Habemus Papam: Kardinali Robert Francis Prevost yatorewe kuba Papa Lewo wa XIV
1 min read
Inama y’abakardinali (Conclave) yateraniye i Vatikani muri Chapelle Sixtine kuva ku wa 7 gicurasi 2025 yatangaje uyu munsi ku mugoroba, nyuma y’itora rya kane, ko hatowe Papa mushya. Kardinali Robert Francis Prevost, O.S.A., ni we watowe nka Papa wa 267 usimbuye Mutagatifu Petero, afata izina rya Papa Lewo wa XIV.
Saa kumi n’ebyiri n’iminota irindwi (18h07), kuri uyu wa kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, umwotsi w’umweru wari utegerejwe cyane waturutse ku muyoboro w’umwotsi wa Chapelle Sixtine, utuma imbaga y’abakirisitu bari bateraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero na Kiliziya Gatolika ku isi yose bishimira iyo nkuru nziza.

Mu kugaragara kwe kwa mbere nk’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa mushya yari afite amarangamutima menshi. Yasabye abayoboke gusengera hamwe, agaragaza ko “Imana idukunda twese nta buryarya cyangwa amananiza”, anashimangira ko yifuza ko Kiliziya ikomeza ubutumwa bwo kwakira bose no kugira impuhwe. Ati “twese turi mu biganza by’Imana”.
familymag.rw