Kigali: Abaturage bubakiwe inzu binyuze muri gahunda ya “Rehousing” barashimira Leta
3 min read
Bamwe mu baturage bo mu bice bya Mpazi na Gahanga, mu Mujyi wa Kigali, barashimira Leta y’u Rwanda yabashyikirije inzu zigezweho bubakiwe mu rwego rwa “Rehousing”, gahunda nshya igamije gutuza abantu neza batimuwe ku ngufu, ahubwo hubahirizwa uburenganzira bwabo ku butaka n’imibereho yabo.
“Rehousing”ni gahunda yubakira abantu inzu zifite ibyangombwa byose by’ibanze, ariko hagashingirwa ku bushobozi bwabo, ku bikorwa byabo bya buri munsi ndetse n’ahantu bashobora gukomeza kwiteza imbere, batimuwe aho bari basanzwe batuye mu buryo bubasenyera imibereho.
Umutesi Vestine, umwe mu baturage bimuriwe i Mpazi, avuga ko aho atuye ubu ari heza kurusha ahambere. Avuga ko mbere yabaga ahantu hadatekanye, hakunze kuzura amazi agasenya inzu, kandi badafite n’ubwiherero bwiza.
Ati “Hari igihe ruhurura yuzuraga amazi agasenya inzu, tukiruka twabuze aho tujya. Twabaga mu nzu zishaje cyane. Nta bwiherero, nta mazi, kandi ibikoresho byose by’ibanze umuntu akenera nta byo twari dufite”.

Avuga ko mbere bumvaga ko barimo kwimurwa mu buryo bwo kubasohora mu mujyi, ariko nyuma yo kuganirizwa no gusobanurirwa gahunda ya “Rehousing”, barabyumvise baranabyakira.
Ati“Twimuwe mu buryo buduhesha icyubahiro. Twimukanye ibintu byacu, ndetse buri muryango ugahitamo aho watura hakurikijwe ibyo ukora n’ubushobozi bwawo. Turi mu miryango ya mbere 6 yimuwe, hakurikiraho indi 18, ubu turatuye ahantu heza kandi hatekanye”.
Aba baturage bagaragaza ko iyi gahunda ifite akarusho ko itagendera ku gukura abantu aho batuye ngo ibajyane ahatandukanye n’aho bamenyereye, ahubwo igamije gutuma batuzwa mu buryo bujyanye n’iterambere ririho, ariko hadahonyowe uburenganzira bwabo.
Nubwo bimeze gutyo ariko, hari abavuga ko hagikenewe kongerwa ubushishozi mu guhuza inzu bahawe n’imibereho yabo ya mbere.
Umwe muri abo yagize ati“Ni byiza rwose ko batwubakiye, ariko hari aho batadutekerejeho bihagije. Hari abavuye mu nzu y’ibyumba bibiri na salo, bafite n’agace ko guhingamo, none ubu batuye mu nzu y’icyumba kimwe kandi bafite umuryango mugari. Ibyo na byo byakosorwa, bagashyiraho uburyo buhendutse bwo kongeramo icyumba, cyangwa guhuza ibibanza hagati y’abaturanyi.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busobanura intego ya Rehousing

Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko iyi gahunda ya Rehousing igamije gufasha abatuye mu bice bitameze neza kubona amacumbi meza atarushya ubuzima bwabo, ariko bagakomeza gutura mu buryo bubafasha kwiteza imbere.
Ati “…muri Nyabisindu mu karere ka Gasabo dutuzeyo imiryango ndetse tuzabitangira mu kwezi kwa Kamena 2025.Icyo tugamije ni uko haboneka ubushobozi bwo kugira ngo abaturage bafite amikoro make babone aho kuba kandi heza. Turifuza ko buri muturage azajya abona inzu yo gukodesha ku giciro kiri hagati y’ibihumbi 50,000 na 80,000 Frw, kandi nyuma y’imyaka 15, akaba yayegukana.”
Yongeraho ko iyi gahunda igamije gusimbura uburyo bw’imiturire mibi, idasenya ubuzima bw’abantu. Yagize ati“Turashaka umuturage utuye mu mujyi, akawubamo atunganiwe, ariko atagizwe umuturage wo hasi. Gahunda ya Rehousing ni iy’abaharanira kwigira kandi bagafashwa kugera ku nzozi zabo mu buryo burambye.”
Dusengiyumva yemeje ko kuri ubu hari indi miryango yimuriwe mu nzu nshya i Nyabisindu mu Karere ka Gasabo, kandi ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza no mu bindi bice by’umujyi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu 2022 bwagaragaje ko umujyi wa Kigali ukeneye amacumbi agera ku bihumbi 250 mu gihe cy’imyaka 20 iri imbere, kubera umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage n’izamuka ry’ubucuruzi.

Muri uyu mwaka wa 2025, hubatswe inzu nshya 688 i Mpazi, mu gihe biteganyijwe ko muri gahunda yose hazubakwa inzu zisaga 1,600. Izi nzu zubakwa hakoreshejwe ibikoresho bikorerwa imbere mu gihugu, kandi zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 7 na 25, bitewe n’ingano n’ubwiza bwazo.
Abaturage benshi bafata iyi gahunda nk’igisubizo kirambye ku kibazo cy’imiturire mibi mu mijyi, cyane cyane ku bantu bafite ubushobozi buke. Bemeza ko hari icyizere ko gahunda ya rehousing izakomeza kugera ku bantu benshi kandi igashingira ku kubungabunga imibereho n’uburenganzira bwabo.
Olivier USHIZIMPUMU