Huye: Guhuriza imbaraga hamwe: Ingamba mu kwihutisha iterambere
2 min readBamwe mu bitabiriye inama y’inteko rusange y’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye (JADF), bagaragaje ko guhuza imbaraga, gusangira amakuru, no gutegurira hamwe igenamigambi ari bimwe mu byatuma iterambere ry’aka karere ryihuta.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo hateranaga inteko rusange y’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye, aho bareberaga hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2024-2025 ndetse n’ibiteganyijwe.
Umurazawase Cecile umwe mubafatanyabikorwa b’akarere ka Huye, avuga ko kuba akarere nako kari muri JADf ari impamvu ihagije yo gutegurira hamwe mu rwego rwo guhuza imbaraga no gushyira hamwe.
Ati “buriya twese iyo duhuje amakuru tukamenya ahari ikibazo noneho tugategurira hamwe no kujya gushyira mubikorwa tugashyira imbaraga hahandi hari ibibazo koko byakemurwa bikadufasha kugera ku ntego. Hahinduka byinshi, hari uguhuza izo mbaraga muri iriya gahunda yo gukura abaturage bari mu bukene bukabije, twateguriye hamwe abantu bamenya ngo uyu munsi akeneye iki, ibyo byose bigahabwa umurongo noneho uwo muturage agaherekezwa, igihe cyarangira tukongera tugahurira hamwe tukareba ngo byatanze iki ariko gushyira hamwe uko byagenda kose bitanga umusaruro.”
Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye, Ugirumurera Cyprien yavuze ko bishimira umwanya bariho nk’akarere ka Huye aho kaje ku mwanya wa mbere mu miyoborere myiza ariko bakaba bifuza kuwugumaho kubw’ibyo bakaba bizeza akarere kuzawugumaho.
Ati “niyo mpamvu twizeza akarere ko tugomba kuzabijyanamo. Muri iyi gahunda ya NST2 tugiye gutangira tuzafatanya, tuzajyanamo mu bikorwa byose duhereye ku igenamigambi, tuze muri planification, tujyane mu ishyirwamubikorwa, tujyane mu gukurikirana no kugenzura ndetse kuburyo no kugaruka kubwira abaturage ibyo twaakoreye tujyanamo.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege agaruka ku bikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa anashima urare rwabo mu iterambere ry’akarere.
Ati “abafatanyabikorwa bafite uruhare rufatika mu nkingi zose, hari abari mu bikorwa by’ubukungu, imibereho myiza, n’imiyoborere myiza, urugero rufatika ubu dufite imirenge ine yamaze kugeramo amazi 100% mu midugudu yose kandi bivuye mu bufatanye n’abafatanyabikorwa, dufite ibikorwa by’abikorera hano mu mugi birimo birakorwa, amasoko ahuriweho n’imishinga y’abafatanyabikorwa ihuriweho, navuga ngo ni ibikorwa dushima kuko ni ibikorwa biganisha ku iterambere ry’akarere ariko umuturage nawe bikagira uko bimuhindurira ubuzima. Ni nacyo twagarutseho kugirango bikomeze tunabijyane na gahunda yo gufasha umuturage kwivana mu bukene.”
Sebutege yakomeje avuga ko bijyanye no guhuzwa na gahunda yo gukura abaturage mu bukene barenga ibihumbi bitandatu mu karere kuburyo mu mezi atandatu asigaye mu mwaka ibiri yo kubafasha kwikura mu bukene harebwe aho bigeze kugirango bihuzwe n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa kugirango n’impinduka zigaragara ziboneke.
Kugeza ubu akarere ka Huye kari gushyira imbaraga mu gukorana n’urugaga rw’abikorera PSF mu rwego rwo gutuma umugi ugira ubukungu buzamutse, kurushaho kunoza service, kongera ibikorwa by’ubukungu, kongera ibikorwa by’iterambere muri rusanjye ndetse n’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Mukantwali Magnifique