December 22, 2024

Gutoza abangavu isuku mu gihe cy’imihango: Intambwe mu kubungabunga ubuzima bw’imyororokere

4 min read

Isuku y’umwangavu mu gihe cy’imihango ni kimwe mu bintu bitavugwaho cyane ndetse bamwe bakumva bitavugitse, ni mu gihe abahanga bemeza ko ari izingiro ry’ubuzima bwiza bw’imyororokere.

Bamwe mu bangavu bo mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bavuga ko kuba baganirizwa bakanigishwa uko bitwararika isuku mu gihe bari mu mihango ari bimwe mu bibafasha mu kubungabunga ubuzima bwabo bw’imyororokera no kurushaho kunoza isuku yabo n’iy’ibikoresha bifashisha iyo bagiye mu mihango.

Irakoze Disa, umwangavu wo mu kagari ka Mukiza

Irakoze Disa wo mu kagari ka Mukiza avugako kuba yarabashije kuganirizwa n’umubyeyi we ku buryo yakwigirira isuku mu gihe ari mu mihango byamufashije cyane nubwo yari yarabyigishijwe mu ishuri.

Ati “bwa mbere mbona imihango nari mbizi kuko nari narabyigishijwe mu ishuri, nabashije kwegera umubyeyi wanjye ndabimuganiriza aramfasha angira inama y’uko umwana w’umukobwa w’umwangavu ugeze muri icyo kigero yitwara, ambwira ko agira isuku kandi akitwararika kubo badahuje igitsina. Kuko bwari ubwa mbere, yabashije kumpa Pads (igikoresho cy’isuku cyifashishwa mu gihe cy’imihango) bagura hanyuma anyereka nuko ikoresha.”

Irakoze akomeza avuga ko hari igihe ubushobozi bwo kugura Cotex zisanzwe bubura bityo gukora isuku mu gihe k’imihango bikaba byagorana aho yifashisha udutambaro. Ati “buri gihe ntago wabona uburyo bwo kugura Pads, ahubwo hari n’ubundi buryo ukoresha nk’udutambaro tw’isuku cyangwa Pads wikoreye. Njye nkoresha uburyo bw’udutambaro tw’isuku, uratumesa n’amazi meza n’isabune ubundi ukatwanika ku zuba kugirango mikorobe zirimo zibashe gupfa.”

Musimbi Cecile umwangavu wo mu kagari ka Gitega

Naho Musimbi Cecile wo mu kagari ka Gitega agaruko kubyo yigishijwe ubwo yatozwaga kugira isuku mu gihe cy’imihango aho yigishijwe kwikorera Pads mu gihe adafite ubushobozi bwo kugura ibikoresho by’isuku bisanzwe. Ati “iyo mbonye imihango ncaka ibikoresho by’isuku harimo cotex, amazi meza, ibase yo kogeramo, isabune, n’udutambaro two kwihanaguza. Gusa iyo nta mafaranga nabonye nshobora gukora Pad yanjye n’intoki nkakoresha agatambaro koroshye kameze nka Kigoma nkashyiramo agashashi maze nkayidoda.”

Kuganirizwa no gutozwa isuku ku bangavu mu gihe bari mu mihango, ni bimwe mu bishyirwamo imbaraga mu mashuri atandukanye aho hagiye hubakwa icyumba cy’umukobwa nka hamwe mu hantu umwana w’umukobwa afashirisha mu gihe atunguwe n’imihango ari ku ishuri, agahabwa inama ku buzima bwe bw’imyororokere n’ibikoresho by’isuku byo kwifashisha.

Dusabimana Immacullee umurezi m’urwunge rw’amashuri rwa Joma

Dusabimana Immacullee umurezi m’urwunge rw’amashuri rwa Joma mu murenge wa Mukindo ushinzwe icyumba cy’umukobwa, avuga ko mubyo bakora iyo bafasha abangavu ku kwita ku isuku y’umubiri wabo mu gihe bari mu mihango bafata n’umwanya wo kubaganiriza bagahabwa inama ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Iyo umwana yinjiye aha tumwereka aho ajya, tukamwereka ibikoresho by’isuku yifashisha yisukura noneho yamara kwisukura tukaza ku meze tukicara tukamwereka bwa buzima bushya yagiyemo ko ari ubuzima busanzwe ko yavuye mu cyiciro cy’ubwana yagiye mu cy’icyiciro cy’ubwangavu, tukamuhugura muri make. Ubwo rero yamara gushira iyo mpumu cyangwa se kutubaza ibibazo no kumumara impungenge akaruhuka yarangiza agasubira mu masomo.”

