September 8, 2024

Ahazaza h’ubuzima bw’u Rwanda: Inama y’ingenzi ya Perezida Kagame Paul n’abajyanama b’ubuzima

3 min read

Yanditswe na Igabe Rukundo Regis

Ku itariki ya 15 Kamena 2024, BK Arena yateraniyemo abantu benshi bari baje kumva ikiganiro cyatanzwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, hamwe n’abajyanama mu by’ubuzima. Iyi nama yateguwe hagamijwe gushakira hamwe icyerekezo cy’ubuzima bw’igihugu mu bihe biri imbere, no kwiga ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda no gushimira abajyanama muri rusange.

Mbere y’uko HE Paul Kagame aza, habanje ibiganiro hagati ya Minister w’ubuzima n’abajyanama b’ubuzima.

Perezida Kagame Paul ubwo yafataga ijambo yatangiye asuhuza abitabiriye iyo nama akomeza avuga kubijyanye n’ubuzima ko ubuzima ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu. Yavuze ko leta y’u Rwanda ishyize imbere kongera ubushobozi bwa serivisi z’ubuzima, ariko kandi anavuga ko hakiri inzitizi zikwiye kwitabwaho kugira ngo buri Munyarwanda abashe kubona serivisi nziza z’ubuzima aho ari hose mu gihugu, yanaboneyeho umwanya wogushimira abajyanama b’ubuzima ku kazi kabo kaburi munsi bakorana ubwitange kandi badateze igihembo, yewe n’abagize icyobabona kikaba kitangana n’ubwitange bagaragariza igihugu.

Perezida Paul Kagame yasubije ibyifuzo by’abajyanama b’ubuzima

Perezida Kagame yagize ati “Ubuzima ni uburenganzira bw’ibanze bwa buri mu nyarwanda. Ni inshingano yacu gushyiraho uburyo buboneye kandi bwizewe bwo gutanga serivisi z’ubuzima ku baturage bacu.”

Abajyanama b’Ubuzima bakurikiyeho bagaragaza intambwe imaze guterwa mu rwego rw’ubuzima. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, yagaragaje ko hakenewe kongerwa ingufu mu buvuzi bw’ibanze, kunoza gahunda yo kurwanya indwara zitandura arinaho yagaragajeko nibura abantu (3) mu barwaye maralia bayivurwa n’abajyanama b’ubuzima bityoko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu bijyanye n’ubuvuzi mu gihugu, ndetse no kongera ubushobozi bw’ibitaro n’amavuriro yo mu byaro.

Yakomeje ashimira abajyanama b’ubuzima uburyo bafasha abaturarwanda gusobanukirwa n’ibijyane no kuringaniza urubyaro, yasoje ashimira abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi birindwi (7000) bari baturutse mu tugari dutandukanye, harimo n’abakozi bo mu bigo nderabuzima no mu bitaro bikuru ubwitange bagira muguteza imbere ibijyanye n’ubuzima.

Ibitekerezo by’abajyanama

Abajyanama b’ubuzima batanze ibitekerezo bitandukanya gusa byose muri rusange byagarukaga mu kongererwa ubushobozi bahabwa, nyuma yaho umukuru w’igihugu Paul Kagame yabijejeko ubushobozi bwabo buzongerwa ku basanzwe babubona naho ku basanzwe ntabwo babona nabo kobazatangira guhembwa mu minsi iri mbere.

Bamwe mu baganga bitabiriye iyi nama, bagize bati “Ni ingenzi ko dushyira imbere ubuvuzi bw’ibanze, tugafasha abaturage kubona ubufasha bwihuse kandi bufite ireme. Kandi ni ngombwa ko twongerera ubushobozi abakozi b’ubuzima.”

Perezida Kagame yashoje inama ashimangira ubushake bwa politiki bwo gukomeza gushyigikira urwego rw’ubuzima mu gihugu. Yavuze ko hagiye gushyirwaho uburyo buhamye bwo gukusanya amakuru ajyanye n’ubuzima kugira ngo hafatwe ibyemezo bishingiye ku bushakashatsi bwimbitse.

Yagize ati “Dufite ubushake kandi tuzakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo tubashe kugera ku ntego yacu yo kugira ubuzima bwiza ku baturage bose.

Inama yarangiye abayitabiriye bishimira ibiganiro byabereye muri BK Arena, aho abayobozi b’igihugu n’abahanga mu by’ubuzima bunguranye ibitekerezo by’ingirakamaro. Hari icyizere ko iyi nama izatanga umusaruro ufatika mu guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda.

Uyu ni umusemburo w’impinduka mu mibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda, bishingiye ku bushake bwa politiki n’ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo u Rwanda rugire urwego rw’ubuzima rukomeye kandi rwiteguye guhangana n’ibibazo byose byakwigaragara mu gihe kizaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.