“Kugabanya umubare w’inka nkagana ubworozi bwa kijyambere byazamuye umukamo nabonaga”-Umworozi Maridadi
4 min read
Maridadi Peter, umworozi wo mu murenge wa Rwimiyaga, akagari ka Karushuga mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, agaragaza ko kugabanya umubare w’inka yari atunze akibanda ku bworozi bwa kijyambere, byatumye umukamo w’amata yabonaga wiyongera ku rugero rushimishije.
Maridadi ngo yatangiye korora mu mwaka wa 2015, aho yari afite hegitari 80 ahingaho ubwatsi akanazororeraho. Mbere yari atunze inka 200, ariko umukamo ukaba muke kuko wari uri hagati ya litiro 100 na litiro 150 ku munsi. Nyuma yo kugabanya umubare w’inka akorora kijyambere byatumye umukamo wiyongera. Ubu afite inka 80 zimuha umukamo wa litiro 700 ku munsi.
Maridadi avuga ko ibiciro biri ku isoko n’ibishoro ashora mu bworozi bwe bifite isano n’uko inka zitanga amata. Ati “Sinavuga ko ibiciro byiyongereye hari icyo bitwaye, ariko tuvuge niba ufite inka ikamwa litiro 25 ku munsi, irya ibiro bine bya sondori kandi sondori nziza igura amafaranga 250 ku kilo bigahwana n’amafaranga 1000. Iyo yakamwe litiro 25, ubwo ubona amafaranga ibihumbi 10. Muri ayo 10,000 uyihayeho 2,000, wakomeza ugakora. Burya biba ikibazo cyane iyo inka ikamwa litiro 2 cyangwa 3, icyo gihe ntabwo ushobora kunguka.”

Uyu mworozi avuga ko inka zitanga umukamo mwinshi cyane cyane iyo zibyaye vuba. Ati“Iyo zikibyara hari izigeza kuri litiro 30. Ubu nta nka mfite iri munsi ya litiro 15.”
Agorwa no kubona intanga, imfizi n’ibiryo by’amatungo
Maridadi avuga ko kimwe mu byamugoye mu ntangiriro y’ubworozi ari ukubona intanga nziza zituruka muri RAB. Nubwo ngo hari aho byoroshye ubu, ntibyoroshye kuzitumiza ku buryo bwihariye . Mu by’ukuri agaragaza ko afite ikibazo gikomeye cyo kubura imfizi.
Kuri ubu kandi avuga ko hari ikibazo gishingiye cyane ku biryo by’amatungo. Sondori, kimwe mu ifunguro ry’ingenzi rituma inka zitanga umukamo mwinshi, iragoye kuboneka. Ati“Sondori yarabuze, basigaye bayijyana hanze,” Ibi bituma aborozi bagira igihombo gikomeye mu gihe bafite inka zidatanga umukamo uhagije.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwahagurukiye gufasha aborozi gutera imbere

Meya w’akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko aborozi nka Maridadi bariho kandi bagenda biyongera. Ati“Aborozi nka we barahari kandi baragenda biyongera mu tugali no mu mirenge hirya no hino”.
Yongeraho ko mu karere bafite inka zirenga ibihumbi 230, kandi gahunda y’ubworozi bwa kijyambere yo kororera mu biraro iri kugenda isakara mu mirenge yose. Ati“Hari aborozi bafite inka nyinshi barimo kuzishyira mu biraro, hari n’abandi bamaze kubyubaka.”

