U Rwanda rwahawe asaga miliyari 64 Frw yo guteza imbere amashuri y’incuke
2 min readMinisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye ibiganiro na Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jutta Urpilainen, ndetse hasinywa amasezerano y’inkunga ya miliyoni 50 z’Ama-euro, ni ukuvuga asaga miliyari 64 Frw yo guteza imbere amashuri y’incuke.
Minisitiri Dr Ngirente ari mu nama ku ishoramari izwi nka ‘Global Gateway Forum’ iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi. Yatangiye kuri uyu wa 25 Ukwakira kugeza kuwa 26 Ukwakira 2023, ndetse yitabiriye ibiganiro bivuga ku gukora ibikoresho bikenerwa kwa muganga.
Dr Ngirente yasangije abitabiriye iyi nama uko Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gutangiza ikigo cya ‘African Biomanufacturing Institute’ kigamije gukemura ikibazo cy’abakozi badafite ubumenyi mu gukora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.
Minisitiri Dr Ngirente kandi yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe imikoranire mpuzamahanga, Jutta Urpilainen baganira ku guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi.
Muri iyi nama hanabereye umuhango wo gusinya amasezerano y’inkunga ya miliyoni 50 z’ama-euro [asaga miliyari 64 Frw] agamije guteza imbere uburezi bw’amashuri y’incuke. Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, na Jutta Urpilainen ku ruhande rwa EU.
Azubahirizwa hatangwa inguzanyo ihendutse izatangwa na European Investment Bank, akazakoreshwa mu kubaka amashuri n’ibindi bikorwaremezo bijyana na yo.
Ku bijyanye n’ikorwa ry’ibikoresho bikenerwa kwa muganga, hagaragajwe ko kuba mu gihe cy’icyorezo cya Covid 19 abantu barabuze ibikoresho byari bikenewe, bigaragaza ko hakenewe ishoramari mu rwego rw’ubuzima, haba mu kugeza imiti n’ibindi bikenewe aho bigomba kugera no guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu zikabasha kwikorera ibi bikoresho.
Hasabwe ko Global Gateway yafasha mu kongera ingano y’ibikoresho byo kwa muganga bikorerwa mu nganda, byatuma ibikenewe byose biboneka, koroshya uburyo bw’imikoranire yakoroshya ishoramari no kunoza ingeri y’ubuvuzi, hakangurirwa abikorera gushora imari muri uru rwego no guharanira kugira uruhare mu buvuzi bwiza buhabwa abaturage.