July 14, 2025

Nyaruguru – Kibeho: Ingendo nyobokamana zabahinduriye ubuzima

3 min read

“Nari nzi ko ngiye  gushakira ubuzima i Kigali, nsanga igisubizo kiri i Kibeho.” Ayo ni amagambo ya Umuhoza Rasheli, w’imyaka 27, wo mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ushimangira ko ubuzima bwe bwahinduwe n’ingendo nyobokamana zikorerwa i Kibeho, ku butaka butagatifu buzwi mu mateka y’amabonekerwa.

Rasheli avuga ko yakuriye mu muryango utishoboye, aho kubona ibiryo cyangwa amashuri byari inzozi. Ati “Nakuriye mu buzima bugoye. Nageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ndivamo. Ubwo twari tumaze kubura papa mu mwaka wa 2013, natangiye gufasha mama guhinga, bampembaga amafaranga 1800 ku munsi, akenshi yaradufashaga ariko ukabona ko hakirimo ikibazo gikomeye.”

Rasheli wari imfura iwabo ngo yaje gufata icyemezo  cyo kujya i Kigali gushaka akazi atekereza ko ari ho yagirira ubuzima bwiza, ariko ari mu nzira ajyayo aza guhagarara ahitwa  i Ndago, aho yahuriye n’inshuti yamuhishuriye ko i Kibeho hari amahirwe yo kubona imibereho binyuze mu bucuruzi.

Ati “Nafashe umwanzuro wo kujya i Kigali gushaka amafaranga, ariko ngeze i Ndago, ngiye gufata iyerekeza i Kigali mpura n’inshuti yanjye twiganaga ambwira ko i Kibeho hari amafaranga ndetse anyemerera icumbi ry’iminsi, maze ku itike nari mfite ngura amazi y’umugisha n’ibikoresho by’iyobokamana ntangira gucuruza ku buryo nungukaga amafaranga ibihumbi 5000 ku munsi!”

Abisobanura neza ati “ Amafaranga nasaguye yo ku itike asaga ibihumbi 4500 , nahise nkoreshamo ibihumbi 3000 ngura utubido ndetse nkoresha ishapule,ku buryo nunguka amafaranga asaga ibihumbi 5000 ku munsi”.

Nyuma y’icyorezo cya COVID-19, abantu benshi basubukuye ingendo nyobokamana ku bwinshi, bituma Rasheli agwiza amafaranga, atangiza resitora iciriritse.

Ati “  Nahuye n’imbogamizi ikomeye y’icyorezo kuko namaze umwaka umwe ndakora.Nyuma y’aho icyorezo cya Corona Virus kirangiye, abakirisitu babaye benshi kubera ko bataherukaga kuza kuhasura bituma mbona amafaranga menshi ntangira umushinga wa resitora yoroheje none ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 20 bicaye.”

Rasheli avuga ko nta mbogamizi nyinshi yahuye na zo , ahubwo agaragaza ko yiteguye kwagura ibikorwa bye mu minsi iri mbere nyuma y’umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assumption).

Ati ” ikintu cyangoye ni ururimi , ku buryo guhuza n’abantu baturutse mu bihugu byo hanze byarangoraga. Mu kwezi gutaha ndateganya kwakira abantu barenga ibihumbi 3000 baje mu rugendo nyobokamana , ku buryo ninsoza kubakira nzahita nagura umushinga ngatangira guteka ngemura ibiryo, ibizwi nka “Catering”.

 I Kibeho harakiza

Muhire Alphonse, umwubatsi utuye i Kibeho, na we yemeza ko iterambere ryazanywe n’ingendo nyobokamana ryamuhinduriye ubuzima.

Aragira ati ” Mbere kubona akazi ko kubaka ino aha byari bigoye, gusa nyuma y’uko iterambere rigeze hano, nakoze kuri bimwe mu bikorwaremezo  birimo nko kuvugurura ingoro ya Bikira Mariya, kubaka imihanda, ndetse n’amacumbi ya Diyosezi. Ibi byose byamfashije kuzamuka mu iterambere kuko ubu abana banjye biga neza, naguze ubutaka ndetse mfite n’amatungo magufi anyunganira mu gufasha umuryango wanjye, byose mbikesha ubukererarugendo bukorerwa aha”.

Kibeho yamenyekanye ku isi hose kuva tariki ya 28 Ugushyingo 1981, ubwo Bikira Mariya yabonekeraga abakobwa batatu bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa i Kibeho. Ibyo byahinduye amateka y’aka gace, gatangira kugera ku iterambere rishingiye ku ngendo nyobokamana.

Kibeho nk’amahirwe y’ishoramari n’imibereho myiza

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, ashimangira uruhare rukomeye rw’ingendo nyobokamana mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati“Kibeho yakuruye ba mukerarugendo benshi. Iyo baje, bakirwa n’abaturage, bakabaha serivisi zitandukanye. Bityo abaturage bakabona amafaranga, bagatera imbere, babifashijwemo na Leta.”

Na ho Kiliziya Gatolika, by’umwihariko Diyosezi ya Gikongoro ifite inshingano zo gucunga Ingoro ya Bikira Mariya, isaba abakiristu gukoresha neza amahirwe yo ku butaka butagatifu nk’uburyo bwo kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no mu mibereho.

Ku mwaka, Kibeho yakira byibuze miliyoni y’abakiristu baturutse imihanda yose y’isi, cyane cyane abo mu Burasirazuba bwa Afurika. Iyo habaye ibirori bikomeye bya Kiliziya, nk’Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption), cyangwa ibindi birori bikomeye bijyanye n’amabonekerwa n’iminsi mikuru ya Bikira Maraiya, ubucuruzi bukorerwa i Kibeho, cyane amahoteli, resitora, n’ubucuruzi bw’ibikoresho by’iyobokamana, burushaho kuzamuka.

Nubwo ku minsi isanzwe abacuruzi bakira abantu bake, mu mpera z’icyumweru ndetse no ku minsi mikuru ya Kiliziya, Kibeho iba yuzuye imbaga, abahatuye bagakungahazwa n’amahirwe yazanywe n’ubu butaka butagatifu.

 TUYISENGE Yedidiya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.