Meya Gasana anavuga ko iyi gahunda yo kororera mu biraro ituma ubutaka bukoreshwa neza yagize uruhare mu kuzamura umukamo. Ati “Ubuhinzi bw’ibigori, soya, umuceri n’ibindi bitanga ibiryo by’abantu, kandi bigatanga ibisigazwa nka za sondori, ubwatsi n’ibindi byifashishwa mu gutunga inka bigatuma zitanga umukamo mwinshi”.
Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyagatare, Matsiko Gonzague, avuga ko hakenewe kongera umukamo kugira ngo umuturage wese abone amata. Ati “Dukeneye nibura litiro hagati ya 800,000 na 1,000,000 ku munsi.”
Agaragaza kandi ko hashyizweho ibyiciro bitatu by’aborozi, aho mu cya mbere harimo abujuje ibisabwa byose nka Maridadi, bafite aho bahunika ubwatsi, amazi, bororera mu biraro, n’ubumenyi buhagije. Hari kandi icyiciro cy’abatangiye kubaka ibiraro no kugaburira inka neza ariko bataragera ku rwego rwo hejuru ndetse n’aborozi bafite imyumvire yahindutse ariko bakeneye ishoramari kugira ngo batere intambwe.

Visi Meya Matsiko avuga ko hari imishinga nka RDDP (Umushinga ugamije guteza imbere urwego rw’inka zitanga amata mu Rwanda) izatangira muri Nyakanga, izafasha aborozi bari mu byiciro byo hasi kuzamuka.
Ubufatanye mu kwita ku matungo n’ubuvuzi bwayo
Mu karere ka Nyagatare hari abakozi ba Leta b’abavuzi b’amatungo bari ku rwego rw’umurenge n’akarere. Hiyongereyeho gahunda ya Veterinary Sanitary Mandate ifasha abikorera gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo.
Hari na MCC 15 (amakusanyirizo y’amata) afite abaveterineri bagira uruhare mu kugenzura ubuzima bw’inka z’abanyamuryango babo. Ibi bituma ikibazo cy’ubuvuzi buhagije ndetse no kubona intanga kigenda gikemuka.
Gahunda yo guhinga ubwatsi ni imwe mu zifasha aborozi nka Maridadi kuzamura umukamo. Vise Meya Matsiko ati “Buri gihembwe cy’ihinga, akarere gashyiraho gahunda yo gutangiza igihembwe cy’ihingwa ry’ubwatsi. Hari abatubuzi 13 batanga imbuto z’ubwatsi bifasha korohereza aborozi kubona ibitunga inka zabo”.
Ku bijyanye n’amazi, gahunda yo kubaka damsheet (ibyobo bibika amazi) na yo iri kwitabwaho cyane. Visi Meya Matsiko Gonzague ati “Aborozi bafite damsheet imwe cyangwa eshatu, bikabafasha mu gihe cy’izuba. Hari n’umushinga munini wa Muvumba Multipurpose Dam uri gukwirakwiza amazi mu mirenge ya Rukomo, Gatunda na Karama.

Akarere ka Nyagatare ni akarere karangwa cyane n’ubuhinzi n’ubworozi. Kuri ubu kagaragaza ko gafite inka zirenga ibihumbi 230 ku nka zirenga gato ibihumbi 500 zibarurwa mu Ntara yose y’Iburasirazuba zitanga umukamo wa litiro zigera ku bihumbi 320 nk’uko byatangajwe na Guverineri Pudence Rubingisa mu nkuru ya igihe.com yo ku wa 01/04/2024. Aka karere gafite intego yo kugera ku mukamo wa litiro miliyoni ku munsi dore ko kanubatsemo uruganda rugezweho rutunganya amata y’ifu rwa “Inyange Milk Powder Plant” ruri mu cyanya cy’inganda cya Rutaraka mu murenge wa Nyagatare, rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 650 ku munsi.

Uburyo Maridadi Peter yahinduye imikorere ye, akagabanya inka, akajya ku bworozi bwa kijyambere buri gushishikarizwa aborozi benshi muri Nyagatare ndetse n’imbaraga aka karere kari gushyira mu kwita ku bworozi bwa kijyambere birerekana ko ahazaza h’ubworozi hashobora kuba hitezweho impinduka zifatika , bigatanga icyizere ko uru ruganda rutazagira ikibazo cyo kubona amata rutunganya, bityo bikongera ubukungu bw’abaturage binyuze mu kongera amata n’ibikomoka ku bworozi.
UWAMARIYA Mariette