June 1, 2025

RIB irasaba abaturage kudaceceka ihohoterwa rikorerwa mu ngo

2 min read

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abaturage bose kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango, rubasaba kutaripfukirana ahubwo bagatanga amakuru ku gihe.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku biro by’umurenge wa Remera i Kigali ku wa 15 gicurasi 2025. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize hakwirakwiye amashusho, amajwi n’inyandiko bigaragaza ihohoterwa ribera mu ngo zimwe na zimwe.

Dr. Murangira yavuze ko RIB itazihanganira na gato ihohoterwa iryo ari ryo ryose, cyane cyane irikorerwa mu ngo, kandi ko izakomeza gufata ingamba zihamye ku barikora.

Dr Murangira ati “Hari abantu bacunaguzwa, bakavugirwaho amagambo abasenya, abasuzugura, cyangwa bagakubitwa, ariko bagahitamo guceceka ngo ni uko ari uko ingo zubakwa. Oya, si ko zubakwa. Ingo nziza zubakwa ku bwumvikane, urukundo n’ubwubahane”.

Yunzemo ati “Turahamagarira ababayeho muri ubwo buzima kugana ibigo bya Isange One Stop Center, kuko guhishira ihohoterwa bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu, haba ku mubiri ndetse no ku mitekerereze.”

Yavuze kandi ko n’ubwo kutumvikana bishobora kubaho mu buzima bw’abashakanye, bitagomba kuvamo ihohoterwa.

Ati “Ni byo, kutumvikana birashoboka ariko ntibikwiye guhinduka ihohoterwa. Usanga bamwe batinyuka gutanga ikirego iyo babonye ibimenyetso, ariko hari n’abandi bagira ubwoba bwo kuvuga, bigatuma ikibazo gikomeza gukura.”

Mu gusoza, Umuvugizi wa RIB yasabye abaturage bose kutihanganira ihohoterwa, aho ryaba riri  hose, haba mu ngo cyangwa ahandi hose, ahubwo bakagira uruhare mu kurirwanya.

Umuvugizi wa RIB ati “Turashishikariza abaturage gutanga amakuru igihe cyose babonye aho ihohoterwa rikorerwa. RIB irahari kandi yiteguye gukurikirana icyo kibazo uko bikwiye. Dufatanye kurirandura.”

USHIZIMPUMU Olivier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.