Huye: Abajyanama b’ubuzima barasaba kongererwa ubumenyi ku ndwara zititabwaho (NTDs)
2 min readBamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Huye bavuga ko bifuza guhabwa ubumenyi bwagutse kubijyanye n’indwara zititabwaho mu rwego rwo kurushaho gutanga service nziza ku babagana.
Nyirabikari Cartas wo mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba ubariza mu kigo nderabuzima cya Rango, avuga ko kuba batarahugurwa byimbitse kuri izi ndwara zititwabwa bibabera imbogamizi mukuba baha ubufasha abaturage babagana.
Yagize ati” kubera ko ntabushobozi dufite, ntago ibyo twabihuguriweho cyane ariko nkabo duhita tubohereza ku kigo nderabuzima. Twumva twahugurwa tukabimenya, tukajya duha abaturajye ibyo twahuguweho tuzi neza, tugahabwa ubumenyi tukamenya uko twafasha umuturage nkuko akugannye yariwe n’imbwa ukamenya icyo wamufasha kuko ubu ntakindi tubafasha usibye kubabwira uti ihutire ku kigo nderabuzima bagufashe.”
Naho Uwikinege Monique wo mu murenge wa Mbazi mu kagari ka Rugango avugako kugeza ubu batarahabwa amakuru ahagije ndetse ko bagirwa inama ko mu gihe bahuye n’umuntu ufite indwara badafitiye amakuru babashishikariza kujya kwa muganga.
Yagize ati “Minisiteri ntago irabiduhuguraho neza, ibintu tudafitiye amakuru ahanini tuba twaragiye tugirwa inama ko uwo muntu tumushishikariza kujya kwa muganga, iyo bishobotse umwohereza kwa muganga ukanamuherekeza iyo bidashobotse tugira taransiferi kuko aba yagusobanuriye ikibazo afite ukamwandikira ugashyiraho n’ibimenyetso yakubwiye agira hanyuma ibindi abaganga bakabikurikirana.”
Uwikinege akomeze avuga ko mu ndwara nyinshi bakunda guhura nazo iziganje ari inzoka zo munda aho baba barahawe imiti yo kuvura inzoka ku bana naho abakuru bakoherezwa kwa muganga.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zititabwaho n’izindiririzi mu kigo cy’igihugu gushinzwe ubuzima (RBC) Mbonigaba Jean Bosco, avugako kuba hari abajyana b’ubuzima batarahabwa amakuru ahagije ku ndwara zititabwaho bihuzwa no kuba baheruka guhugurwa kuri izi ndwara mu mwaka wa 2018 aho haba harinjiyemo abashya gusa hakaba hari gahunda yo kongera kubahugura no kubibutsa uburyo bwo guhangana n’izi ndwara.
Yagize ati “Nibajije niba abo bajyana baba ari bashya kuko mu mwaka wa 2018 twahuguye abajyana bose bo mu gihugu tugera kuri bose kuburyo abadafite amakuru ahagije baba batangiye vuba. Abajyanama bashya ubundi bigishwa na centre de sante (ikigo nderabuzima) bakigishwa ibyo abandi basanzwe bakora gusa haciyemo igihe bahuguwe, imyaka itanu ni myinshi.
Nubwo abajyanama bahuguwe bafite ubumenyi, kongera guhugurwa ntibyabura kuko hari n’ibindi bigenda byiyongeramo mu bigendanye no guhangana n’izi ndwara kuburyo kongera guhugura bifasha cyane. Niyo mpamvu twifuza ko twazabikora tugahugura ibitaro, ibigo nderabuzima, n’imirenge. Ubu dufite ibikorwa biteganyijwe mu kwezi kwa gatatu aho tuzagaruka cyane ku bintu by’ibanze bigomba kwitabwaho mu guca zino ndwara.”
Indwara zititabwaho zigera kuri 20, izigaragara mu Rwanda zikaba ari umunani aho iziza ku isonga ari inzoka zo munda ziri ku kigero cya 41%, imidido, teniya y’ingurube itera igicuri iyo igeze ku bwonko bwa muntu, uruheri ruzwi nka shishikara, ibisazi biva kukurumwa n’imbwa zidakingiye ndetse n’ubumara buba ku kurumwa n’inzoka.
Mukantwali Magnifique