“Ntusigare inyuma mukobwa”: Abahinduriwe ubuzima na ‘Impanuro Girls Initiative’ barayivuga imyato
4 min read
Ku wa 27 Kanama 2025, ubwo umuryango ‘Impanuro Girls Initiative’ wifatanyaga n’abafatanyabikorwa muri Hoteli Sainte Famille i Kigali mu kwizihiza ibyo wagezeho mu myaka itanu ishize, bamwe mu bakobwa wafashije batanze ubuhamya bw’uko ubuzima bwabo bwavuye mu icuraburindi bugana aheza. Berekanye ko gutabarwa ku gihe bishobora guhindura ubuzima ndetse bigatanga icyizere cy’uko nta mukobwa ugomba gusigara inyuma.
Kanakimana Amina (amazina yahinduwe) ufite imyaka 19 wo mu karere ka Kirehe, umurenge wa Gatore ni umwe muri abo bakobwa. Yavutse mu muryango utishoboye kandi urangwamo amakimbirane, ndetse ababyeyi be baza no gutandukana, biba ngombwa ko ajyana na nyina, ubuzima burushaho kugorana kuko ntacyo umubyeyi we yakoraga.
Ibi byatumye Kanakimana ava mu ishuri ahubwo atangira gushakisha. Nyuma yaje guhura n’umusore biganye wari warasoje kwiga, maze abwira Kanakimana ko yiteguye kumufasha akamuvana mu buzima bubi nyamara aza gutungurwa n’uko uwo yasanze ari mubi kurusha ubuzima yabagamo.
Yagize ati”Umuhungu yanyijeje ko agiye kumpindurira ubuzima nabagamo bituma mfata umwanzuro wo kumusanga aho yabaga.Ngezeyo arambwira ati “Icyo nkuzaniye ntabwo ari ukukwitaho ahubwo ni ukunyitaho”. Icyo yashakaga byari ukuryamana,kuko yambwiye ko azampa ibinini byo gutuma ngira imiterere, ahubwo ampa ibituma ntasama inda”.
Kanakimana yaje kwanga kunywa bya binini kuko yabonaga ntacyo bihindura ku miterere ye , maze umuhungu amubwira ko natabinywa bizamugiraho ingaruka.Nyuma y’icyo gihe Kanakimana yaje gusama inda, maze uwo muhungu aramwirukana.
Ati”Nabwiye umuhungu ko nasamye, ahita anyirukana ambwira ko ibyo yanzaniye byananiye. Icyo gihe nanze gusubira mu rugo bitewe n’ ukuntu navuyeyo umubyeyi atabishaka”.
Kanakimana yaje gucumbikirwa n’umubyeyi wari usanzwe ucumbikiye uyu musore, bukeye arataha ageze kwa nyina na we aramwirukana birangira yisanze mu buzima bwo mu muhanda.
Ati” Mama yarambwiye ati ‘Subira aho uvuye ntabwo nigeze ngutuma iyo nda’.Ibi byahise bituma njya kuba ku muhanda, gusa mbona biri kugorana kuko nari mfite inda, ngira amahirwe njya kuba kwa masenge aranyakira neza”.
Igihe cyarageze Kanakimana abyara umwana ufite ubumuga birangira na nyirasenge amwirukanye, yongera kwisanga ku muhanda afite uruhinja.
Kanakimana yabuze uko abigenza, yishora mu mwuga w’uburaya kugira ngo abone uko agura imineke y’uruhinja kuko ntirwaryaga cyangwa ngo runywe.
Ati “Nakoze umwuga w’uburaya ndi kumwe n’umwana wanjye, munyweraho inzoga n’itabi.Nageze igihe mbona wa mwana wanjye ari kuntera umwanya bituma mfata umwazuro wo kumwica kuko n’ubundi numvaga ari kumbera ikigeragezo. Ngiye kumwica haza umukobwa w’inshuti yanjye witwa Alise arambuza, ansaba ko twajyana mu muryango wita ku buzima bw’abana b’abakobwa ”.
Kanakimana yabanje kwanga ubusabe bwa Alise icyakora igihe kiragera aremera ndetse akigera muri uwo muryango witwa ‘Impanuro Girls Initiative’ ahigira byinshi byamufashije kubaho mu buzima bwiza.
Ati “ Numvaga ari kunshuka kuko we nabonaga nta bibazo byinshi afite. Twaje kujyana ngezeyo nsanga ni ahantu heza niga amasomo atandukanye ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere”.
Bitewe n’amasomo yakuyemo, umuryango wamufashije kubona inguzanyo atangira ubushabitsi buciriritse none akaba ageze ahashimishije.
Yagize ati”Nashatse inguzanyo ntangira ndangura imboga z’ibihumbi 10 none ndi kurangura nkanacuruza imbuto z’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda ”.
Ati “Bitewe n’ubuzima nari mbayemo ndetse n’aho ngeze ndashimira cyane ‘Impanuro Girls Initiative’ ”.
Uyu muryango utanga ubuzima

