June 1, 2025

Ihohoterwa hagati y’abashakanye rihishirwa, ihurizo ku nzego zo hasi z’ubuyobozi

4 min read

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage n’imiryango, ibivugwa na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shyogwe, akarere ka Muhanga n’abo mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bigaragaza uko ihohoterwa ryo mu ngo ridashyirwa ahagaragara ari ikibazo gikomeye ku buyobozi bwo mu nzego zo hasi bugomba gufasha abaturage gukemura amakimbirane hakiri kare.

 Muhanga, umugabo aravugwaho kuba umunyagitugu kubera igikomere cy’ubusambanyi

Mu murenge wa Shyogwe, akagari ka Kinini, umudugudu wa Nyakabungo, umugabo witwa Uwimana Peter (izina ryahinduwe), umumotari, ari mu makimbirane akomeye n’umugore we Umuhoza Josiane (izina ryahinduwe). Nk’uko bivugwa na Hitimana Maritini, umwe mu baturanyi babo, ngo ibi byatangiye nyuma y’uko Uwimana yivagamo akabwira umuturanyi we Sinzinkayo Yohani (izina ryahinduwe) ko atagishoboye gutera akabariro.

Ati “Umunsi umwe Peter yari arimo asangira icupa na mugenzi we Sinzikayo hariya kwa Eric mu Kinini. Akayoga kamaze kumugeramo, dore ko gatuma umuntu avuga cyane, Uwimana agisha mugenzi we inama amubaza aho yakwivuriza kugira ngo umugore we atamucika bitewe n’uko atagishoboye kurangiza amabanga y’abashakanye”.Uyu muturanyi akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu Sinzinkayo yumviye ko mucuti we atagishoye ibyo kubaka urugo, yahise atangira gushaka uko yakwiyegereza umugore we. Ati “Byarangiye batangiye no kujya bikoranira imibonano rwihishwa kugeza ubwo byaje no kumenyekana ndetse rimwe na Peter abafatira mu cyuho”.

Nyiranshuti Marita na we utuye mu kagali ka Kinini asobanura ko kuva ubwo, Uwimana, igihe cyose yanyoye inzoga,yatangiye kujya afungirana umugore we Josiane, amukubita, amubwira ko uko azajya asinda azajya yibuka ko yamuciye inyuma akamukubita. Havugimana Yozefu, umuturanyi wabo ati “Bahora barwana kenshi,  ndetse rimwe numvise umugore amubwira ati ‘urashaka kunkubita ifuni?’”

Mukakibibi Todoziya, na we utuye hafi yabo avuga ko ndetse ngo Umuhoza Josiane yigeze no gushyamirana n’umugore wa Sinzinkayo Yohani. Ati “Umugore wa Sinzinkayo na we yamenye ko umugabo amuca inyuma, umunsi umwe ahuye na Josiane amushinja kuba yaramutwariye umugabo, maze undi amusubiza amutuka cyane avuga ko “nta kintu umugabo we ashoboye” ko “Sinzinkayo ari we akunda” kandi atazamureka.

Nyamagabe na ho umugabo yataye urugo ajya kubana n’undi mugore rwihishwa

Mu murenge wa Gasaka, akagari ka Ngiryi, umudugudu wa Ngiryi, umugabo witwa Kamana Emmanuel (izina ryahinduwe), umwogoshi, ufite umugore n’abana babiri, yataye urugo, ajya kubana rwihishwa n’umuturanyi we Umwiza Jane (izina ryahinduwe) ufite umugabo w’umusirikari uri mu butumwa muri Mozambike. Habarugira Yeremiya, umuturanyi w’uyu muryango asobanura uko byagenze agira ati “Kamana Emmanuel yari afite inzu yo gutunganya imisatsi akoranamo n’umugore we. Noneho hafi yabo haza gukorera umugore ufite akabari. Mu gihe gito uwo mugore yabaye inshuti na Kamana, ndetse uyu mugabo atangira kujya yanga gutaha aho bari bacumbitse n’umugore we ahubwo akavuga ko agiye kurara aho bakorera ari ukugira ngo abone uko yiraranira n’uriya mugore ufite akabari”.

