June 5, 2025

“Byatangiye ari ukurengera ibidukikije none bihindutse ibyo kuduteza imbere”

3 min read

Mu mudugudu wa Humura, mu kagari ka Nyaruka, umurenge wa Cyungo mu karere ka Gicumbi, aho isuri yarigataga ubutaka,imyaka yahahinzwe ikisanga mu kabande, abaturage bakarumbya, amahoro mu ngo akaba make kubera ubukene,  ubu hahindutse isoko y’umusaruro n’iterambere ku miryango myinshi, biturutse ku mushinga wa Green Gicumbi watangijwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Mukandayisenga Florence, umugore w’imyaka 40, ni umwe mu baturage babyungukiyemo cyane. Yari afite impungenge ubwo yumvaga ko hari umushinga ugiye kuza, bakeka ko uzabatwarira ubutaka.

 Ati”Twabanje kugira ubwoba, twibwira ko bagiye  kutwambura amasambu yacu bakoresheje kutwizeza ibitangaza maze bikaduteza inzara. Ariko baduhaye akazi mu mirima yacu, batwumvisha akamaro kabyo, imirima iratunganywa, natwe dutangira kubona amafaranga. Ubu abana banjye bariga neza, mituweli nyitangira ku gihe, narubatse, mbaho neza n’umuryango wanjye wose.”

Aka kanyamuneza ni na ko kagaragara mu ruhanga rwa Minani Jean Marie Vianney,  Family Magazine  yasanze akorera ingano ze yahinze aho Green Gicumbi yakoze amaterasi y’indinganire mu kagali ka Nyaruka mu murenge wa Cyungo. Nyaminani, umusaza wo mu myaka hafi 60, avuga ashize amanga, adategwa kandi yizihiwe bigaragara ati “Ubu ndatunze, mbayeho neza iwanjye, umuryango wanjye uri mu mahoro, abana barangije amashuri ubu ndi guteganya kubohereza muri kaminuza, noroje abaturage bagenzi banjye inka enye n’intama icumi. Ibyo byose mbigezeho mu gihe kitarengeje imyaka itanu mbikesha Green Gicumbi. Iragohoraho ndetse na Nyakubahwa Paul Kagame wayiduhaye”.

Umushinga wahinduye imibanire mu ngo

Aba bahinzi kimwe n’abandi baturage batandukanye baganiriye na Family Magazine bemeza ko Green Gicumbi, umushinga watangiriye ku bikorwa byo gukumira isuri no guteza imbere ibidukikije, wabaye imbarutso mu iterambere n’imibereho myiza mu muryango nyirizina. Bati “Abagore n’abagabo bahawe akazi, ntibakigira umwiryane ushingiye ku bukene, ahubwo barakorana, bagasangira inshingano”.

Mukandayisenga ati”Uko twakoraga twese mu rugo, byatumye imiryango yacu irushaho kugira amahoro. Twatahaga twese twakoze, tuganira ku byatugirira akamaro, ibibazo bikagabanuka. Ubumwe bwarushijeho kwiyongera.”

Uretse akazi n’imirima yatunganyijwe neza, abaturage bavuga ko bahawe amahugurwa ku buhinzi bwa kijyambere harimo kwikorera ifumbire y’imborera, gupimisha ubutaka mbere yo guhinga kugira ngo bamenye ingano y’ifumbire ndetse n’imiti buzakenera no guhinga mu buryo butuma ubutaka burindwa. Byatumye umusaruro wikuba inshuro ziri hagati ya 5 na 10.

Mukandayisenga ati “Mbere nateraga ibiro 20 by’ingano ngasarura ibiro 25 cyangwa 30. None ubu ntera ibiro 10 ngasarura ibiro 200. Ibyo mbikesha amasomo nahawe ndetse n’uko ubutaka bufashwe neza butagitwarwa n’isuri”. Ibi kandi abisangiye na Minani n’abandi baturage bahinga hamwe. Minani ati “Mbere nasaruraga ibiro 400 kuri hegitari ariko ubu nsarura toni hafi enye”.

Ubutaka bwari bwarazahaye, none burera

Muri aka gace aba baturage batuyemo hakozwe amaterasi ku buso bwa hegitari 40 bikozwe na bo ubwabo bayobowe na Green Gicumbi. Aha hantu hahingwa ibinyamisogwe n’ibinyampeke mu buryo busimburana, hanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka nk’ikaliandra na lasena bifasha gufata ubutaka, gutanga amafunguro y’amatungo no kubungabunga ikirere.

Kagenza Jean Marie Vianney, umuyobozi wa Green Gicumbi, ati”Turishimira ko abaturage basobanukiwe uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ariko by’umwihariko, tunishimira ko babonye ko kubungabunga ibidukikije binababyarira inyungu mu mibereho yabo ya buri munsi.”

Umushinga wa Green Gicumbi (Green Gicumbi Project) ni gahunda y’imyaka itandatu yemejwe muri 2019 itangira gushyirwa mu bikorwa muri 2020 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (FONERWA), ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibidukikije (Green Climate Fund – GCF).  Intego nyamukuru y’uyu mushinga ni uguteza imbere ubudahangarwa bw’abaturage bo mu karere ka Gicumbi ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho yabo.

Uyu mushinga wakoreye mu mirenge icyenda muri 21 igize akarere ka Gicumbi uri kugana ku musozo muri uyu mwaka wa 2025, usize mu buhinzi hakozwe hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire, hegitari 850 z’amaterasi yikora na hegitari 3000 zakozweho imiringoti. Hanatewe kandi ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka ku misozi ihanamye irenze 55% ndetse na  hegitari 1,358 z’ubutaka buhingwa zaterwaho ibiti bifata ubutaka.

Telesphore KABERUKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.