Guhezwa no guhabwa akato ku bantu bafite virus itera sida biri kuba amateka
2 min readGuhabwa akato no guhezwa ni kimwe mu byari imbogamizi ikomeye ku bantu bafite virus itera sida. Kuri ubu bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera bavuga ko bisa nk’ibyabaye amateka cyane ko abenshi mu bafite iyi virus utabasha kubatandukanya n’abatayifite.
Nyirajyamubandi Marie Chantal wo mu karere ka Bugesera Umurenge wa Ntarama avuga ko guha akato abafite virus itera sida bitakivugwa kuko sida isigaye ifatwa nk’izindi ndwara zose umuntu abana nazo.
Yagize ati “Muri iyi minsi ibyo bintu byaracitse, nziko byabagaho kera ariko ubu ntabwo nkibyumva. Ibintu byo guha akato abantu barwaye sida ntabwo nkibyumva, Sida twasobanukiwe neza uko yandura kandi ubu ntiwabasha gutandukanya uwanduye n’utaranduye kuko ntawe ukigaragaza ibimenyetso nka kera.”
Umulisa Aimee Josiane uhagaririye ikigo cy’isanamitima, ubudaheranwa no kubaka ubunyamwuga “AHEZA healing center” giherereye mu karere ka Bugesera, avuga ko nubwo abantu bafite virus itera Sida batagihabwa akato nk’uko byahoze mbere, hari aho bikigaragara cyane nko ku bantu bagize ihungabana rituruka kuri ubwo burwayi.
Ati “Dufite abantu bakorewe ihohoterwa bafashwe ku ngufu mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, muri bo harimo abandujwe agakoko gatera Sida. Akato bahabwa no kutabumva, babwirwa ko muri uko guhohoterwa atariho bakuye ubwo burwayi; bituma hari n’abiha akato ubwabo kubera isoni n’ikimwaro. Ubu akato ku kijyanye na VIH gatangiye kugabanuka, abantu bamaze kumenya ko ari ibisanzwe kuba wayirwara, ariko noneho iyo hajemo kuba warayandujwe cyane cyane mu gihe cya Genocide usanga umuntu atabura guhabwa ako kato.”
Dr. Ntahompagaze Cyrille umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Nyamata, avuga ko kugeza ubu akato no guhezwa bitakigaragara kuko abaturage bose bahabwa serivice z’ubuzima kimwe kandi mu buryo bubegereye.
Yagize ati “Aho tugeze uyu munsi ni uko nta “Stigma” kuko byose tubikora mu ibanga kandi bigakurikiza amategeko. Ikindi ni uko nta bimenyetso abarwayi ba Sida bakigaragaza kuko baba bari ku miti. Uwo dusanze arwaye duhita tumutangiza imiti, muri icyo gihe rero ameze nkawe nanjye byagorana kumuha akato kuko ntuzamumenya. Turagerageza tukabegereza serivisi bakeneye uhereye ku bajyanama b’ubuzima, kuzamuka.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’ Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virus itera Sida (RRP+) bwamuritswe muri Nyakanga 2022 bwagaraje ko ikigero cyo guha akato no guheza abantu babana na virus itera sida cyamanutse ku rugero rwa 13% mu myaka icumi.
Mukantwari Magnifique