Ni mu gitaramo gakondo cyahawe izina “Iwacu na Muzika” cyatewe inkunga n’ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda. Muri iki gitaramo cyashojwe n’umuhanzi w’icyamamare kandi wakunzwe mu myaka yatambutse n’iy’uyu munsi, Cecile Kayirebwa, yakomoje ku nkomoko y’indirimbo ye iri mu zikunzwe cyane, yise “Ngarara”. Ni indirimbo bamwe bakunze kwita ‘Indemarugamba.’

Cecile Kayirebwa n’abafatanyije kuririmba

Ubwo Cecile Kayirebwa yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi mu bihe byo hambere ndetse n’iby’ubu, yari afite itsinda ry’abaririmbyi ba gakondo bamufashaga mu kongera gukumbuza abitabiriye igitaramo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe.

Ageze ku ndirimbo “Ngarara”, Kayirebwa yasobanuye inkomoko yayo, aho yavuze ko yegereye umubyeyi ukuze bari baturanye kera i Musha hafi y’ishuri rya ‘foyer’ Kayirebwa yigishagamo, ririmo n’umwe mu bakobwa b’uwo mubyeyi. Ati “Naramwegereye musaba ko amuririmbira ‘Ngarara’ kandi akanayimwigisha, ati wa ati wa mukobwa we, kuri aya manywa? Ati umuntu w’umukecuru ntangire ndirimbe?!” Yakomeje avuga ko uwo mubyeyi yinjiye mu nzu y’i Kinyarwanda, yegama ku nkingi, yicara ku ntebe y’i Kinyarwanda, ubundi amusobanurira ko abatware ba kera bagiraga ingo nyinshi, kubera ko batwaraga uturere twinshi, buri karere kakagira urugo rw’umutware, hakabamo n’umugore n’uko umutware akagira igihe cyo kubasura. N’uko igihe kimwe, umutware agize ngo arasezera, umugore umwe aramukumbura cyane, noneho akajya mu nzira ashaka kuyoboza aho umutware we ari. Ni aho rero indirimbo ‘Indemarugambwa’ cyangwa se ‘Ngarara yaturutse.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Bizimana Jean Damascène

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu mugoroba, cyabimburiwe n’inanga ya Sophia Nzayisenga akomora kuri se Kirusu Thomas. Mu buhanga bwo gucuranga umurya w’inanga, abitabiriye iki gitaramo wabonaga ko ku maso yabo hagaragara akanyamuneza.

Itorero Inyamibwa na ryo ryakurikiyeho mu gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, hakurikiraho umuhanzi Cyusa Ibrahim na we warerewe mu matorero atandukanye kuva akiri muto, aho yatangiriye kwiga guhamiriza mu itorero ‘Impore’ ryari ryarashinzwe na bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, bo mu mirenge ya Rwezamenyo na Nyakabanda bishyize hamwe ngo bakundisha abana babo umuco gakondo. Cyusa Ibrahim yaje no kubyina mu Inganzo Ngari kugeza n’ubu akaba ari no mu bahanzi bakora ibitaramo bikumbuza Abanyarwanda indirimbo za kera ari iz’abakiriho n’abitahiye.

Itorero Ibihame by’Imana byasusurukije abitabiriye igitaramo

Ibihame by’Imana na bo bashimishije abitabiriye igitaramo mu kirenge cy’intore, umubyimba n’indirimbo z’amajwi meza y’urwunge. Abitabiriye igitaramo bagaragaje uburyo bishimiye cyane ibihame by’Imana, babakomera amashyi kandi ari ko babifatanya no gukurikira uwo muhamirizo w’intore.

Ruti Joel, na we uri mu bakunzwe cyane bakiri bato ariko bakomeje gukundisha Abanyarwanda gakondo, yasusurukije abitabiriye igitaramo mu buryo bamwe bagendanaga na we mu ndirimbo no mu guhamiriza yikunda mu mubyimba, avuna sambwe kandi bikagendana n’ijwi ryiza ribereye indirimbo gakondo Nyarwanda.

Umuhanzi Ruti Joel na we yashimishije abitabiriye igitaramo

Inganzo Ngari bashimishije abantu bitabiriye igitaramo. Iri torero ryishimiwe n’abitabiriye igitaramo, aho byagaragajwe n’urufaya rw’amashyi ubwo babwirwaga ko hakurikiyeho Inganzo Ngari.

Iki gitaramo cyahagurukije benshi nyuma yo gutangaza ko kizitabirwa n’umuhanzi w’ibihe birebire Muyango, waserutse mu ijwi ryiza n’indirimbo iramutsa abitabiriye igitaramo. Iyi ndirimbo ye “Mwiriwe neza” yatanze akanyamuneza ku maso nk’uko byagaragaraga ku bantu benshi batandukanye bari bitabiriye igitaramo, babigaragarisha kumwenyura, no kugendana n’umuhanzi mu ndirimbo.

Muyango, umaze imyaka irenga 40 aririmba, ni umwe mu bashimishije abitabiriye igitaramo

Umuhanzi Muyango wari ufite urwenya no gushyenga, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe, maze asoreza ku ndirimbo “Karame Nanone” aririmba ataka ibigwi umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame. Ni indirimbo yahagurukije abari aho, maze barayihamiriza biratinda. Muyango kandi yaririmbye indirimbo y’igihozo cy’umugeni ikunzwe cyane. Iyi ndirimbo “Musaniwabo” ifite iminota 9 n’amasogonda 9 ariko irangira abayikurikiye bakiryohewe.

Igitaramo cyasojwe n’umuhanzi w’ibihe byose Cecile Kayirebwa. Mu bigaragarira amaso, uyu mubyeyi wakunzwe cyane kandi ugikunzwe, yatangiye kugira intege nke. Ibi ntibyabujije abitabiriye igitaramo kongera kuryoherwa n’indirimbo z’uyu muhanzi cyane ko yari afite n’abamufashaga yatoje.

Mu cyumvirizo, abitabiriye iki gitaramo basohotse bishimira uko cyateguwe, n’uburyo abaririmbye bose bitwaye neza.

Peace Hillary

More From Author

+ There are no comments

Add yours