November 21, 2024

Ikirego Armenia iregamo Azerbaijan kigiye gukurikiranwa muri ICJ

2 min read

Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (International Court of Justice), rwanzuye ko rufite ububasha bwo gukurikirana ikirego cya Armenia iregamo Azerbaijan mu bijyanye n’ivangura rishingiye ku bwoko

I La Haye, mu Buholandi, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024, Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ) rwafashe umwanzuro ku kirego Armenia yareze Azerbaijan, gishingiye ku ivugururwa ry’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ivangura rishingiye ku bwoko, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 22 y’iri vugururwa.

Ni mu rubanza rwari rwitabiriye n’abantu bake, by’umwihariko abari bahagarariye ibyo bihugu byombi. Rwatangiye ku isaha ya saa cyenda.

Mu rubanza rwamaze isaha, urukiko rwemeje ko rufite ububasha bwo gukurikirana ikirego cya Armenia, kijyanye n’ivangura n’ihohoterwa ryakorewe abaturage b’inkomoko ya Armenia.

Judge Nawaf Salam, Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye

Armenia, yari yatanze ikirego muri Nzeri 2021, ishinja Azerbaijan gukora ibikorwa byo kwibasira no kwica Abanyarumeniya mu buryo bw’ivangura rishingiye ku moko muri Karabakh.

Iki ni igice cyari gituwe cyane n’Abanyarumeniya kuva kera, kikaba cyaraje kuzamo ibibazo hagati y’ibihugu byombi kuva mu myaka ya 1990.

Aya makimbirane ahoraho hagati ya Armenia na Azerbaijan yahereye kuri Karabakh yateje intambara ebyiri zikomeye, maze ku wa 9 Ugushyingo 2020, Armenia na Azerbaijan baza gusinya amasezerano yo guhagarika intambara ku bufatanye na Perezida w’u Burusiya.

Urubanza rw’uyu munsi rwashingiye ku ngingo ya 22 y’Amasezerano Mpuzamahanga yo Kurwanya Ivangura Rishingiye ku bwoko (CERD), urukiko rukaba rwatesheje agaciro impamvu ebyiri za Azerbaijan zari zigamije kugaragaza ko uru rukiko rudafite ububasha bwo gukurikirana uru rubanza.

Impamvu ya mbere ya Azerbaijan yavugaga ko hakenewe ibiganiro hagati y’impande zombi mbere yo kuregera urukiko, mu gihe Armenia yo yagaragazaga ko ibiganiro byanze.

Urukiko rwanzuye ko Armenia yakoze ibishoboka byose ngo yinjire mu biganiro, ariko Azerbaijan ikanangira.

Impamvu ya kabiri ya Azerbaijan yavugaga ko ibirego bimwe by’Armenia bitari mu bubasha bw’urukiko kuko ibirego bimwe byari bijyanye n’intambara, bityo ko bitagombaga kwinjizwa mu bireba ivangura rishingiye ku moko. Nyamara, urukiko rwagaragaje ko ibirego bishingiye ku bwicanyi, itoteza, iteshagaciro n’iyicarubozo byakorewe Abanyarumeniya, bikozwe ku mpamvu zishingiye ku moko, bishobora kugerwaho n’amategeko ya CERD. Bityo, urukiko rwasanze rufite ububasha bwo kubikurikirana.

Uyu mwanzuro ni intambwe ikomeye kuri Armenia mu gukurikirana uburenganzira bw’abaturage bayo, naho Azerbaijan ikaba irimo kwitegura kwiregura mu gihe ikirego cyakomeza ku manza z’ibyaha bishingiye ku ivangura rishingiye ku moko. Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera rwongeye kugaragaza ko CERD ishobora gukurikizwa no mu bihe by’intambara, mu gihe ibyaha by’ibasiye ubwoko runaka bigaragara.

Peace Hillary/I La Haye, mu Buholandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.