho na Pasiteri Muhigira Faustin, umushumba mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Mutama, uvuga ko mbere y’amahugurwa batari basobanukiwe uko bafasha abana b’abakobwa bahura n’ihohoterwa by’umwihariko irikorerwa mu nsengero.
Yagize ati “Aya mahugurwa yampinduriye imyumvire. Hari abana b’abakobwa bajyaga bahura n’ibibazo by’ihohoterwa, ntidushake gukora ubusesenguzi, ahubwo tukababona nk’abakoze ibyaha gusa, bikarangira tubashyize inyuma y’itorero, ntitwite kumenya ubundi buzima buzakurikiraho. Aya mahugurwa rero azadufasha kugarura abatari bake bagize ibyo bibazo no kurinda abandi dufite mu itorero kugira ngo nibagera mu bibazo tuzabone uko tubafasha.”
Kamatali Sam, umukiristu wo muri ADEPR, akaba n’umuririmbyi, avuga ko na we yahinduye imyumvire. Ati “Najyaga ntekereza ko ihohotera rikorerwa ahandi hantu hatari mu rusengero, none nasanze ahubwo mu nsengero ari ho risigaye. Aho abantu bahohotera abandi bakoresheje ibyanditswe. Nahinduye imyumvire kuko nasanze ibyo twitaga ibyaha atari ko byose ari ibyaha, ko umuntu ashobora guhura n’ibigeragezo byo guterwa inda kubera nta makuru afite, ugasanga twe tubifashe nk’icyaha kandi mu by’ukuri atari we byaturutseho.”
Akomeza avuga ko nyuma yo guhugurwa agiye gufata ingamba zo kwigisha abandi ndetse no gusaba abarimo urubyiruko rugenzi rwe kumenya amakuru ndetse no kwirinda.
Ati “Ndashimira uyu muryango ‘Impanuro Girls Initiative’ kuko nize byinshi muri aya mahugurwa. Ntabwo nari nzi ko umuntu yahohotera undi akoresheje ibyanditswe. Ubu rero ngiye gusoma ibyanditswe mbikurikize ibyo ntazi nsobanuze kugirango hatagira uwo mphutaza”.
Mucunguzi Izere Joselyne, umukozi w’umuryango ‘Impanuro Girls Intiative’, avuga ko bahisemo guhugura abo mu murenge wa Gahara kuko basanze ari wo murenge ufite imibare myinshi y’inda ziterwa abangavu ugereranyije n’indi mirenge igize akarere ka Kirehe.
“Iyi gahunda izafasha ingimbi n’abangavu kumenya amakuru ashingiye ku myororokere kuko akenshi baba abafite amakuru y’ibihuha bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina batazi ingaruka bashobora guhura na zo”.
Izere akomeza avuga ko gahunda ya ‘Imenye Wikunde’ ikubiyemo ibice bibiri. Igice cya mbere kitwa ‘Imenye’, ni igice cy’abangavu n’ingimbi. Igice cya kabiri ni ‘Mumenye’, kireba cyane abafite abana mu nshingano.

Ati “Mu gice cya ‘Imenye’ twigisha abangavu n’ingimbi bafite uruhurirane rw’ibibazo ku buzima bw’imyororokere, harimo ubwangavu n’ubugimbi, kubara ukwezi k’umugore, kwigirira icyizere, kugira ubwigenge ku mubiri wawe, ariko tukanabigisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kumenya kwikorera ubuvugizi.”
Asobanura ko muri Imenye harimo kwigisha urubyiruko imikoreshereze y’igikoresho kizwi nka “Intersectional Community Score-Card Tool” kibafasha kwikorera ubuvugizi ku bibazo bibangamira uburenganzira bwabo ku buzima bw’imyororokere, bigakemuka.
Akomeza avuga ko igice cya kabiri cya ‘Mumenye’, bahugura abantu bose bafite mu nshingano kwita ku bana. Kikaba kigamije gushimangira ibyo Impanuro Girls Initiative iba yahuguyemo abangavu n’ingimbi, nyuma yo guhugurwa, bagakomeza guhabwa amakuru yizewe n’abagize umuryango wabo, by’umwihariko ababyeyi.
Abayobozi b’amadini atandukanye, amatorero, abayahagarariye na bamwe mu baririmbyi bo muri za kolari bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri, ni 47 baturutse mu matorero 10 atandukanye yo mu murenge wa Gihara, barimo abagabo 20 n’abagore 27.
YEDIDIYA TUYISENGE