June 26, 2025

Uko u Rwanda rufata uburinganire nk’inkingi ikomeye mu iterambere

3 min read

Mu gihe ibihugu byinshi bikiri mu rugendo rwo guhangana n’akarengane gashingiye ku gitsina, u Rwanda rwabaye icyitegererezo nyacyo cy’uko ubushake bwa politiki, imiyoborere ishingiye ku ndangagaciro, n’ubufatanye bw’abaturage bishobora guhindura amateka. Uhereye mu rwego rw’inteko ishinga amategeko kugeza mu miryango y’abaturage, uburinganire mu Rwanda ntibukiri igitekerezo  cyangwa politiki ku rupapuro, ahubwo ni igikorwa gifatika, gikubiye mu mategeko, gifite imbaraga zifasha buri muturage, yaba umugabo cyangwa umugore, kugira ijambo, kugira uruhare no kugera ku iterambere.

U Rwanda ni kimwe bihugu bifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, kuko kugeza muri 2024, abagore banganaga na 63.75% by’abagize inteko ishingamategeko, nk’uko bivugwa na raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko (IPU). Mu Nama y’Abaminisitiri, abagore bangana na 52%. Mu turere 30 tw’u Rwanda, 10 tuyobowe n’abagore, kandi hari n’abagore benshi bayobora imirenge, ibigo bya Leta ndetse n’inzego z’ubucamanza.

Hon. Uwumukiza Francoise, umwe mu bagize Inteko, avuga ko izi mpinduka zituruka ku bushake bwa politiki. Ubu, umugore w’umunyarwandakazi afata ibyemezo afatanyije n’abandi bayobozi, mbese ubu uburinganire ni ihame ribungabungwa n’amategeko y’igihugu.

Mu burezi, raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo muri 2024, yerekanye ko abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bageze kuri 51.2%. Ibi ni intambwe ikomeye ugereranyije n’imyaka yo muri za 2000, aho icyuho cyari kinini hagati y’abahungu n’abakobwa mu mashuri. Gahunda za Leta, zafashije gukuraho inzitizi nyinshi, harimo gutanga ibikoresho by’isuku cyane cyane ku bakobwa, kubaka ahantu ho gukorera isuku ku mashuri, ndetse no gutanga amahirwe yo gusubira ku ishuri ku bakobwa batewe inda batararangiza amashuri.

Uwase Laetitia, umunyeshuri wo mu karere ka Gasabo, avuga ko izo gahunda zamwongereye icyizere ati “Iyo tudahabwa umwanya, ndetse ntitubone ibikoresho dusanga hano ku ishuri, ntitwari kujya tubasha kwiga neza. Ariko ubu dufite aho twisanzurira, bityo tukiga nta nkomyi.”

Abagore kandi, barenga 52% by’abanyamuryango ba koperative z’ubuhinzi n’ubucuruzi. Leta ibafasha mu buryo bwa gahunda ziteguwe neza nka ‘Women Guarantee Fund’, ibaha amahirwe yo kubona inguzanyo ku nyungu nto. Uwimana Alice, umudozi wo mu murenge wa Kimironko, yagize ati “Twatangiye turi abagore 11 dukorera ku ibaraza. Ariko ubu dufite aho dukorera hameze neza, kandi dufata n’abana bo ku muhanda tukabigisha umwuga. Kera niyumvaga nk’aho ntaho nagera kuko ndi umugore, ariko ubu ndashoboye.”

Abagore ntibagikora gusa ibijyanye no kwiteza imbere, ahubwo banashaka uburyo bwo gutanga akazi.

Muri 2008, hashyizweho itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. U Rwanda rwashyizeho kandi ‘Isange One Stop Centers’, zitanga serivisi z’ubuvuzi, ubujyanama n’amategeko ku bahohotewe. Raporo ya ‘Gender Monitoring Office’ (GMO) yo mu mwaka wa 2024 yerekana ko 86% by’abashatse ubutabera babubonye bifashishije izi serivisi. Ibi bigaragaza ko uburenganzira bw’umugore burushaho gusigasirwa.

Madamu Nadine Gatsinzi Umutoni, Umugenzuzi Mukuru w’uburinganire, yagize ati “Ubu umugore afite ijambo. Ayoboye ibigo by’imari bitandukanye, afite umwanya mu buyobozi, kandi ari no mu bigo by’ubucuruzi.”

Gusa na none, uburinganire si ubw’abagore gusa. Abagabo na bo basigaye babugiramo uruhare. Kuko ubu mu Rwanda hari gahunda nka ‘Men Engage’ na ‘Parents Evening Dialogues’, zibinjiza mu biganiro bigamije gusobanukirwa, no gukomeza uburinganire mu miryango yabo. Jean Baptiste Niyotwizera, wo mu karere ka Muhanga, avuga ko yahinduye imyumvire agira ati “Gufatanya n’umugore si ubugwari. Kuko njye na we, turaganira, tugafatanya mu kazi ko mu rugo, mu kwita ku bana, mu gufata imyanzuro, kandi bituma abana bakurana urugero rwiza.”

Mu nama ya “African Philanthropy Forum” yabereye i Kigali muri 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME, yavuze ko uburinganire ari ingenzi mu iterambere, ndetse anashishikariza buri munyarwanda wese kubwitaho. Yagize ati “Uburinganire si uguhindura ubuyobozi ngo bujye mu biganza by’abagore, ahubwo, ni ugushyiraho uburyo bwo gufatanya neza. Kuko iyo twese dufatanyije, igihugu gitera imbere mu buryo burambye kandi bunogeye buri umwe.”

Uburinganire mu Rwanda bwageze kuri byinshi. Ibyo rero ni bimenyetso bigaragaza ubushake bwa politiki, uruhare rw’abaturage, imiyoborere myiza, n’imikorere ishingiye ku mahame y’ubutabera. Nubwo hakiri urugendo, ibimaze kugerwaho ni intambwe ikomeye, kandi bigaragaza ko uburinganire butakiri inzozi, ahubwo ni politiki nziza igenda ishyirwa mu bikorwa, buri munsi, kandi iganisha ku iterambere ridaheza.

KWIZERA NSHUTI Pontien

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.