August 30, 2025

Nyagatare: Ibitera mu kangaratete, abaturage bugarijwe n’izi nyamaswa zambuwe ubutaka bwazo

5 min read

Turi saa yine n’igice za mu gitondo. Ku muryango w’inzu imwe y’ubucuruzi mu nkengero z’umujyi wa Nyagatare, igitera (baboon) kinini cyane, gishobora kuba ari ikigabo, kicaye cyitonze, gitegereje umukiriya nk’aho ari nyiri butike. Bamwe mu bashaka guhaha barahageze, bagira ubwoba, basubira inyuma bavuga ko batinya kwinjira. Nyirayo, Kalisa Jean Damascène, aragerageza kucyirukana, ariko wapi. Kicaye gikomeye nk’aho ari nyir’ububasha. Aho kurakara, bamwe mu bakiliya bagihaye imineke, cyibwiriza gusohoka, kijya kuyirira hirya. Kirayirangije,kizunguza umurizo, kirigendendeye.

Iki gitera kimwe n’ibindi bitera byakunze kugaragara kenshi byugarije uduce tumwe two mu mujyi wa Nyagatare. Bamwe mu batuye uyu mujyi bavuga ko ibyangizwa n’ibi bitera ari byinshi cyane. Sibomana Yozefu ati “Ibi bivunamuheto birangiza cyane pe. Bisahura ibiri mu mirima, byonona ibiti byera imbuto, byirirwa bigenda ku bisenge by’inzu bikabyangiza, bisahura ibiribwa mu ngo n’ibindi n’inbindi. Nibigende biragateterwa!”

Uwamahoro Solina, ukora ubucuruzi buciriritse mu mujyi wa Nyagatare avuga ko hari n’ibindi bibazo ibi bitera biteza. Ati “ Abacuruza ku gataro bo babigoreweho, birabambura cyangwa bikabikurukankaho, cyane cyane abacuruza ibigori n’imineke.” Yongeraho ko bitera ubwoba abana n’abagore. Ati “Hari umugore biherutse gukanga hariya imbere y’ibitaro bya Nyagatare maze bituma akomereka nyuma yo kwitura mu nzira y’amazi”.

Abaturage bazi amateka y’imiturire y’aka gace bavuga ko iki kibazo cy’urugomo rw’ibitera cyadutse nyuma y’uko byirukanwe mu duce tumwe tw’ ishyamba ry’imikinga, aho byari bisanzwe bibarizwa. Bavuga ko iyo usesenguye amateka y’ishyamba ry’imikinga, usanga ikibazo cyatangiye ubwo ishyamba ryatangiye gusatirwa n’abantu bashaka aho gutura no guhinga. Bati “Inyamaswa zo ntizigeze zifata icyemezo cyo kurivamo. Ahubwo ni abantu baritemye, barituramo, bararitwaye”

Kanyanzira Tomasi ati “Ubu byasigaye mu rujijo, ntibifite aho kuba, ntibifite aho kujya, ahubwo bisanganizwa urusaku n’imijugujugu y’ababyirukana aho binyuze hose. Ubu noneho hashyizweho n’abakorerabushake bo kubikumira babibuza kugera mu mujyi wa Nyagatare”.

Ibitera byimuwe ku butaka byahozeho, nta ngurane

Mu Rwanda, amakimbirane y’ubutaka akunze kuba hagati y’abantu. Ariko mu nkengero z’umujyi wa Nyagatare hagezweho ubwoko bushya bw’ayo makimbirane aho abantu basubiranamo n’inyamaswa. Ibitera byahoze mu ishyamba ry’imikinga ryagabanyirijwe ubuso n’ibikorwa by’abaturage birimo ubuhinzi n’imiturire, rikaba risigaye ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba. Ibi bikorwa bikaba byaratumye izi nyamaswa zari zisanzwe zihatuye mu mudendezo zisagara mu kangaratete, kuko aho guhabwa ingurane zihabwa imijugujugu, zikajugunyirwa ibisigazwa ku byeze mu butaka zahoze zigenzura.

Bamwe mu batuye hafi aho bemeza ko uburenganzira bw’ibi binyabuzima butigeze buhabwa agaciro. Nta ngurane, nta genamigambi ryo kubyimurira ahandi, nta kintu na kimwe cyigeze gishyirwaho ngo kibiteganyirize ubuzima bushya.

Mutabaruka Emmanuel ni umwe muri abo baturage. Abisobanura agira ati « Ibitera ntibyaturutse i Bugande, byari bisanzwe bituye hano. Twe ni twe twaje, ariko twe dufite ibyangombwa. None ibyo ntacyo bivuze ku nyamaswa? Turi ku butaka bwabyo, ariko tubyita ibisahuzi!»

Umuturage witwa Kabera Edouard ashimangira ibivugwa na Mutabaruka muri aya magambo, ati « Nyuma yo gutuzwa kw’abaturage hafi y’iri shyamba, ibi binyabuzima byisanze bisutswe hanze, nta handi byoherejwe, kandi nta bufasha bwatanzwe bwo kugira ngo bibashe guhangana n’ubuzima bushya byatewe n’iryo yirukanwa ritunguranye kuri byo ».

Yungamo ati « Bavuga ko ibitera byasagarariye abantu, ariko ntibavuga ko twasagarariye ishyamba ryabyo. None iyo bigarutse, turabyirukana, tukabikubita, tukabitera amabuye. Mbona ahubwo twarabyimye uburenganzira ku butaka bwabyo.”

