September 8, 2024

Uko Perezida Kagame Paul yiyunguye ubumenyi mu rurimi rw’Ikinyarwanda

2 min read

Yanditswe na Igabe Rukundo Regis

Perezida Paul Kagame yagaragaje uruhare rukomeye Radio Rwanda yagize mu kumufasha kwiga no kumenya neza Ikinyarwanda ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyanyuraga kuri RBA.

Perezida Kagame yibukije ko itangazamakuru rifite inshingano yo kurinda ko ururimi rw’Ikinyarwanda rudacika, ashimangira ko radiyo Rwanda ari imwe mu byamufashije kumenya neza ururimi rw’igihugu cye.

Mu buto bwe, ubwo yari impunzi, Perezida Kagame yakurikiraga ikiganiro “Wari uzi ko?” cyacaga kuri Radio Rwanda. Nk’uko yabivuze, iki kiganiro nticyamufashije  gusa kwiga Ikinyarwanda, ahubwo cyanamuhaye ubumenyi bw’ingirakamaro mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yagize ati “Mushake uko umuco w’ururimi rwacu udacika ngo rube ikivangavange, uvuga icyongereza avuge icyongereza, uvuga igifaransa avuge igifaransa cyangwa se izindi ndimi. Mbere nkiri umwana ndi impunzi mu nkambi, nize ikinyarwanda ahanini ku babyeyi kuko ari cyo bari bazi. Dutangira amashuri abanza twigaga Ikinyarwanda ariko icyatumye menya neza ikinyarwanda n’ubwo atari byinshi cyane ariko byumvikana, ni ikiganiro najyaga nkurikira kuri Radio Rwanda ndi umwana mu buhungiro cyitwaga ‘Wari uzi ko?’

Perezida Kagame yanavuze ko uretse kumufasha kwiga neza Ikinyarwanda, iyi radiyo yamuhaye ubumenyi ku bijyanye n’ubuvuzi gakondo. Yavuze ko mu 1983, ubwo yakomeretse mu ntambara z’abaturanyi, yibutse ibyo yumvise muri gahunda ya “Wari uzi ko?” ku byerekeye inyabarasanya ivura ibisebe.

Ati “Narakomeretse mu 1983, nta miti yari ihari ariko nibuka ko muri icyo kiganiro cya wari uzi ko, bavuze ko inyabarasanya ivura ibikomere, kandi ni ibintu usanga mu mirima, ndabifata ndabikora, nta n’igipfuko cyari gihari, nkoresha ikirere ni uko nakize.”

Ibi byerekana uburyo Radio Rwanda yagize uruhare runini mu buzima bwa Perezida Kagame Paul, by’umwihariko mu kumufasha kumenya neza ururimi rw’Ikinyarwanda.

Perezida Kagame yasabye itangazamakuru gukomeza guteza imbere ururimi rwacu no kurufasha kudacika bigizwemo uruhare n’abanyamakuru cyane ko ari bo akenshi barugoreka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.