December 21, 2024

Huye: Bamaze kumva agaciro k’uruhare rw’umuturage mu igenamigambi

2 min read

Ubwo hatangizwaga igikorwa ngarukamwaka cy’ ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, ingengo y’imari n’imihigo by’umwaka utaha wa 2025-2026, bamwe mubaturage bo mu karere ka Huye mu murenge wa Karama bagarutse ku kamoro ko kugira uruhare mu bibakorerwa batanga n’umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Uwimpuhwe Henriette urubyiruko rwo mu murenge wa Kigoma

Uwimpuhwe Henriette umwe mu rubyiruko rutuye mu murenge wa Kigoma asanga kuba hari uruhare agira mu bimukorerwa ari iby’agaciro kuko akorerwa ibyo yifuza.

Yagize ati “Ibyadushimishije ni uko ubuyobozi buticara hariya hejuru ahubwo buza bukagera hasi  ku rwego rw’umudugudu ibitekerezo bikava muri twe abaturage, muri make dukorerwa ibyo twasabye. Iyo twicaye tutahejwe turi kumwe n’ababyeyi bacu, nanjye iyo ntanze igitekerezo bimpa ikizere kuko mfite imyaka myinshi imbere kandi igitekerezo cyanjye aricyo kiri kubakirwaho bityo nkaba ndi mu Rwanda nagize uruhare mu kubaka kandi rwankoreye ibyo nifuza biturutse mu bitekerezo natanze.”

Uwimpuhwe yakomeje anenga urubyiruko rutitabira gahunda zagenewe abaturage aho bibwira ko ari iby’abantu bakuru gusa. Ati “akenshi usanga nk’ibi twumva ko ari iby’abantu bakuru ariko natwe tuba tugomba kwitabira, icyo mbashishikariza ni ukwitabira inama zo mu midugudu n’inteko z’abaturage kugirango bya bitekerezo byabo bihabwe agaciro. Iyo tubihariye abantu bakuru, akenshi usanga bataranagize amahirwe yo kwigwa, bituma hakomeza kugenderwa ku bitekerezo byabo. Ndashishikariza urubyiruko kwitabira inteko nk’izi kugirango batange ibitekerezo bityo igihugu cyacu cyubakire ku mbaraga nshya z’urubyiruko.”

Ubwo hishimirwaga bimwe mu bikorwa byaturutse mu bitekerezo byatanzwe mu igenamigambi n’ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2024-2025, Murekezi Evariste, avugako bifite umumaro munini kuko birushaho kubaha icyizere ko n’ibindi basabye bisahabwa agaciro.

Murekezi Evariste, umuturage wo mu murege wa Kigoma akagari ka Karambi

Yagize ati “n’ubwo hari ibyo twari twasabye bitarabasha gutunganywa nko kuba poste de sante ya Karambi yahindurwa Centre de sante, kongererwa amashanyarazi ndetse n’amazi mu bice bitandukanye, gutunganyirizwa igishanga, hari byinshi  byagezweho harimo amarere akora neza, amashanyarazi n’amazi mu bice byinshi by’uyu murenge. Ibi rero biduha ikizere ko n’ibindi bitekerezo tuzatanga bizahabwa agaciro.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko iki gikorwa ngarukamwaka ari umwanya mwiza wo kujya inama kugirango igenamigambi rishingire ku byifuzo by’abaturage.

Yagize ati “Ni gahunda ngarukamwaka tugerageza gukusanya ibitekerezo by’abaturage bishyirwa mu igenamigambi mu mwaka w’ingengo y’imari ukurikira uyu 2025-2026, kugirango ibizakorwa bizabe bisubiza ibibazo by’abaturage, ariko akaba ari n’umwanya wo kubamenyesha impamvu hari ibyakozwe n’ibitarakozwe n’ibyo twakwishakamo ibisubizo biri mu bushobozi bw’abaturage tukabibabwira. Biba ari ukujya inama kugirango igenamigambi rishingire ku byifuzo by’abaturage ari naho dukura imihigo n’ibikorwa bizagenwa mu ingengo y’imari.”

Gahunda yiswe “Umurenge mu Kagari” ni imwe muri gahunda zashyizweho mu rwego rwo kurushaho kwegereza serivise abaturage no kugira uruhare mu igenamigambi, ingengo y’imari n’imihigo.

Mukantwali Magnifique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.