October 16, 2025

Nyagatare: “Abagore bo mu cyaro twaratinyutse”

4 min read

Bari baramenyereye gutangira umunsi basohoka mu nzu batambaye inkweto, bakajya mu mirima guhinga cyangwa mu biraro kwita ku matungo. Ariko uyu munsi, mu murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare, ubuzima bwarahindutse cyane kuri aba bagore, aho bamwe, n’ ishema ,bahagaze imbere y’imbaga bavuga ijwi rimwe  bati“Twabaye abagore batinyutse.”

Wari umunsi udasanzwe mu buzima bwabo, mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihijwe ku nshuro ya 28 ku isi, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro.” Ni umunsi wababereye urubuga rwo kugaragaza ko umugore wo mu cyaro atakiri uwerekwa gusa ibyo gukora, ahubwo ari umuhanzi w’ impinduka n’iterambere.

Mukayuhi Annonciata wo mu murenge wa Karangazi yahoze abona ubuhinzi n’ubworozi nk’ibikorwa byo gushakiramo imibereho ya buri munsi gusa. Ubu, afite inka zitanga amata agera kuri litiro 60 ku munsi, agemura ku isoko, kandi yishimira kuba atunze umuryango we atagishingiye ku mugabo gusa.

Ati “Uyu munsi w’abagore bo mu cyaro waradutinyuye. Twumvise ko dushoboye. Ubu ntunze umuryango wanjye kandi nshishikariza abandi kugerageza kuko gutinyuka ni byo bizadukuramo ubukene.”

Ku rundi ruhande, Katushabe Gaudence uzwi ku izina rya Kankwanzi, yahinduye amateka y’urugo rwe mu buryo bw’igitangaza. Ubu amaze imyaka irenga icumi ari Senefu, umuhuza w’abashakanye mu gace atuyemo.

Ati “Nabaye Senefu kubera ko nari mbanye neza n’umugabo. Nigishije umugabo wanjye gusoma no kwandika kugira ngo abone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Ubu twateye imbere, mbikesha gutinyuka twatewe n’uyu munsi ngarukamwaka.”

Ubu buhamya bw’aba bagore bombi bari mu bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro ku rwego rw’igihugu, byabereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi kuri uyu wa 15 ukwakira 2025 ni ishusho y’uko uyu munsi wabaye umusingi w’impinduka zifatika mu mibereho y’abatuye mu cyaro. Berekana ko kwigira no gutinyuka ari intwaro y’iterambere kuri bo.

Umugore wo mu cyaro, inkingi y’ubukungu n’iterambere


Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée  wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimangiye ko umugore wo mu cyaro ari inkingi y’ubukungu bw’u Rwanda, kuko abarenga 70% by’abanyarwanda baba mu cyaro kandi 80% by’abagore bakora imirimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi nk’uko n”ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare kibigaragaza muri raporo yacyo yo muri 2022. 

Yunzemo ati “Uyu munsi ni umwanya wo gushimira umugore uruhare rwe mu mibereho y’umuryango no kumushishikariza gukomeza kwiteza imbere. Umugore ni umutima w’urugo, ni igicumbi cy’urukundo n’iterambere.”

Yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kongerera umugore ubushobozi, hakiri imbogamizi zirimo gukora ubuhinzi budasagurira amasoko, ubumenyi buke mu ikoranabuhanga, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

 Minisitiri Uwimana yasabye ko buri wese afata iya mbere mu gushyigikira uburinganire no guha umugore ijambo mu ifatwa ry’ibyemezo.

Naho Guverineri Rubingisa Pudence yibukije ko muri iyi ntara y’Ibursirazuba ifite abaturage basaga miliyoni 3.5, abagore baba mu cyaro barenga miliyoni 1.8 ari “amaboko y’iterambere igihugu kidakwiye kwirengagiza.” 

Ati“Umugore wo mu cyaro ni umutima w’urugo n’igicumbi cy’iterambere. Ni we dushingiraho kugira ngo iterambere rirusheho kuba iry’abaturage bose.”

Uretse ubuhamya bw’abagore batinyutse nka Mukayuhi na Kankwanzi, imibare yerekana ko politiki n’imishinga ya Leta imaze kugira ingaruka nziza ku mibereho y’abagore bo mu cyaro, hirya no hino mu gihugu.

Mu murenge wa Karangazi w’akarere ka Nyagatare, aho uyu munsi w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe, hari impinduka zifatika mu buzima bw’abagore. Uyu murenge ufite abaturage barenga 96,000 bakomeje kubonera hafi serivisi z’ibanze nk’amazi meza n’amashanyarazi.

Umushinga Ivomo, uherutse gushyirwa mu bikorwa muri Karangazi, wubakiye abaturage amavomo akoresha imirasire y’izuba n’imiyoboro ya kilometero zisaga imwe n’igice, bikagabanya urugendo rw’abagore bajyaga kure gushaka amazi (KInvest Impact, 2024). Ibi byatumye igihe bakoreshaga mu gushaka amazi cyifashishwa mu buhinzi, mu mishinga y’iterambere no mu kwita ku miryango yabo.

Ku bijyanye n’amashanyarazi, raporo ya REG yo muri 2024 igaragaza ko imiryango isaga 2,700 yo muri Karangazi, Mimuri na Mukama yashyizwe ku muyoboro mugari wa Leta. Abagore bo muri ako gace bakaba bavuga ko ibi byatumye bashobora gukora ibikorwa byo mu rugo n’iby’ubucuruzi bijyanye n’amashanyarazi birimo nko gutunganya umusaruro, kwiga ninjoro, gukoresha ibikoresho byoroshya ubuzima n’ibikorwa bitandukanye bibateza imbere.

Imibare yo mu Ibarura rya 7 ry’imibereho y’abaturage mu Rwanda (EICV7) ryatangajwe  muri 2024 n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurashamibare  igaragaza ko abaturage mirongo itandatu na batanu ku ijana (65%) bo mu byaro bafite amashanyarazi ugereranyije no muri 2017 aho bari  25% , naho 90% bafite amazi meza. Byiyongera ku kuba abagore bafite uburenganzira ku butaka ku kigero cya 94.8%, ndetse 79% by’imiryango yose ifite ubwishingizi bw’ubuzima nk’uko bigaragara muri Raporo y’igihugu ku mibare yerekeye uburinganire yo muri 2024.

Ku bijyanye no kwita ku buzima bw’umubyeyi, raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abatuye isi n’iterambere ry’imiryango mu Rwanda yo muri 2024 yerekana ko umubare w’ababyeyi bapfa babyara wagabanutse uva ku 1071 muri 2000 ukagera kuri 210 muri 2023, kandi u Rwanda rwiyemeje kuwugabanya ukagera kuri 60 muri 2028/29. Muri iyi raporo bakaba bavuga bati “Ibi bigaragaza uburyo serivisi z’ubuzima zigera ku bagore bo mu cyaro, nko kwakirwa n’ababyaza, ubufasha bw’ibanze mu gihe cyo kubyara, n’ubukangurambaga bwo kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke. Guteza imbere ubuzima bw’imyororokere bw’abagore bo mu cyaro bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu”.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihijwe ku nsanganyamatsiko “Umugore ni uw’agaciro”, yibutsa ko iterambere ridashoboka hatitawe ku mugore wo mu cyaro.

Nk’uko Minisitiri Uwimana yabigarutseho, “iterambere ry’u Rwanda rizakomera ari uko umugore wo mu cyaro agize ijambo mu guhanga udushya, mu buhinzi bwa kijyambere, no mu micungire y’umuryango”.

UWAMALIYA Mariette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.