Gukumirwa gusa si igisubizo kirambye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko hashyizweho abarinzi b’ishyamba basaga 30 bafite inshingano zo kwirukana ibitera mu gihe byinjiye mu duce tw’abaturage. Ariko bamwe mu baturage bavuga ko izi ngamba zafashwe, aho kuba igisubizo, zivamo gukomeretsa ibi binyabuzima cyangwa kubitera kugira amahane.

Semana Tadeyo, umucuruzi mu gasantere ka  Gakuba,kari hafi y’ishyamba ry’imikinga  aragira, ati « Iyo umuntu yimuwe ku butaka bwe, amategeko ateganya ko ahabwa ingurane. Ariko  izi nyamaswa zo zimuwe ku butaka zari zituyeho, ntizahabwa ingurane, ntizabona ahandi zituzwa. Ubu zisigaye mu kajagari,ziri mu kangaratete, ziraburana umuhenerezo ubutaka bwazambuwe n’abazituye hejuru ».

Abahanga mu bidukikije nka Ange Manishimwe bavuga ko gukumira inyamaswa zidateguriwe ahandi zijya bishobora guteza impinduka mbi ku buzima bwazo ndetse no ku baturage ubwabo. Manishimwe ati «  Kubikumira binyuze mu kubyirukana gusa, aho kubishakira umuti uhamye, bishobora kubyara ibibazo bikomeye.”

Uruhare rwa RDB mu gukemura ikibazo cy’ibitera

Mu rwego rwo gushaka ibisobanuro byimbitse kuri iki kibazo, Family Magazine yaganiriye na Ngoga Telesphore, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kubungabunga za Pariki mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB).

Ngoga asobanura ko uko ahantu kamere hagenda hahindurirwa imikoreshereze, nko guhingwa cyangwa guturwa, hari ibinyabuzima bihatuye bibangamirwa, bityo na byo bigahindura imibereho n’imyitwarire yabyo.  Ati“Igice kinini cy’Umutara cyahoze ari icyanya kamere gituwe n’inyamaswa. Uko hagiye hatera imbere, zimwe mu ngaruka zabaye ni uko hari amoko y’inyamaswa,n’ibitera birimo,zisanze zitakiri ahazo, ahubwo zituranye n’abantu.”

Ku bijyanye n’ingamba zihari, Ngoga avuga ko hakenewe imikoranire hagati y’abaturage n’inzego zitandukanye. Ati“Ingamba zo gukemura ibibazo biterwa n’ibitera, kimwe n’izindi nyamaswa, zizagira akamaro ari uko zigizwemo uruhare n’abaturage bafatanyije n’inzego zinyuranye. Ubu hari gahunda yo kwifashisha urubyiruko ruhinda ibitera kugira ngo bidakomeza kuvogera umujyi wa Nyagatare. RDB yabifatanyijemo n’Ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo REMA n’umuryango RWCA ».  Ngoga Telesphore avuga kandi ko ubu hari gahunda yo gutunganya ikibaya cy’Umuvumba kigashyirwamo uburyo bwo kwakira no kubungabunga inyamaswa. Ati « Twizeye ko uwo mushinga uzatanga igisubizo kirambye.”

Abajijwe ku birego bivuga ko ibitera byimuwe nta ngurane, Ngoga ashimangira ko buri gihe harebwa uburyo bwo guhuza imibereho myiza y’abaturage n’urusobe rw’ibinyabuzima. Ati
“Uko umubare w’abaturage wiyongera ariko ubutaka bwo ntibwiyongere, ni ko imikoreshereze yabwo igomba gutekerezwaho neza hanarebwa n’ibizabatunga mu gihe kiri imbere ». Atanga inama ati «  Mu gukemura icyo kibazo ntibikwiye kwirengagiza urusobe rw’ibinyabuzima, harimo n’iby’agasozi, kuko na rwo rufite uruhare mu buzima bwa muntu. Ni yo mpamvu tugerageza kureba uburyo habaho imituranire myiza hagati y’ikiremwamuntu n’ibindi bigize urusobe rw’ibinyabuzima.”

Ku birebana n’ingaruka abaturage bahura na zo, Ngoga avuga ko hari inzira zateganyijwe zo gusaba indishyi agira ati “Abaturage bahohotewe n’ibitera bahabwa ingurane nk’uko biteganywa n’Itegeko. Uburyo bwo gusaba iyo ngurane bwarateganyijwe, kandi Leta yashyizeho Ikigega cy’ingoboka gitanga indishyi. Usaba indishyi anyura mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, cyane ko ari na zo zimufasha gukora raporo igaragaza ibyangiritse bigomba kurihwa.”

Kandi kugira ngo ikibazo kitazahora gisubira, Ngoga yibutsa ko icy’ibanze ari ugusobanukirwa n’imiterere y’urusobe rw’ibinyabuzima. Atanga inama agira  ati “Utuye mu gace kabamo ibitera, agomba kumenya imibereho yabyo n’imigirire yabyo, bityo akamenya kare ibyo akwiriye kwitwararika kugira ngo akumire ibibazo byashobora kumugeraho. Urugero ni nko kudasiga inzu ikinguye cyangwa kwirinda kwandarika imyanda kuko na yo ibikurura. Ikindi ni ugutekereza uburyo bwo kugabanya ubwiyongere bw’inyamaswa mu bice bituwemo n’abantu, ndetse no gushyira imbere imishinga ibyaza umusaruro izo nyamaswa, ku buryo aho kuba ikibazo zaba igisubizo.”

 UWAMALIYA Mariette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.