July 16, 2025

U Rwanda rukomeye ku ngamba mu guhangana na SIDA, n’ubwo inkunga z’amahanga zagabanutse

2 min read

Mu gihe inkunga z’amahanga zagenerwaga guhangana n’icyorezo cya SIDA zigenda zigabanuka, u Rwanda rukomeje kugaragazwa nk’igihugu cyubatse sisiteme y’ubuvuzi itajegajega, ifite ubushobozi bwo gukomeza gutanga serivisi zinoze ku baturage.

Ibi byagarutsweho mu nama mpuzamahanga kuri SIDA irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 14 nyakanga 2025, aho abahanga n’abafatanyabikorwa mu kurwanya SIDA bahurije ku kamaro ko gushakira ibisubizo imbere mu bihugu, birimo no kongera ubushobozi bw’imari mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ihagarikwa ry’inkunga mpuzamahanga ritigeze ribangamira serivisi z’ubuzima mu Rwanda, kubera ingamba zafashwe hakiri kare zo kwigira no gushyira imbere ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gihugu.

Ati “U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kudategereza gusa inkunga z’amahanga. Twubatse urwego rw’ubuzima rukomeye, kandi n’ubwo inkunga zagabanutse, serivisi ntizigeze zihagarara” .

Kuri ubu, u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya mbere ku isi byageze ku ntego zashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), aho 95% by’abanduye bazi ko banduye, 95% bashyizwe ku miti, ndetse na 95% bagabanyije ikwirakwizwa rya virusi.

Raporo zagaragajwe mu nama zerekana ko mu Rwanda habarurwa abantu basaga 230,000 bafite virusi itera SIDA, harimo abarenga 3,200 bandura buri mwaka, n’abandi 2,600 bahitanwa na yo. Ariko kandi, ibipimo by’ubwandu biri hasi cyane ugereranyije n’ahandi ku mugabane wa Afurika, aho bugeze kuri 2.7% ku bafite imyaka hagati ya 15-49, na 0.5% ku bana bari munsi y’imyaka 14.

Mu byagarutsweho nk’intambwe ikomeye, 99% by’ababyeyi batwite banduye bafashwa kubyara abana batanduye, bikaba bigaragaza uburyo ubuvuzi bwita ku bagore n’abana bwashyizwemo imbaraga.

Ku rundi ruhande, ibihugu binyamuryango by’ikigega mpuzamahanga “Global Fund”, kimwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu kurwanya SIDA, Malaria n’Igituntu, biri mu bukangurambaga bwo kwegeranya miriyari 18 z’amadolari yo gukomeza gukumira izo ndwara mu gihe cy’imyaka itatu (2027-2029). Icyo gikorwa kigamije kurengera ubuzima bw’abantu miliyoni 23 no gukumira ubwandu bushya.

Kabanyana Nooliet, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta ikora mu kurwanya SIDA, yagaragaje ko ari ngombwa gukomeza gushaka ibisubizo bishingiye imbere mu gihugu aho gukomeza gutegera ku nkunga ziva hanze.

“Igihe kirageze ngo dushyire hamwe nk’abanyarwanda, dufatanye mu gushaka ibisubizo by’imbere mu gihugu. Ubuzima bw’abaturage bacu bugomba gushyirwa imbere kurusha ibindi byose,” yavuze Kabanyana.

Iyi nama mpuzamahanga y’iminsi itanu yitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitatu baturutse imihanda yose y’isi, ikaba ije ikurikira iyabereye mu Budage mu mwaka ushize, mu gihe iy’umwaka utaha izabera muri Brezil.

Iyi nama ije mu gihe Afurika ikomeje guhura n’ingaruka zikomeye za SIDA, bigatuma ihuriro nk’iri ribera i Kigali riba umwanya w’ingenzi wo guhuza imbaraga, gusangira ubunararibonye no kunoza uburyo bwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.

KABERUKA Telesphore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.