May 9, 2025

NYAGATARE: COVID-19 yabaye imbarutso yo kwizigamira umusaruro ku mudugudu wa Kabuga ya mbere

3 min read

Mu Rwanda kimwe n’ahandi hose ku isi,icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku baturage ku buryo butandukanye. Ariko ku baturage bo mu mudugudu wa Kabuga ya 1 uherereye mu murenge wa Matimba, akarere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba , uretse izo ngaruka mbi,icyo cyorezo cyanabateye gutekereza ku buryo burambye bwo kwirinda ibihe bikomeye by’inzara binyuze mu kwizigamira umusaruro.

Kimenyi Benjamin, umuyobozi w’umudugudu wa Kabuga ya 1, avuga ko igihe cya guma mu rugo cyagize ingaruka zikomeye ku baturage bamwe bagera aho basonza, bikaba ngombwa gushakisha inkunga yo kubafasha. Ibi byatumye abaturage n’ubuyobozi bafata umwanzuro wo gushyiraho ikigega bise Ikigega Ishema ryacu Kabuga I, kigamije kwizigamira umusaruro kugira ngo hatazongera kubaho ikibazo nk’icyo cyabaye muri COVID-19.

Iki kigega cyatangijwe n’ingo 170 zituye Kabuga ya 1, aho buri rugo rwasabwaga gutanga ibiro 100 by’umusaruro n’amafaranga yo kugura imiti no kwishyura abayihungiraga. Abaturage bashyizemo umusaruro w’ibigori, bikazajya bigoboka abagize umudugudu mu bihe by’inzara cyane cyane mu mezi akomeye nka werurwe, mata na gicurasi, ndetse no kuva mu ukwakira kugeza muri mutarama.

Mukamusoni Collette, umwe mu banyamuryango, avuga ko iki kigega cyamuhinduriye ubuzima. “Narasaruraga nkabigurisha bigashira nta kindi mfite, ariko ubu namenye kwizigama, maze no kubona ikigega cy’amazi binyuze mu kugurizwa n’iki kigega.” Yongeraho ko abagize iki kigega bajya bagobokwa mu gihe cy’inzara ndetse bakanungukira ku byo bahabwa.

Habyarimana Vincent, undi muturage, yemeza ko iki kigega cyamugobotse cyane mu gihe cy’inzara, kandi akavuga ko bishoboka ko n’abandi baturage babigeraho. “Twishimira ko twagize ubuyobozi bwiza bwadufashije kubyumva no kubishyira mu bikorwa nyuma ya COVID-19.”

Abaturage ba Kabuga ya I baraganira ku kigega cyabo

Ubuyobozi bw’umurenge bwagize uruhare rukomeye mu gushyigikira iki kigega, aho muri iki gihembwe cy’ihinga bwakigabiye inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana abiri na mirongo icyenda. Ubu iki kigega gifitemo toni umunani z’ibigori, ariko intego ni uko zagera kuri toni makumyabiri. Amafaranga ari kuri konti y’ikigega ararenga ibihumbi 445,000 Frw, kandi hateganywa no guhunika ibishyimbo kugira ngo hatangwe ubufasha buhagije.

Matsiko Gonzague, Visi Meya w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ashima iyi gahunda akavuga ko n’indi midugudu ikwiye kwigira kuri Kabuga ya 1. Yagize ati “Uwo ni umuco mwiza uri no mu makoperative yacu. Birasaba ubukangurambaga kugira ngo ugere hose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, na we yashimangiye ko gahunda yo guhunika umusaruro igomba gutangirira mu muryango, ndetse anagaragaza ko hari n’ubuhunikiro ku rwego rw’igihugu i Musenyi mu murenge wa Karangazi.

Iyi gahunda y’Ikigega Ishema ryacu Kabuga I igaragaza ko n’ubwo COVID-19 yazanye ibibazo, yatanze isomo ry’ingenzi ryo gutekereza ku hazaza, aho kwizigamira umusaruro bifatwa nk’inzira yo kwigira no kwirinda inzara n’ibindi byorezo. Kabuga ya 1 yabaye intangarugero ku buryo abaturage bashobora kwigobotora ibihe bikomeye binyuze mu bufatanye n’ubushishozi.

Gufatira isomo ku byabaye hakabaho gahunda yo gukusanya imyaka ngo ihunikwe izatabare mu bihe bikomeye byabayeho ahandi mu mateka y’abanyarwanda. Mu mwaka w’1946, nyuma y’inzara ikomeye ya Ruzagayura (1943-1944), umwami Mutara III Rudahigwa yategetse kubaka ibigega binini byo kubikamo imyaka, nk’uburyo bwo kwiteganyiriza ibihe by’amapfa.Ibi bigega byubatswe mu karere ka Nyanza,ku muhanda werekeza i Huye ku birometero 95,8 uvuye i Kigali. Byari bifite ubushobozi bwo kubika amatoni n’amatoni y’ibiribwa. Amakuru dukesha rwandaheritage.gov.rw avuga ko abaturage bazanaga imyaka yabo nk’amasaka n’ibishyimbo bakayishyikiriza abatware babo na bo bakayigeza ku bari bashinzwe gucunga ibyo bigega.

UWAMARIYA Mariette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.