Huye: urubyiruko Rwasabwe kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake

Estimated read time 3 min read

Uwamurera Christine, umuhuzabikokorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Mbazi, avuga ko ubutwari bwa mbere ku rubyiruko rw’abakobwa ari ukumenya indangagaciro bagenderaho no guharanira gukora ibikorwa byateza gihugu imbere bakorera ubushake aho bikwiye bakanitanga.

Uwamurera Christine, umuhuzabikokorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Mbazi

Ubwo yagiraga inama bagenzi be b’urubyiruko rwa’abakobwa yagize ati “Icyambere nababwira ni ukamenya kuvuga OYA, ikindi bakamenya guharanira, kurinda, no gukomera ku ndangagaciro zacu, kuva kera umwana w’umukobwa yabaga afite indangagaciro zimuranga, nabasaba kwirinda gukopera iriya mico tuboma mu mahanga ahubwo tugakomera ku muco wacu tugashyira hamwe tukitangira igihugu cyacu twiyubaka.”

Murwanshyaka Theophille umwarimu wigisha muri EP Karama

Naho Murwanshyaka Theophille umwarimu wigisha muri EP Karama, avuga ko uruhare rwe nk’urubyiruko ari ukubanza kumenya kwitangira igihugu ndetse akanabishishikariza abandi aho abanyeshuri be abigisha gukundana no gukunda igihugu kuko iyo abana bakundanye nta nzangano n’amakimbiranye bigaragara bakubaka umuryango utekanye, akabigisha kwitabira umuganda bagafatanya n’abandi nubwo baba bakiri bato bagakurana indangagaciro yo gufatanya no kwitanga.

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Mbazi bavuga ko Umunsi w’Intwali werekana uburyo igihugu cyavuye mu icuraburindi cyikongera kwiyubaka bivuye mu butwali bwabarwitangiye bika bibatera intege zo kugera ikirenge mu cyabo bibanda ku bakiri bato ngo bakurane umutima wo gukora nk’abikorera.

Uwikinege Monique avuga ko kubasha kwiteza imbere ari igikorwa cy’ubutwali kuko iyo umuryango uvuye mu bukene bizamura umuryango nyarwanda wose ndetse hari benshi babyungukiramo. Naho Mukamana Jeanne we akaba yibanda ku urubyiruko aho arusaba gukora ibikorwa byiza, gukundana, gukorera ubushake, no gufashanya muri byose bakumva ko bose ari Abanyarwanda bagomba gusenyera umugozi umwe bakubaka u Rwanda.

Sebutege Ange, umuyobozi w’akarere ka Huye

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, mu kwihizihiza Umunsi w’Intwali mu murenge wa Mbazi yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kwitabira ibikorwa by’ubwitange n’ubukorerabushake kwitabira ishuri no gusigasira ibyagezweho.

Yagize ati “Ntawundi mu nani twaha urubyiruko usibye ishuri. urubyiruko turarushishikariza kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake” yakomeje asaba urubyiruko rw’abahungu kwirinda ibiyobyabwenge ndetse urw’abakobwa arusaba kwirinda abashaka kubarangaza ahubwo bagashyira imbaraga mu kwiyubakira igihugu no gukomeza umuco w’ubutwali.

Uyu munsi wahariwe kwizihiza intwali zitangiye igihugu ukaba ubaye ku ncuro ya 30 aho u Rwanda rwizihiza ibikirwa by’ubutwali byaranze intwali zitangiye igihugu.

Mukantwali Magnifique

You May Also Like

More From Author

+ There are no comments

Add yours