September 18, 2024

Nyarugunga: Abayobozi baganirijwe ku kubaka ingo z’amahoro no guha abana uburere bukwiye

3 min read

Kuri iki cyumweru, mu biganiro byahuriyemo bamwe mu bayobozi batandukanye n’abavuga rikijyana bo mu murenge wa Nyarugunga, byitabiriwe n’abashakanye bo mu murenge wa Nyarugunga, by’umwihariko abavuga rikijyana n’abayobozi mu nzego z’ibanze bo muri uyu murenge, Pasiteri Rutayisire, wari umutumirwa, yakanguriye abitabiriye ibi biganiro, kwita cyane ku burere bw’abana babo binyuze mu kubabera urugero rwiza no kubabera ababyeyi bigiraho indangagaziro nzima.

Abayobozi batandukanye batanze ikiganiro ku mibanire myiza y’abashakanye n’uburere bw’abana mu muryango

Ikiganiro cyari kiyobowe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango RPF-Inkotanyi, Umurerwa Jackline, cyari kirimo Umuyobozi muri MIGEPROF ushinzwe Guteza Imbere Umuryango no Kurengera Abana, Aline Umutoni, Umuyobozi Wungirije wa RPF-Inkotanyi mu karere ka Kicukiro, Mugunga William na Pasiteri Antoine Rutayisire wanasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu murenge wa Nyarugunga kujya basura ingo z’abatuye aho bayobora, aho basanze ibibazo bakabaganiriza, bakabikemura. Ababyeyi bakanguriwe kujya bagirana ibiganiro n’abana babo, bakabatega amatwi, bakabagira inama zibaganisha kugira uburere bwiza n’imyitwarire iboneye.

yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu kubaka ingo nziza, baha abana babo urugero rwiza rw’imyitwarire iboneye. Aha akaba yitanzeho urugero we n’umuryango we, ko abana babo bigeze kubaha impano, bavuga ko bayibahaye bitari uko bababyaye, ahubwo ko bayibahaye kuko bakundana.

Pasiteri Antoine Rutayisire uri mu kiruhuko cy’izabukuru yatanze impanuro ku bashakanye n’uruhare rwabo mu kubaka ingo zifite amahoro

Yakomeje asobanura ko hagati y’abashakanye habamo ibintu byinshi bitandukanye ariko ikibiha umurongo mwiza ari ukuganira. Ati “Mwategura n’aho mujya gutemberera wowe n’uwo mwashakanye, mukaganira ku mibanire yanyu, ahari ibibazo mukabikemura, mukaganira no ku burere bw’abana banyu.”

Umuyobozi muri MIGEPROF ushinzwe Guteza Imbere Umuryango no Kurengera Abana, Aline Umutoni, yavuze ku ruhare rw’ababyeyi mu burere bw’abana, bagakurikirana ubwo burere bahereye mu mashuri abana bigamo, uko bakoresha ikoranabuhanga, ese ni ibiki bareba kuri ‘internet’, kubigisha ururimi rw’Ikinyarwanda no kunoza imivugirwe yarwo. Yavuze ko ababyeyi badakwiye gutsindwa, ahubwo bakwiye kubigira inshingano, ndetse bakajya banaganira n’abana babo, bakabatoza indangagaciro nziza, gukunda igihugu bakunda umuco wacyo n’ururimi.

Aline Umutoni., Umuyobozi muri MIGEPROF ushinzwe Guteza Imbere Umuryango no Kurengera Abana, na we yatanze impanuro

Yakomeje asobanura ko abana bakwiye kumenya uburenganzira bwabo ariko n’inshingano na bo ubwabo bafite mu kwirinda inda zidateganyijwe ndetse n’ibiyobyabwenge.

Ibyo kandi byanashimangiwe n’Umuyobozi Wungirije wa RPF-Inkotanyi  mu karere ka Kicukiro, na we wagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu burere bw’abana babo, mu kubarinda gutwara inda imburagihe, kwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

William Mugunga, Umuyobozi Wungirije wa RPF-Inkotanyi mu karere ka Kicukiro

Ibi biganiro byabimburiwe n’impanuro z’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu murenge wa Nyarugunga, Muhorakeye Josephine, na we wasobanuye imibanire myiza ikwiriye abashakanye n’uko ababyeyi bakwiye kubera urugero rwiza abana babo.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro batanze ibitekerezo bitandukanye

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’ibanze zo mu murenge wa Nyarugunga, abavuga rikijyana n’abandi bitabiriye ibi biganiro, bagaragaje ko hakwiye kubaho inyigisho zihoraho zigisha abana uburere buboneye, indangagaciro nzima ariko n’ababyeyi bakagira uruhare mu kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo, bityo bigatuma abana babareberaho imyitwarire myiza n’imibanire myiza.

Peace Hillary

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.