December 21, 2024

Urubanza rwa Philippe Hategekimana alias Biguma: Guhakana ibyaha no guceceka ku birego bikomeye

3 min read

Kuva ku itariki ya 4 Ugushyingo 2024, urukiko rwa rubanda rw’i Paris ruri kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Hategekimana Philippe Manier, uzwi nka Biguma, wahoze ari ajida wa jandarumori mu Rwanda, ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 igahitana abarenga miliyoni. Mu iburanisha ryo ku wa 10 no ku wa 11 ukuboza, Biguma yahakanye uruhare rwe mu byaha ashinjwa, avuga ko ari ibinyoma bishingiye ku buhamya budafite ishingiro ndetse na politiki.

Yemeye Jenoside ariko ahakana uruhare rwe

Ku wa kabiri, tariki ya 10 ukuboza, Hategekimana yemeye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ariko ahakana kugira uruhare mu bwicanyi. Yavuze ko ibyabaye byatewe no gushishikariza abantu kwica, byakozwe n’abanyapolitiki barimo Perezida w’inzibacyuho Théodore Sindikubwabo. Yanavuze ko amakimbirane ashingiye ku moko yadutse mu gihe cy’ubukoloni, agakara mu myaka ya 1990.

Yavuze ko yavuye i Nyanza, aho ibyaha akekwaho byabereye, ku itariki ya 17 mata 1994 ajya i Kigali nk’uko yari abisabwe n’umuyobozi we. Ariko hari abatangabuhamya bavuze ko yagaragaye ahabereye ubwicanyi nyuma y’iyo tariki.

Abatangabuhamya bamushinja yabashinje kuvuga ibihimbano

Ku wa gatatu, tariki ya 11 ukuboza, Biguma yavuze ko abatangabuhamya benshi bamushinja bamubeshyera. Yavuze ko abenshi muri bo baba baratojwe gutanga ubuhamya bubi kuri we na bamwe mu bantu barimo abitwa Ndahimana na Dusingizimana Israel ndetse na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda. Yashimangiye ko hari abamushinja kuko ari inyungu zabo bwite, avuga ko urubanza rwe rwahindutse “umushinga ku bantu bamwe.” Mu iburanisha ryo ku wa 27 ugushyingo, abunganira uregwa bagaragaje ko Israel Dusingizimana ngo yaba yaragize uruhare mu guhatira abatangabuhamya kuvuga ko Biguma yari umwe mu bari bashinzwe ibitero. Ibyo ngo bikaba byarabereye mu bikorwa byo kuvugisha ukuri byabaye muri gereza nyuma ya Jenoside. Ibyo bikorwa, byari bigizwe n’ibiganiro hagati y’imfungwa zituruka mu turere tumwe, byari bigamije gushaka ukuri ku byabaye no kubona aho imibiri y’abazize Jenoside yajugunywe.

Uruhare rwa jandarumori mu bwicanyi

Hategekimana yabajijwe ku ruhare rwa jandarumori mu bwicanyi, asubiza ko ataruhakana, ariko avuga ko we yari ashinzwe gusa ibikorwa byo gutwara abantu no gucunga ibikoresho. Yavuze ko hari n’igihe yagerageje kurokora ubuzima bw’abantu. Yagize ati “Ntabwo nigeze ngira uruhare muri ibyo bikorwa by’ubwicanyi.”

Ku byerekeye bariyeri yagiye ashinjwa gushinga, guha amabwiriza cyangwa kugaragaraho, yavuze ko zari zarashyizweho n’abaturage ngo birinde ibitero by’ingabo zahoze ari iza FPR. Ku birego byo kugira uruhare mu iyicwa rya burugumesitiri Nyagasaza, yabihakanye, avuga ko abatangabuhamya bashobora kuba baramwibeshyeho cyangwa baravuze ibinyoma. Mu buhamya bukomeye bwatanzwe mbere, urupfu rwa Burugumesitiri Nyagasaza rwasize benshi mu rukiko bababaye cyane. Nyagasaza ngo yishwe nyuma yo gufatwa ari kugerageza gufasha abatutsi kwambuka uruzi ngo bajye guhungira mu Burundi.Ariko bamwe mu batangabuhamya bavuze ko yishwe kubera ko yari umututsi.

Yahisemo guceceka ku bibazo bikomeye

Mu bibazo byinshi yabajijwe n’abaregera indishyi ndetse n’urukiko, Hategekimana yahisemo kenshi gukoresha uburenganzira bwe bwo guceceka.

Hakizimana Philippe Manier, uzwi kandi nka Biguma, wahoze ari umujandarume mu Rwanda, yari yahamijwe n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Yari yakatiwe gufungwa burundu muri kamena 2023 nyuma y’iburanisha ryamaze ibyumweru birindwi, ariko arajurira.

Ibirego byari byamuhamye birimo uruhare mu iyicwa ry’abatutsi benshi mu cyari perefegitura ya Butare, cyane cyane mu gace ka Nyanza. Yashinjwaga gutegeka no gushyigikira ishyirwaho rya bariyeri ku mihanda aho abatutsi bicwaga, hamwe no gutegura ndetse no kuyobora ubwicanyi kuri Nyabubare na Nyamure aho abantu ibihumbi bahungiye bakicwa. Yanahamijwe uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu Kigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi cya ISAR Songa.

Mu bujurire, Maitre Philippart, umwe mu bunganira abaregera indishyi ndetse na bamwe mu batangabuhamya basabye ko Biguma yanabazwa ubwicanyi bwabereye ku musozi wa Karama, ariko urukiko rurabyanga kuko ngo rutigeze rubiregerwa.

Ku ngengabihe y’uru rubanza, byari biteganyijwe ko rutangira ku wa 4 ugushyingo rugasozwa ku wa 20 ukuboza 2024.

Telesphore KABERUKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.