Kigali: RIB yasubije abaturage telefone 332 bari baribwe
2 min read
Kuri uyu wa kane tariki 15 gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwasubije abaturage telefoni 332 zifite agaciro ka miliyoni zisaga 77 bari baribwe mu buryo bw’ubujura butandukanye.

Muri iki gikorwa cyabereye ku biro bya RIB mu murenge wa Remera, RIB ikaba yanagaragarije itangazamakuru abantu 19 bakekwaho ibyaha birimo kwiba telefone n’amafaranga mu bice bitandukanye by’igihugu.
Uwamurera Sabine uri mu bari baribwe telefone ashima abakozi ba RIB ko bamufashije kongera kuyibona.
Ati”Telefone yanjye nayibuze muri 2022 mu kwezi kwa gatandatu. Nari ndi kwa mukuru wanjye aho acururiza maze telefone nyisigira umudamu wari uhari arimo no konsa umwana ndamubwira nti mfasha mpe amafunguro abantu ndaje. Narayimusigiye ngarutse arampakanira ngo ntayo namuhaye, agashaka kunyemeza ukuntu nayijyanye. Mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize nagiye gutanga ikirego kuri RIB nitwaje umubare uranga telefone yanjye (serial number). Ejo hashize ni bwo umukozi wa RIB yampamagaye ambwira ko telefone yanjye yabonetse ngo nzaze kuyifata nta kiguzi”.

Mutabazi Alex usanzwe ari umucuruzi wa telefone i Remera, uri mu basubijwe telefone na we yasabye abaturage bagenzi be kujya bita ku mibare iranga telefoni zabo.
Ati”Nari maze igihe kirekire narabuze telefone yanjye nari naranamaze no kuyibagirwa kuko numvaga itapfa kuboneka, ejo nka saa tatu abakozi ba RIB barampamagaye bambwira ko naza uyu munsi kuyifata ngo yabonetse ndabashimiye cyane uburyo bakoramo akazi ariko na none ndasaba abaturage kuba maso kuko nkanjye bayinyibye nagiye kwa muganga kwivuza”.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yasabye abaturage kurushaho gukomeza kugirira amakenga abantu batazi babahamagara kuri telefone kuko usanga ibyaha byinshi bakira biba byaturutse mu buryo bwo guhamagarwa .
Yagize ati”Igikorwa nyamukuru cyatuzinduye ni ugusubiza abantu telefone ariko na none turanaburira abaturage kwitondera ababahamagara babizeza ibintu na bo babona bigoye biturutse ku mpande n’impande kuko buri muntu wese iyo asubije amaso inyuma yibuka uburyo yibwemo akumva yaragize uburangare”.

Dr Murangira yakomeje asobanura uburyo ndetse n’ahantu hakoreshwa kugira ngo abaturage bibwe ibyabo.
Ati” hari abajya ahantu hateraniye abantu benshi harimo nko mu nsengero, muri stade, mu bukwe mu biriyo. Bakitwaza ubwinshi bw’abantu baba bateraniye aho bakabiba ibyabo mu buryo bwo kubajijisha, ndetse usanga ari na bo baba bambaye neza bakabyitwaza muri ubwo bugizi bwa nabi. Ubu tugiye gusubiza telefone 332 zifite agaciro ka miliyoni mirongo irindwi na zirindwi n’ibihumbi magana inani na bitanu( 77,805,000), zirakurikira izindi zagiye zifatwa mu bihe bigiye bitandukanye biturutse mu bufatanye bwacu n’abaturage baduha amakuru. Nubwo bimeze uku kandi rwose dukomeje gukangurira abantu gukomeza kugira amakenga kuko hari n’izo tubura. Dukomeje gufatanya, ibi byaha byacika, turasaba kandi abandi baturage barangura telefoni zidafite inyemezabwishyu ko babireka kuko iyo uyifatanywe na we uba uri umunyabyaha mu bandi”.
USHIZIMPUMU Olivier