June 1, 2025

Kubaka isi idaheza: Kosmotive mu gikorwa cyo kurwanya ipfunwe ry’abari mu mihango

2 min read

Kuri uyu wa Kabiri, Kosmotive yizihirije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe isuku mu gihe cy’imihango mu gikorwa cyabereye mu karere ka Musanze, aho higwaga ku buryo bwo guteza imbere ubuzima bw’umugore, by’umwihariko isuku mu gihe cy’imihango, ndetse hanatangwa ibikoresho by’isuku byifashishwa muri icyo gihe.

Iki gikorwa cyatangiriye kuri Groupe Scolaire Burora, aho abakobwa bagera kuri 190 bahawe pads (ibikoresho by’isuku), harimo 117 zatanzwe n’umuterankunga GIZ. Iki gikorwa cyari kigamije gufasha abanyeshuri b’abakobwa gukomeza kwitabira ishuri batabangamiwe n’ibihe byabo by’imihango, banigishwa byinshi ku buryo bwo kwita ku isuku yabo.

Amasomo Yatanzwe

Gatesi Jeanne Francoise, ushinzwe gahunda muri Kosmotive, yahaye abanyeshuri ikiganiro ku ikoreshwa rya KosmoPads—ibikoresho by’isuku bikoreshwa inshuro nyinshi. Yabagaragarije uko bikoreshwa, uburyo bisukurwa, n’uko bibikwa neza kugira ngo birambe kandi bitere akamaro ku buzima bwabo.

Iris Mireille Irankunda -GIZ, impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore n’abana, nawe yatanze ikiganiro kigaruka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ashimangira ko “kujya mu mihango bitakuraho ubushobozi bw’umwana w’umukobwa,” asaba ko habaho kwigisha abantu bose kugira ubumenyi, ubushishozi n’ubwuzuzanye kuri iki kibazo.

Abanyeshuri bahawe pads bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu gihe cy’imihango zirimo kubura ubushobozi bwo kugura pads, n’ubwitabire buke ku masomo kubera ipfunwe cyangwa uburibwe. Mutuyimana Charlotte wo mu mwaka wa gatatu na Ufitese Liliane wo mu mwaka wa kabiri, basabye ko habaho ubufasha burambye kugira ngo bashobore kwiga neza no mu bihe by’imihango banashima Kosmotive yabahaye ibikoresho byo kwifashisha.

Ubutumwa bw’Abayobozi

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibirori, umuyobozi wa Kosmotive Ltd Blandine Umuziranenge, yashimiye abafatanyabikorwa n’abayobozi b’inzego zitandukanye bagize uruhare muri iki gikorwa. Yashimangiye ko Kosmotive ifite intego yo gufasha abakobwa kubona ibikoresho by’isuku bibafasha gukomeza ubuzima busanzwe mu gihe cy’imihango, anasaba buri wese kwibaza ati: “Ni uruhe ruhare rwawe mu kurushaho kubaka isi yumva kandi yubaha igihe cy’imihango?”

Yasoje avuga ko iki gikorwa kigamije gukuraho ipfunwe rikigaragara kuri iyi ngingo, no kubaka sosiyete itagira ubusumbane, aho buri wese yumva ko afite uburenganzira bwo kugira isuku n’ubuzima bwiza, kabone n’iyo yaba ari mu gihe cy’imihango.

Vestine Mukayoboka, ushinzwe ishami ry’ubuzima mu karere ka Musanze, yavuze ko igihe cy’imihango kitari uburwayi, ahubwo ari igice cy’ubuzima bw’umugore bugomba kwitabwaho, anasaba abantu bose kugira uruhare mu kuganira kuri iki kibazo no kucyumva neza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, nawe yashimangiye ko gahunda nk’izi atari iz’abakobwa gusa, ahubwo ari iz’abantu bose kuko zireba imibereho rusange n’iterambere ry’igihugu.

Iki gikorwa cya Kosmotive kiri mu rwego rwo gushyigikira uburenganzira bw’abakobwa, guteza imbere isuku n’ubumenyi mu bijyanye n’imihango, ndetse no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda.

Mukantwali Magnifique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright ©familymagazine | Newsphere by AF themes.