June 26, 2025

Nyamagabe: Udukoko “tutazwi” duteje igihombo gikomeye mu mirima y’abaturage bo mu murenge wa Gasaka

4 min read

Mu kare ka Nyamagabe, umurenge wa Gasaka akagari ka Ngiryi,  abaturage bahangayikishijwe n’ibyonnyi bishya byateye imyaka yabo. Ni udukoko duto cyane kandi twinshi dufite ibara ry’umweru, tukaba tumaze kwangiza imyaka, cyane cyane imboga n’ibishyimbo, ku buryo benshi mu bahinzi bahombye umusaruro bari bategereje.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko utwo dusimba twinjira mu bihingwa bigatuma byuma vuba, bityo imyaka ikarumba itarageza igihe cyo gusarurwa.   Mukasine Thérèse , utuye muri aka kagari  yavuze ko atakibona imboga zo kurya kandi atarazihahaga kubera ko zangijwe n’utwo dusimba.

Yagize ati “Narazisoromaga ngasanga  zuzuyeho udusimba ku buryo no kuzironga tutavagaho. Narahombye cyane kuko nazihaye abajya kuzigaburira amatungo.” Yakomeje avuga ko udukoko twangije n’indi myaka,urugero nk’ibishyimbo kuko iyo tubigezemo bihita byuma  ntihazeho n’umuteja n’umwe.Yakomeje avuga kandi ko iyo tubonye umuntu wambaye umwenda w’umuhondo na we tumwuzuraho.

Undi muturage witwa Hakizimana  Jean Damascène, na we wo mu kagari ka Ngiryi, avuga ko ikibazo cy’utwo dusimba giteye inkeke. Ati “Hari utuntu tw’udusimba twinshi tujya mu mboga no mu bishyimbo.Utu dusimba kandi dukunda kujya ku bikoresho cyangwa ibindi bintu bifite ibara ry’umuhondo ku buryo iyo ushyize nk’amazi mu ibase cyangwa indobo y’umuhondo twuzuramo, amazi agahinduka umweru.Akomeza avuga ko kurumba kw’imyaka twabigizemo uruhare,yakomeje avuga kandi ko kujya mu murima w’ibishyimbo utarahungura amababi ko uduhumeka kuko tukujya mu kanwa no mu mazuru.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeza ko iki kibazo kibangamiye cyane abahinzi bo muri aka gace. Kayitare Faustin, umuyobozi w’umudugudu wa Karambi, avuga ko abaturage bakunze kugaragaza uburyo utwo dusimba tubahangayikishije mu nama zitandukanye, ndetse ko iki kibazo cyagejejwe no ku badepite ubwo basuraga aka kagari mu ntangiro z’uku kwezi kwa gatandatu bababwira ko bazabakorera ubuvugizi.

Yagize ati “Hari udusimba twateye duto cyane kandi twinshi, umubu ni munini ugereranyije n’utwo dusimba.Twateye mu bishyimbo bigahinduka umukara, twararumbije pe.”

Nzabonimana Oreste, Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Nyamagabe yagaragaje ko utu dusimba   tumenyerewe.Yagize ati” Iyo tuva mu gihe kimwe tujya mu kindi, cyane cyane iyo igihe cy’imvura gihindutse kigana mu gihe cy’izuba dukunda kugaragara.”

Uyu muyobozi avuga ko utu dusimba twitwa utumatirizi, kandi agatanga inama ku cyo abaturage bakwiye gukora.Ati”Kwita ku myaka ni uguhozaho ku bahinzi. Udukoko nk’utu turasanzwe.Hari utwitwa utumatirizi,ibimonyo,amasazi n’utundi.”

Ku bwa Nzabonimana Oreste, ngo igisubizo gishingiye ku gukoresha  imiti yica udukoko nka ‘Cypermetrin, Rocket’, n’indi, iterwa nibura kabiri mu cyumweru, igurishwa mu maduka y’ubuhinzi (agro-dealers) yose.

RAB isaba abahinzi kwirinda gukoresha imiti imwe kenshi mu kurwanya utumatirizi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyasabye abahinzi kwitwararika mu kurwanya udukoko twangiza imyaka, cyane cyane utumatirizi (fall armyworms), bakirinda gukoresha imiti imwe kenshi kuko bituma utwo dukoko tuyimenyera.

Dr. Charles Bucagu, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi muri RAB, avuga ko “gukoresha imiti itandukanye mu bihe bitandukanye no kuyikoresha hakiri kare bifasha kwirinda ko utumatirizi twangiza imyaka dukomeza kwiyongera.” Ahumuriza abahinzi agira ati “RAB ifite gahunda z’ubushakashatsi zirimo no gukoresha uburyo butangiza ibidukikije mu guhangana n’ibi binyabuzima byangiza imyaka”.

Mu ugushyingo 2022, Dr. Bucagu Charle yari yavuze ko hari hari  gutegurwa ingamba zirambye, zirimo gukoresha udukoko kamere twafasha mu kurwanya utu twonnyi hadakoreshejwe imiti gusa.

Ku ruhande rwe, Hategekimana Athanase, umushakashatsi muri RAB, na we asaba abahinzi kwirinda gukoresha umuti umwe inshuro nyinshi kuko bituma udusimba tumenyerea imiti. Ati “Ni ngombwa guhinduranya imiti (rotation) ndetse no gutera imiti hakiri kare kugira ngo igire akamaro”.

RAB kandi itangaza ko hari n’ubundi buryo bujyanye n’iterambere burimo gukoresha udutego tw’amavuta twifashisha “pheromone”, ndetse no kongera ubudahangarwa bw’ibihingwa binyuze mu ifumbire iboneye n’indi miti itangiza ibidukikije.

Izi nama zije mu gihe utumatirizi dukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’u Rwanda, cyane cyane mu bihingwa by’ibigori, ibishyimbo, n’imboga. RAB ikaba isaba abahinzi gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubuhinzi, kwitabira amahugurwa no gukoresha imiti yemewe, kugira ngo “utumatirizi” turandurwe burundu mu Rwanda.

RAB yatangiye gahunda yo kurwanya utumatirizi (mealybugs), udukoko twibasira imyaka, mu kwezi kw’ukwakira 2021, icyo gihe tukaba twari twibasiye cyane imyembe. Iyi gahunda yatangiriye mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare, ikomereza muri Rwamagana, Bugesera n’ahandi.

Abaturage bo mu murenge wa Gasaka, mu karere ka Nyamagabe bakaba basaba ko iyi gahunda yo kurwanya utu dusimba na bo yabageraho. Umwe muri bo, Hakizimana  Jean Damascène ati “ Ni byiza, ubwo abashinzwe ubuhinzi mu karere kacu ka Nyamagabe babizi kandi na RAB yahagurukiye kurwanya utu dusimba, igisigaye ni uko natwe batugeraho bakadufasha kuduhashya hano iwacu amazi atararenga inkombe”. Umunyamakuru wa Family Magazine yagerageje kubaza Hon. MURUMUNAWABO Cécile wari uyoboye itsinda ry’abadepite ryasuye aba baturage aho ubuvugizi kuri iki kibazo babemereye bugeze, ntiyabona igisubizo kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga.

UWAMALIYA Mariette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.