 Habarugira akomeza avuga ko bakomeje gukururana rwihishwa kugeza ubwo uyu mugabo yigeze gufata gahunda yo kumujyana Uganda, ariko nyuma aza kumva ko uwo mugore yamaze gusezerana n’undi mugabo. Habarugira ati” Hagati aho, imibanire ya Kamana n’umugore we wa mbere yabaye nk’iy’injangwe n’imbeba, ariko bakagerageza kubihisha abantu”.

Bamwe mu bantu bavuga ko bazi uyu mugore ufite akabari, bemeza ko koko afite umugabo w’umusirikari basezeranye basezeranye.  Uwera Edita ati “Nubwo yasezeranye, agenda abwira abantu ko adakunda umugabo we  basezeranye, ko yikundira Kamana Emmanuel yanabeshye ko yamutwitiye, akamwaka amafaranga menshi ngo atazasohora ibyabo”.

Inzego z’ibanze, zaba izo mu kagali ka Kinini na ka Ngiryi zivuga ko zitazi ayo makuru kubera ko abakagombye kuyazishyikiriza batigeze babikora.

Semana Kizito wo mu mudugudu Nyakabungo, akagali ka Kinini, umurenge wa Shyogwe, akarere ka Muhanga yagize ati “ Baragenda bakagumana ubushyamirane bwabo mu ngo, bakanga kubishyikiriza ubuyobozi ngo hato batiteza abantu. Ugasanga umugabo n’umugore bamaze imyaka n’imyaka batabana mu cyumba, bahora barwana ariko wababona hanze ukagira ngo nta cyabaye!”

Uwamariya Yohanita, umwe mu nshuti z’umuryango mu kagali ka Ngiryi, mu murenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe avuga ko iri hohoterwa ryo mu ngo ridashyirwa ahagaragara  rigira ingaruka zikomeye zirimo ihungabana, uburwayi bwo mu mutwe, gutandukana kw’abashakanye, ndetse rikagira n’ingaruka ku bana bareba ibikorwa byo kurwana no gutukana hagati y’ababyeyi babo.

Abayobozi batandukanye bahora bumvikana basaba abaturage kudahishira ihohoterwa, gutanga amakuru ku gihe, kwitabaza inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu gihe habaye ikibazo; no gukemura amakimbirane hakiri kare, binyuze mu biganiro n’ubujyanama. Nyamara ibi hari aho bitubahirizwa maze amakimbirane akamenyekana ari uko hari upfuye cyangwa ukomerekejwe  mu bari bafitanye amakimbirane.

Ihohoterwa riracyari ikibazo gikomeye

Amakuru atangwa na MIGEPROF n’imibare yavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’imiryango mu Rwanda (DHS 2019/2020) agaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo mu ngo rihangayikishije aho 46% by’abagore babanye n’abagabo bamaze guhura n’ubwoko bw’ihohoterwa ryo mu rugo (ku mubiri, mu mutwe cyangwa ku gitsina) naho 37% by’abagore bafite hagati y’imyaka 15-49 bamaze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi byiyongera ku buryo ihohoterwa ryibasira abagore cyane kurusha abagabo, ndetse rikorwa kenshi n’abo babana mu rugo. Ubushakashatsi buvugwa hejuru bugaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abagore ryavuye kuri 40% muri 2015 rikagera kuri 46% muri 2020.

Mu rwego rwo kurihashya, Leta yafashe ingamba ishyiraho Isange One Stop Centers 44 mu gihugu hose, zitanga ubufasha bw’ubuvuzi, ubujyanama n’ubutabera. Hariho kandi ubukangurambaga buhoraho bwo gushishikariza abantu kudaceceka ku ihohoterwa. Yanashyizeho amategeko n’amabwiriza ahana abakoze ihohoterwa, by’umwihariko Itegeko No 59/2008 ryo ku wa 10/09/2008.

Nubwo u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere umuryango nyarwanda, ihohoterwa ryo mu ngo ridashyirwa ahagaragara iraracyari imbogamizi     . Ziriya nkuru zo mu turere twa Muhanga na Nyamagabe zigaragaza uburyo bamwe mu bashakanye babanye nk’abanzi, nyamara bakihagararaho  banga “kwiteza rubanda”, bakabana mu ngo bashirira ku mutima, ibi bikaba ihurizo ku nzego z’ubuyobozi zisabwa guharanira imibereho myiza  n’umutekano by’abaturage bose.

UWAMARIYA Mariette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.