Pads abangavu bigishwa kwidodera

Dusabimana akomeza avuga ko mu rwego rwo kurushaho gufasha abangavu biga mu rwunge rwa Joma, bashyizeho gahunda yo kubigisha kwikorera ibikoresho by’isuku bifashisha mu gihe cy’imihango arizo Pads, babifashijwemo n’umuryango wigenga wabateye inkunga ukabaha ibikoresho byo kwifashisha ari nawo wabateye inkunga yo kubaka no gushyira ibikoresho byifashishwa mu cyumba cy’umukobwa cya Joma.

Ati “twigishiriza abangavu mu itsinda twise Health Club tukanabakangurira kwigisha bagenzi babo, tudoda Pads ifite amatwi n’indi idafite amatwi dusesekamo kugirango niyuzura bayikuremo ba bayizinge bayishyire ahabugenewe ubundi bashyiremo akandi, akavuyemo barakamesa n’amazi meza n’isabune bakakanika ku zuba, akaba ari urwo rugendo tugenda tubatozamo gukora isuku bakoresheje zino pads tubasha kwidodera mu bitambaro.”

Yakomeje agira ati “Izi pads zagize akamaro mu rugero rwagutse kubera ko nubwo ku ishuri tubaha pads bifashisha mu gihe cy’amasomo ariko mu rugo ntago buri wese twabona pads tumuha acyura, ubwo rero bamwe mu bana duhugura batubwira ko byabagiriye akamaro kanini kubera ko iyo bazikoresha nta muntu ubanyuzamo ijisho bityo bikabarinda umuco wo gusabiriza bakaba basaba n’abatari ngombwa, bakitoza kwifasha no kwigira ntagutega amaboko. Uburyo dutangamo ubukangurambaga ku birebana n’isuku mu gihe cy’imihango, dutoza abana n’umuco wo kwizigama mu matsinda.”

Umutoniwase Victoire na Uwiringiyimana Claudine biga mu mwaka wa babiri mu rwunge rw’amashuri rwa Joma bagaruka ku kamaro ko kuba baraganirijwe ku bijyanye n’isuku yabo mu gihe cy’imihango aho bavuga ko bataganirijwe gusa n’ababyeyi babo ahubwo ko n’abarezi babo bagira uruhare runini mu kubaganiriza no kubafasha kubungabunga isuku yabo mu gihe bari mu mihango.

Bakomeza bavuga ko kuba barigishijwe gukora pads byabafashije cyane mu gihe baba batabashije kugura pads zisanzwe. Umutoniwase Victoire yagize ati “hari igihe mu rugo bataba bafite amafaranga yo kugura iriya isanzwe, tuba dufite zimwe twize kwikorera kuko aho mu matsinda baduha ibikoresho tukajya kuzidodera murugo.”

Harindintwali Claude umukozi ushinzwe ubuzima, isuku n’isukura mu murenge wa Mukindo avuga ko isuku y’abangavu muri uyu murenge ihagaze neza kubw’amatsinda atandukanye ahuriramo urubyiruko n’amashuri byifashishwa mu kwigisha no kuganiriza abangavu ku isuku yabo mu gihe cy’imihango ndetse ko basobanurirwa neza uburyo bukwiye bwo kugirira isuku ibikoresho (udutambaro) bifashisha mu gihe cy’imihango mu gihe batabashije gukoresha pads zisanzwe zikorerwa mu nganda.

Mu gihe ugiye gukoresha agatamboro mu gihe cy’imihango, ukoresha agatambaro gasa neza gafite isuku, kakameswa neza hifashishijwe isabune n’amazi meza, kakanikwa ku zuba igihe gihagije, ndetse kagaterwa ipasi mu gihe uyifite. Ibi bikorwa byose bijyana no kugirira umubiri isuku, nko  gukaraba byibura inshuro eshatu ku munsi nk’uko bivugwa na Harindintwali.

Mukantwali Magnifique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.