January 24, 2025

Afurika ku isonga mu kugira umubare munini w’abagore bicwa

2 min read

Muri iyi minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’abagore (UN WOMEN) ryashyize ahagaragara raporo igaragaza imibare y’ubwicanyi bushingiye ku gitsina (femicide), by’umwihariko ubwicanyi bwibasira abagore n’abakobwa. Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2023, abagore n’abakobwa 51,100 ku isi hose bishwe n’abo bafitanye isano, aho 60% byabo bishwe bari mu miryango yabo.

Afurika niyo yaje ku isonga mu kugira umubare munini w’abagore bishwe, kuko abagore n’abakobwa 21,700 ari bo baguye muri ubwo bwicanyi muri uwo mwaka, bingana na 42% by’abishwe ku isi. Imibare igaragaza ko abagore 2.9 kuri 100,000 bicwa buri mwaka n’abo bashakanye cyangwa bo mu miryango yabo.

U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

N’ubwo mu Rwanda, nta mibare ifatika igaragaza ubwicanyi bwakorewe abagore ndetse n’ababukoze; hari imibare yerekana ko abagore 96.6% bahura n’ihohoterwa bakorerwa n’abo bashakanye, bamwe mu bagize imiryango yabo cyangwa abantu b’inshuti zabo.

Ibi ni ibyagarutsweho ubwo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yatangizaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) kandi yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, igaragaza ko nta rwego rwabishobora rwonyine.

Mu iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye mu gutangiza iyi minsi 16, hanagarutswe ku ngaruka z’ihohoterwa ku bana. Imibare igaragaza ko 94% by’abana bajya mu bigo ngororamuco baba bafite ababyeyi bombi, ariko 71% muri bo baba barakuriye mu miryango irangwamo amakimbirane.

Ni urugamba rureba buri wese

Minisitiri Uwimana Consolée yasabye abantu bose guhaguruka bakarwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kuko ridindiza iterambere ry’umuryango nyarwanda. Yanashimangiye ko ababyeyi bakwiye kwita ku nshingano zabo aho gushaka inyungu z’ubuzima bwite bityo bakirengagiza imibereho y’abana babo.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni kimwe mu byaha bikomeje gutera impungenge mu Rwanda no ku isi. Imibare igaragaza ko ihohoterwa rishengura umutima ariryo riza ku isonga ku rugero rwa 55%. Nubwo imibare y’abahohoterwa igenda izamuka, bigaragazwa ko ahanini biterwa n’uko abantu bamaze kumenya uburenganzira bwabo kandi bakaba barushaho kubivuga mu nzego zishinzwe ubutabera.

Mu Rwanda, insanganyamatsiko muri iyi minsi 16 yo urwanya ihohoterwa iragira iti “Wiceceka, rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.