Kanakeza Chantal (amazina yahinduwe) wakuriye mu muryango utishoboye, yabyaye afite imyaka 18 , bituma umuryango umwanga cyane kugeza ubwo umuha akato kubera kubyara akiri muto.
Yagize ati”Hari igihe najyaga gushaka akazi kugira ngo umwana wanjye abone ibyo kurya, mu gihe ngeze mu rugo ababyeyi bati ‘Nguwo uwabyaye ikinyendaro aratashye’. Navuga ngo ubu buzima bwarantonze kugeza ubwo nshaka kwiyahura”.
Kanakeza wageze muri uyu muryango mu mwaka wa 2023, yatangiye kwiga byinshi kugeza ubwo na we agize igitekerezo cyo gutangira guhugura ababyeyi bahohotera abana.
Ati”Nkurikije uburyo nafashijwe na ‘Impanuro Girls Initiative’ nkava mu buzima bubi ndetse n’umwana wannjye akabaho neza, ubu nanjye ngiye gutangira guhugura ababyeyi bahohotera abana , byibuze rimwe mu cyumweru”.

Raissa Marie Ange, umuyobozi wa Impanuro Girls Initiative avuga ko yishimira urwego aba bakobwa bamaze kugeraho biteza imbere ndetse agashimangira ko biteguye gukomeza kubafasha.
Yagize ati ” Twishimira intambwe aba bakobwa (Nyampinga) bamaze kugeraho. Ni intabwe ikomeye cyane rwose ugereranyije n’uko bageze muri uyu muryango. Intego ni ugukomeza kubafasha ndetse kandi biragaragarira buri wese”.

“Ubuhamya bwa bariya bakobwa, Kanakimana na Kanakeza ndetse n’abandi batashoboye kuvuga bavuye mu buzima bubi bugoranye bakaba bageze ku rwego rwo kwiyubaka ni ikimenyetso cy’uko gufasha umukobwa umwe bishobora guhindura ejo hazaza h’isi yose”.
‘Impanuro Girls Initiative’ werekanye ko igihe cyose abakobwa bahabwa amahirwe n’ijwi, ntawe usigara inyuma mu rugendo rwo kwihesha agaciro no kubaka ejo heza.
Impanuro Girls Initiative (IGI) ni umuryango w’abakobwa n’abagore bakiri bato watangijwe mu 2017 na Marie Ange Raïssa Uwamungu, ukaba ugamije guhindura ubuzima bw’abakobwa bakiri bato mu Rwanda binyuze mu kubaha ubumenyi, ubufasha n’amahirwe yo kwiteza imbere. Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bw’abakobwa, amahugurwa y’ubuyobozi n’ubushobozi mu by’ubukungu, gahunda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no guteza imbere uburezi n’ubuzima bwiza bw’abakobwa n’abagore bakiri bato.
Uyu muryango watangiye gukorana n’umushinga ‘Make Way’ muri 2021 , ukorera mu karere ka Gasabo na Kirehe mu kubungabunga ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bw’imyororokere, uterwa inkunga na “Akina Mama wa Afrika”.
TUYISENGE YEDIDIYA