Ipfunwe no kwitinya: Inzitizi ku iterambere ry’abagore bava mu magororero

Ipfunwe no kwitinya, ni kimwe mu bikomeje kuba imbogamizi ku iterambere ry’abagore bavuye mu magororero aho bamwe bavuga ko bituma batabasha gukora ibikorwa byabateza imbere.

Batamuriza Beatrice wo mu murenge wa Kibilizi mu Kagali ka Gisanze mu karere ka Gisagara, avuga ko nyuma yo kuva mu igororero byamugoye kwisanzura mu bo babana kugeza n’aho asigaye atinya kuba yagira icyo akora cyamuteza imbere.

Ati “Natashye nsanga nta kintu nkisigaranye, kuburyo gutangira ubuzima byambereye ihurizo rikomeye. Hano tuhatuye turi ababyebi batanu twese twagerageje kujya mu matsinda, ariko usanga kujyamo ntaho ukura bigoye. Turitinya cyane ndetse tukanagira n’ipfunwe cyane ko bidusaba gutangirira kuri zeru.”

Batamuriza Beatrice umuturage wo mu murenge wa Kibilizi

Batamuriza akomeze avuga ko kuba bagera mu ngo zabo bagatangira ubuzima bushya nta bikoresho bafite cyangwa ubafasha, kongera kwisanga mu bandi bibabera imbogamizi ikomeye.

Ati “Tugerageza kwiyubaka bigoranye ariko tukirinda kuba twakwandagara.”

Nikuze Janviere wo mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye avuga ko kuva yava mu igororero atigeze acika intege kuko ari andi mahirwe yari abonye yo kongera kwiyubaka.

Ati “Njye akazi kanjye kari ugucuruza imboga n’imbuto mu muhanda, ntahantu nagiraga nkorera. Nyuma yo kuva mu igororero nabifashe nk’andi mahirwe mbonye yo kurushaho gukora ariko mu buryo bwemewe. N’ubwo bigoye kongera gutangira hamwe n’ikimwaro cyo kuba warafunzwe. Gusa hari bamwe muri bagenzi banjye byatumye bananirwa kongera kugira icyo bakora.”

N’ubwo bamwe mu bagore bavuye mu magororero bagaragaza imbogamizi zituruka mu kwitinya no kutisanga muri sosiyete ngo babashe kwiteza imbere, Nyabyenda Josephine wo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye, avuga ko kuri we iyo mbogamizi ntayo yahuye nayo dore ko icyo yari agamije ari ukongera kwiyubaka no kugirira umumaro abandi.

Nyabyenda Josephine wo mu murenge wa Mbazi wabashije gutinyuka akiteza imbere

Ati “Nashyize amaboko hasi ndakora. Nyuma yo kwiga umwuga wo kuboha aho narindi, nkimara gutaha natangiye kujya mboha ibyo twita “sous –plat” kuko bitansabaga ibikoresho bihenze cyane noneho udufaranga nkuyemo tukamfasha kongera kwiyubaka no gukomeza kubaho. Nyuma naje kubona akazi mu ruganda rwa Kawa bituma ngenda numva ko nanjye hari umusaruro natanga muri sosiyete ndatinyuka. Ubu ndi umurezi mu ishuri ry’incuke ryigenga kandi binteye ishema bigatuma numva mfite ikizere cyo gukomeza kwiteza imbere.”

Nyabyenda akomeza avuga ati “Ipfunwe ntiryabura kuko usanga warasubiye inyuma ndetse nibyo wari ufite byarangiritse cyangwa ntanibigihari bityo ugasanga nta terambere usigaranye. Bibanza kugorana ariko urashakisha ugahera ku mirimo ushoboye ndetse niyo waba warize aho wagororewe ukirinda gusabiriza.”

Umukozi ushinzwe guteza imbere imishinga iciriritse mu karere ka Huye Nkundimana Cassien, avuga ko abagore bava mu magororero baba barasubiye mu buzima busanzwe kuburyo amahirwe yose ahari areba abandi nabo abagenewe.

Ati “abagore bavuye mu magororero nta mishinga yihariye ibagenewe kuko hari amahirwe ahari agenewe abagore muri rusange kandi nabo barimo. Kugeza ubu gahunda isanzweho ya VUP igenewe by’umwihariko abagore n’urubyiruko b’amikoro make kandi kugeza ubu nta kibazo cyo kwitinya cyari cyagaragara.”

Nkundimana akomeza avuga ko hari gahunda zitandukanye zigenewe abagore bafite amikoro make aho ubu hari gahunda yo gutanga inkunga ku bagore bafite imishinga iciriritse hakazatangwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 na 300 yo kubafasha gukora imishinga yabo.

Gahunda yo gukomeza guteza imbere abagore bafite amikoro make ni imwe mu ngamba Leta ikomeje gushyiramo imbaraga aho mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro uzaba tariki 15 Ukwakira.

Mukantwari Magnifique

You May Also Like

More From Author

+ There are no comments

Add yours