May 9, 2025

Kiyombe-Nyagatare: Abaturage bishimiye ikiraro gishya cyambukiranya umugezi wa Ngoma

2 min read

Abaturage bo mu tugari twa Karujumba na Kabungo, two mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare, barishimira ikiraro cyo mu kirere bubakiwe, cyambukiranya umugezi wa Ngoma. Bemeza ko kigiye kuborohereza mu ngendo za buri munsi no kugera kuri serivisi zitandukanye, cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare n’umuryango Bridges to Prosperity (B2P), gifite uburebure bwa metero 54 kikaba cyaratwaye miliyoni 150,982,325 FRW. Cyuzuye gitwaye igihe gito, gishingiye ku bushake bwo gufasha abaturage kwambuka umugezi wa Ngoma mu mutekano n’uburyo bwizewe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kiraro kizatuma ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’abatuye utugari twa Karujumba na Kabungo burushaho koroha. Abaturage na bo bemeza ko iki kiraro ari igisubizo ku bibazo byabo kuko mu bihe by’imvura, amazi y’umugezi yabangamiraga ubwisanzure bwabo.

Iki kiraro kandi ngo kibaye igisubizo cy’agahebuzo ku banyeshuri biga ku ishuri rya GS Kabare II riri mu kagali ka Karujumba bagiraga ikibazo cyo kuva no kugera ku ishuri mu gihe cy’imvura nyinshi bitewe n’amazi y’umugezi wa Ngoma.

Iki kiraro kikaba kibaye icya gatanu cyo muri ubu bwoko cyubatswe mu karere ka Nyagatare. Ni nyuma y’ikiraro cya Nyamiyonga gihuza imirenge ya Rwempasha na Musheri,ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Cyenjejo na Kabare two mu Murenge wa Rwempasha,ikiraro cyo mu kirere gihuza imirenge ya Rukomo na Tabagwe n’ igihuza imirenge ya Rukomo na Nyagatare.

Iki kiraro cyo mu kirere cyatashywe kuri uyu wa 09/05/2025 ni urugero rwiza rw’ubufatanye hagati y’akarere ka Nyagatare n’imiryango itegamiye kuri Leta mu guteza imbere imibereho myiza  y’abaturage.

UWAMARIYA Mariette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.