Kigali:RIB irasaba abanyarwanda kugira amakenga y’ababizeza ibitangaza hanze y’u Rwanda
2 min read
Kuri uyu wa mbere taliki 02 kamena 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwongeye kwibutsa abanyarwanda gukomeza kwitondera abanyamahanga babizeza ibitangaza birimo kubaha akazi mu bigo byiza byo hanze y’u Rwanda.
Ni mu kiganiro RIB yagiranye n’itangazamakuru ku biro byayo biherereye mu murenge wa Kimihurura , aho RIB yongeye gusobanurira abanyamakuru uburyo bukoreshwa mu gushuka abantu ndetse banasobanura icyo amategeko avuga ku wafatiwe muri ibi byaha.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yakebuye bamwe mu bantu bizera amahirwe mu bantu bataziranye ndetse badafitanye gahunda, asaba abanyarwanda gukomeza kuba maso no kugira amakenga.
Yagize ati ” Ni gute umuntu utazi utigeze ubona akugirira impuhwe ugashamaduka ukumva ko ibyo yakubwiye ari byo? Ni gute umuntu akubwira ko watsindiye kujya kuyobora ikigo cy’ikoranabuhanga kandi nawe wiyiziho ko utari mwiza muri byo? Hari n’abandi baca mu nzira z’urukundo ngo bazabaha za “pass” (pasi) z’abakire. Ibyo bintu rwose ni ukureba hafi cyane rwose, abantu nibabireke kandi birinde gushamadukira no gutwarwa imitima no kujya hanze “.
Dr Murangira kandi yerekanye uburyo aba bashuka abantu bakoresha burimo nko gukoresha imbugankoranyambaga, kompanyi zifasha abantu kubashakira ibyangombwa bitandukanye nka viza a na za buruse n’inshuti mbi.
Ati” Ikoranabuhanga ryo rirabashuka cyane kuko umuntu arakoherereza ifoto ari iruhande rw’ibikoresho n’inyubako zitandukanye ugasanga umuntu agiye abyirukankira. Hari n’abandi bashukwa n’inshuti mbi zikabizeza ibitangaza ngo nibagera iyo mu mahanga bazahabona ubushobozi n’amafaranga, ibyo bigashitura umuntu akagenda yagerayo agahohoterwa”.
Kuva mu kwezi kwa kamena 2024 kugeza muri werurwe 2025 hamaze kugarurwa aabantu bagera ku 105 bavanywe mu mahanga aho bari barajyanywe bushukanyi. Hamaze kwakirwa ibirego 24 harimo abagore 52 n’abagabo 5. Mu myaka itanu ishize inzego zimaze kugarurira ku byambu bigiye bitandukanye abantu 39 bari basohotse mu gihugu.
Itegeko ryo kuwa 13/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi mu ngingo yaryo ya gatatu ivuga ko icuruzwa ry’abantu ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu cyangwa ushakira undi akazi utwara wimura,uhisha cyangwa undi muntu hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato nk’ishimuta,uburiganya, ubushukanyi no kumubonerana kubera ububasha umufiteho.
Olivier USHIZIMPUMU