April 3, 2025

Ababiligi bigishijwe umuco n’ururimi by’u Rwanda

2 min read

Umutangana Yvette, Umunyarwandakazi utuye mu mu Bubiligi, mu mujyi wa Bruges, akaba kandi ahagarariye Diaspora Nyarwanda mu Majyaruguru y’u Bubiligi, kuri iki cyumweru tariki ya 16 Werurwe, yaganirije Ababiligi biganjemo abana n’ababyeyi babo ibijyanye n’umuco n’ururimi by’u Rwanda. Ibi byabereye mu isomero rigari ry’umujyi wa Bruges rizwi nka “Bibiliothèque Centrale de Bruges”.

Buri mwaka Isomero rigari rizwi nka Bibliotheek de Dijk muri Sint Pieters ryo mu Bubiligi, ritegura igikorwa cyo kujya mu yandi masomero atandukanye yo muri iki gihugu, bagahitamo gusomera abana ibijyanye n’umuco n’ururimi bya kimwe mu bindi bihugu bitari u Bubiligi, mu rwego rwo kumenyekanisha imico itandukanye yo mu bindi bihugu hirya no hino ku isi.

Ni muri urwo rwego, uyu mwaka, iki gikorwa cyabereye mu isomero rigari ryo mu mujyi wa Bruges mu Majyaruguru y’u Bubiligi, abana n’ababyeyi babo basomerwa ibijyanye n’ururimi n’umuco w’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Family Magazine; Umutangana Yvette, Umunyarwandakazi utuye mu mujyi wa Bruges, akaba ahagarariye Diaspora y’Abanyarwanda mu Majyaruguru y’Ububiligi; avuga ko uyu mwaka hemejwe ko u Rwanda ari rwo ruzaseruka, rukamenyekanisha umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ku bufatanye n’umuyobozi wa Bibliotheek de Dijk muri Sint Pieters, Madame Lieslot, Umutangana yateguye inyigisho iri mu nyandiko no mu mashusho ijyanye n’umuco w’u Rwanda, by’umwihariko isobanura amwe mu magambo agize ururimi rw’i Kinyarwanda. Umutangana yasomaga mu Kinyarwanda, Lieslot agasoma mu ki ‘Néerlandais’, urundi rurimi rukoreshwa n’Abafarama mu Bubiligi.

Umutangana, mu mwambaro gakondo w’Abanyarwanda; imikenkero ifite amabara aranga ibendera ry’u Rwanda, asobanura ko abitabiriye uyu munsi babyishimiye. Aragira ati “Bakunze umuco Nyarwanda ndetse bamwe bagaragaza n’icyifuzo cyo kuzasura u Rwanda bakarushaho gusobanukirwa ururimi n’umuco wa rwo.

Uyu munsi uhabwa agaciro cyane ndetse ugaha umwanya indimi z’amahanga. Mu byakozwe harimo kuvuga ku Rwanda, kurubwira abataruzi, gusobanura bimwe mu bigize umuco Nyarwanda, no gusobanura amwe mu magambo y’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ni igikorwa cyaranzwe n’ibyishimo, gisozwa no kubyina imbyino gakondo z’u Rwanda, ari abato, ari n’abakuru bose barahaguruka barahamiriza.  

Peace Hillary

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.